Digiqole ad

Inzu ndangamurage y’umuco izaba ikindi kirungo cy’Umujyi wa Kigali

 Inzu ndangamurage y’umuco izaba ikindi kirungo cy’Umujyi wa Kigali

Igishushanyo cy’nzu ndangamurage y’umuco n’ubugeni ya Kigali cyamaze kujya hanze, imbata y’iyi nzu izaba ifite imiterere itangaje yashyizwe ahagaragara n’ikigo kizobereye mu gukora imbata z’amazu cyo mu Buholandi ‘Groosman’ cyayikoze gifatanyije n’aba- engineers b’ikigo Geelhoed Group.

Inzu ndangamurage y'umuco izubakwa muri Kigali.
Inzu ndangamurage y’umuco izubakwa muri Kigali.

Iyi nyubako izaba irimo Hoteli, inzu zo gukoreramo, igice cyo guturamo, ndetse n’igice kizubakwa munsi y’ubutaka kizaba kirimo ihahiro.

Ikigo Groosman kivuga ko cyakoze iki gishushanyo kigendeye ahanini ku bugeni, imyubakire gakondo n’umuco w’Abanyafurika.

Iyi nyubako ngo izaba inafite ibice byo hanze abaturage bazajya bidagaduriramo bifite Metero 50 kuri 50 buri kimwe, muri ibyo bice harimo ibyo kogeramo (swimming pool), igice cy’imyidagaduro, igice cyo gukiniramo, ahakinirwa ikinamico, igice cyo guteguriramo ibirori binyuranye, n’ibindi binyuranye.

Hashize imyaka itari munsi y’itatu, ikigo cy’igihugu cy’iterambere ‘RDB’ gitangaje gahunda yo kubaka iki kigo ndangamurage cy’umuco nyarwanda ngo kizubakwa ku Kicukiro mu rwego rwo kurushaho gukurura abakerarugendo benshi.

Karasira Faustin, umuyobozi mu Ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yadutangarije ko uyu mushinga uza gutangira kubakwa vuba.

Yagize ati “Leta yacu imenyereweho ko imvugo ariyo ngiro,…izubakwa vuba gato. Ikibanza cyarabonetse Rebero (mu Karere ka Kicukiro), ibishushanyo byararangiye, isoko ryo gutangira imirimo, ba rwiyemezamirimo bazatanga ibiciro byabo muri uku kwezi ku itariki 20 Ukwakira, urumva ko imirimo yiteguye gutangira.”

Karasira avuga ko iyi nyubako izubakwa na Leta, ifatanyije n’abashoramari kugeza ubu bataraboneka. Naho ku birebana n’amafaranga izatwara byo ngo nta mubare yatangaza kuko mu gihe hagishakishwa abashoramari ngo bigoye kuvuga amafaranga uyu mushinga uzatwara.

Iyi nyubako ifite ubwiza bwo ku rwego rwo hejuru, niyuzura izasanga indi nzu nayo izakorerwamo imirimo inyuranye yubatse ku Kimihurura iri kuzura yitwa “Kigali Convention Center”.

U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye kuri Serivise, n’igihugu kimeze nk’ihuriro ry’ibikorwa by’ubukungu n’inama muri Afurika.

Kugeza ubu ibyegeranyo binyuranye bishyira u Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali mu Mijyi 10 ya mbere muri Afurika myiza yo kubamo ifite umutekano n’isuku.

Ishusho y'iyi nyubako uyirebeye ahitaruye.
Ishusho y’iyi nyubako uyirebeye ahitaruye.
Imbata y'iyi nyubako.
Imbata y’iyi nyubako.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ntako bisa kugira imishinga nkiyi kuko biba bitanga icyizere cy’ejo heza mu inzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

    Ariko kurundi ruhande haracyari imbogamizi zikomeye kuko tugira imishinga myinshi kandi myiza ariko bikarangira imwe inaniranye burundu itari yanatangira, indi nayo igatangira ariko ikarangira kubwa burembe ugasanga idusigiye imvune n’icyuho gikomeye. nka Kigali Convention Center rwose nayo nuko byayigendeye kuko yatwaye akayabo bigera naho Leta irya ideni ariko na nubu kurangira kwayo byabaye ihurizo ritoroshye. hari nindi mishinga myinshi igiye imeze ityo irimo ikibuga cy’indege cya Bugesera…

    None rero nyamuneka harabe hari amafaranga ahagije cg se hari uburyo bufatika bwateguwe mbere buzatanga amafaranga yo kubaka iyi ngoro naho ubundi ntibyoroshye.

  • Iyi nzu tuzayitegereza nka Stade ya gahanga, umuhanda uhuza kacyiru no mu mujyi uciye hejuru; Cg se ikibuga k’indege cyo mu Bugesera.

  • IYO BAYUBAKA SE MUBYATSI

  • Ibi nukurota kumanywa nkabyabindi tumenyereye ngo Bugesera Airport, conveshoni senta nibindi. Ese iyo mwerekana imishinga nkiyi kuki mudasobanura aho amafaranga azava? Mumisoro se? munkunga?, abashoramali??

    • SHA WABISHUBIJE KBS ….BABANZE BATANGE IMIRIRO …IBINDI BIZABA BIZAZA….ABARUNDI NIBO BAVUGA NGO ‘BIZOZA’

  • Abaturage hirya nohino barashonje, uburezi n,ubuzima buzira umuze kubanyarwanda bose byagobye gushyirwa kumwanya wa mbere

  • Mana yange uwapfuye yarihuse, uziko mu Rwanda ibihakorerwa bifite n’umugisha w’imana ku rwego rwo hejuru hashize imyaka 5, nari nagiye mu nama yari yatumiwemo abayibozi b’inzego zibanze muri petit stade amahoro maze batwereka master plan y’umujyi wa kigali, ariko ndakubwira narayitegereje nkabona nari nk’inzozi bitazakorwa kubera akajagali k’inyubako zbaga muri kigali , nta ,mihanda ihaba, ubundi hateye nko misozi gusa gusa, ariko uyu unsi wa none nshingioye kubyo mbona ndemeza rwose ko master plan ya kigali arukuri kwambaye ubusa…abarirwa batukana mu mahanga ngira ngo n’amashyari y’ibimaze kugerwaho , hiyongereyeho no kuba baritesheje agaciro kuburyo no kugaruka mu gihugu bibagora…

  • this is beaut full ariko ndumva supermarket yajya hejuru hagaragara the hasi muri ground floor hakajya salle z’ibitaramo na night club. ariko Ntimuzibagirwe no gushyiramo ibibuga bya tennis

  • Nibyiza kubaka umugi.Baravgako inzu izubakwa vuba;nyuma ngo amafranga ateganijwe ntibatangaza umubare kubera ko batarabona abashora mari.
    Nonese niba hategerejwe abashoramari;abao barwiyemezamirimo bo zakora ipiganwa;bavuga ko bazishyurwaiki.Mu gihe havugwa ikibazo cya abanyeshuri badafite uburyo bwo kwiga ,none harahitwamo kubaka?Babanje bagakemura ikibazo cya ababuze buruse,ababura amafranga yo kwivuza;bagakemura ikibazo cyabasenyerwa amazu yubatswe ubuyobozi bureba;nyuma agasenywa yuzuye.Rwose kugira umugi mwiza turabyemera;ariko hari ibyihutirwa.

  • Nari kubishima birushijeho iyo bayubaka mu yindi ntara guyto amajyambere agasanganwa. Naho ubundi Kigali ntabwo ariyo yonyene yokagombye kwibndwaho, nyabuna mutekereze n’izindi ntara!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish