Digiqole ad

Abantu Miliyoni 795 ku Isi bafite ikibazo cy’inzara

 Abantu Miliyoni 795 ku Isi bafite ikibazo cy’inzara

Hari benshi ku isi badafite icyo kurya

Raporo nshya ku kibazo cy’inzara ku Isi ‘global hunger index’ yasohotse mu ntangiro z’iki cyumweru iragaragaza ko abantu bagera kuri Miliyoni 795 mu mpande zose z’Isi cyane cyane mu bice birimo amakimbirane bahura n’ikibazo cy’inzara, muri Centre Afrique aricyo kirimo inzara ikabije ku Isi.

Hari benshi ku isi badafite icyo kurya
Hari benshi ku isi badafite icyo kurya

Imibare igaragaza ko nibura umwana umwe muri bane (1/4) afite ikibazo cy’inzara. By’umwihariko global hunger index igaragaza ko n’ubwo imibare y’abashonji yagabanyutseho kimwe cya gatatu, imibare ikiri hejuru mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ahanini kubera intambara n’amakimbirane by’urudaca.

Iyi raporo yakorewe mu bihugu 117 bigaragaramo ikibazo cy’inzara kandi byemeye kugaragaza amakuru kuri icyo kibazo.

Raporo ivuga ko ikibazo cy’inzara ikabije kigaragara mu bihugu 44 bya nyuma birimo n’ibyo muri Afurika nka Central African Republic iri ku mwanya w’104, Chad (103), Zambia (102), Ethiopia (93), Djibouti (92), Nigeria (91), Angola (90), Mozambique (89), Burkina Faso (87), Namibia (87), Zimbabwe (85), Rwanda (82), Tanzania (77), Uganda (75), Kenya (67),…

Hari ibihugu 13 birimo Syria, South Sudan na Somalia biri mu bibazo by’intambara bitashyizwe ku rutonde rw’ibihugu birimo inzara kubera ko nta makuru ahagije yabyo yabonetse.

Dominic MacSorley, umuyobozi wa ‘Concern Worldwide’ kimwe mu bigo bitatu byakoze iyi raporo avuga ko n’ubwo hari ibibazo hari ibihugu byagaragaje impinduka zikomeye mu kurwanya inzara.

Yagize ati “Hari aho ubona impinduka, jya muri Ethiopia no mu Rwanda, aho urwego rw’inzara rwamanutse cyane ku buryo bugaragara.”

Mu bihugu kandi byagabanyije cyane inzara uretse u Rwanda na Ethiopia, Raporo inagaragaza igihugu cya Angola, nyuma y’intambara ibyo bihugu byose byanyuzemo mu myaka ishize.

Raporo kandi ivuga ko kuva mu mwaka w’2 000, inzara yagabanyutseho 27% mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, kandi ngo inzara z’ibyorezo zica abantu benshi zisa n’izacitse.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish