Digiqole ad

Karongi: Abayobozi babiri ku bitaro bya Kibuye barafunze

 Karongi: Abayobozi babiri ku bitaro bya Kibuye barafunze

Kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 13 Ukwakira, Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Karongi zataye muri yombi abakozi babiri ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya Umurenge SACCO ya Rubengera bakiraga bakanatanga amafaranga (cashier); Aba batawe muri yombi biyongera ku bakozi bakuru babiri b’Ibitaro bikuru bya Kibuye bakekwaho imikoreshereze mibi y’Amafaranga ya Leta, n’umuyobozi w’Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Twumba baherutse gufatwa mu cyumweru gishize.

Francois Ndayisaba, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatangarije UM– USEKE ko abari abakozi ba SACCO n’ab’Ibitaro bakurikiranyweho imikoreshereze mibi y’Amafaranga ya Leta.

Naho umuyobozi w’Akagari we akurikiranyweho icyaha cyo kuriganya Ifumbire, dore ko ngo nk’aho yagombaga guha umuturage ibiro bitanu (5 kg) by’ifumbire, imbere ya gatanu we yiyongereragaho umunani bikaba ibiro 85.

Ndayisaba yagize ati “Ibya SACCO byo ninjyewe wabimenye mpamagara RCA (impuzamashyirahamwe y’Amakoperative mu Rwanda) kugira ngo ikurikirane icyo kibazo, kuko hari amakuru nari mfite ko haba hari Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 5 000 000) zaba zarakoreshejwe nabi, tukaba twahise dusaba ko habaho igenzura kuma SACCO yose yo mu Karere ka Karongi.”

Abakozi b’Ibitaro bya Karongi bafunze bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta barimo Umuyobozi (Director of Administration) w’ibi bitaro (ntabwo ari umuyobozi mukuru w’ibitaro) , ndetse n’ushinzwe imitangire y’Amasoko (procurement); bakaba barafashwe mu cyumweru gishize bivuye mu igenzura riri gukorwa n’Akarere, amakuru yarivuyemo ashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane abafite uruhare mu micungire mibi y’amafaranga ya Leta.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish