Digiqole ad

Amagare: ‘Rwanda Cycling Cup’ irerekeza Nyagatare-Rwamagana-Huye

 Amagare: ‘Rwanda Cycling Cup’ irerekeza Nyagatare-Rwamagana-Huye

Amarushanwa y’abakinnyi b’imbere mu gihugu bakina umukino wo gusiganwa ku magare ‘Rwanda Cycling Cup 2015’ arakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa uduce tubiri twa Nyagatare –Rwamagana na Rwamagana-Huye.

Aya marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba kuwa gatandatu no ku cyumweru.

Kuri iyi nshuro, abakinnyi bagiye gusiganwa mu nzira zizakoreshwa muri “Tour du Rwanda” y’uyu mwaka. Ibi ngo bikaba bizafasha abakinnyi bazaba bari mu makipe atatu azahagararira u Rwanda muri “Tour du Rwanda” izaba kuva tariki ya 15 – 22 Ugushyingo 2015.

Agace ka mbere kazakinwa ku wa gatandatu tariki 17 Ukwakira, aho abakinnyi bo mu makipe atandatu abarizwa muri Ferwacy bazahaguruka mu Mujyi wa Nyagatare Saa tatu z’igitondo, basoreze mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera y’ibirometero 135.

Bucyeye bwaho ku cyumweru tariki 18 Ukwakira, abakinnyi bazahaguruka i Rwamagana banyure mu Mujyi wa Kigali, bamanuke mu Ntara y’Amajyepfo basoreze i Huye, ku ntera y’ibirometero 166. Izi nzira zombi zizakoreshwa muri Tour du Rwanda.

Biteganyijwe ko nyuma y’aya masiganwa, hazakinwa andi abiri nayo ategura “Tour du Rwanda”, akazakinwa tariki ya 24 na 25 Ukwakira 2015.

Team Rwanda iri Cameroun nayo yitezweho byinshi

Aya masiganwa y’imbere mu gihugu azaba mu mpera z’iki cyumweru azaba mu gihe hari abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda’ bari mu irushanwa “Cameroun Grand Prix Chantal Biya”.

Aba bakinnyi bagiye guhatana mu mikino yitiriwe umugore wa Perezida w’icyo gihugu Paul Biya; ni Hadi Janvier (Benediction Club), uherutse kwegukana umudali wa zahabu muri All Africa Games, akenegukana umwanya wa kabiri muri Tour du Cote d’Ivoire; Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)wegukanye Shampiyona y’igihugu uyu mwaka; Areruya Joseph (Amis Sportifs); Bonaventure Uwizeyimana (Benediction Club) uherutse kwitabira Shampiyona y’Isi na Gasore Hategeka (Benediction Club).

Bayingana Aimable, umuyobozi wa FERWACY aremeza ko amarushanwa menshi ari cyo bagize intego ngo bakomeze gutegura ikipe izakina Tour du Rwanda.

Avuga ku mpamvu y’amarushanwa menshi abakinnyi barimo kwitabira, yagize ati “Team Rwanda ikeneye amarushanwa menshi kuko niyo atuma irushaho kugira ubunararibonye. Kandi no mu rwego rwo kwitegura Tour du Rwanda akaba ariyo mpamvu duhinduranya abakinnyi. Ubu abashya twashyizemo ni Gasore Hategeka umaze iminsi yitwara neza muri Rwanda Cycling Cup na Bonaventure Uwizeyimana wazanye umwanya mwiza muri Shampiyona y’Isi.”

Indi ntego yo kwitabira aya marushanwa ngo ni ugukorera amanota ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi ‘UCI’ ashobora guhesha Team Rwanda itike yo kwitabira imikino Olempike izabera muri Brazil umwaka utaha.

Irushanwa riheruka muri ‘Rwanda Cycling Cup’ ryari ‘Tour de Kigali’ ryabaye tarki ya 6 Nzeli, iri ryegukanwe n’Uwizeye Jean Claude (Amis Sportifs).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish