Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 258 Frw

 RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 258 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, Crystal Telecom niyo yacuruje cyane ariko ariko agaciro k’umugabane wayo kamanukaho amafaranga 5.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurjwe imigabane 3 229 100 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 258 328 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, yagurishijwe ku mafaranga 80 ku mugabane.
Uyu mugabane wamanutseho amafaranga 5 kuko ejo kuwa kabiri wari ku mafaranga 85.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 400 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 98 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 245 ku mugabane. Agaciro k’uyu mugabane ko kazamutseho ifaranga rimwe (+1 Frw) kuko ejo hashize wari ku mafaranga 244.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje byagumye uko biri.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa kabiri yageze, hari ubusabe bw’abifuza kugira imigabane 10 000 ya Banki ya Kigali ku mafaranga 242 ku mugabane, ariko migabane iri ku isoko.

Ku isoko hari imigabane 58 800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 121 ku mugabane, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 922 200 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 80 – 90 ku mugabane, ariko ntabusabe bw’abifuza kugura iyi migabane bahari.

Hari kandi imigabane 435 100 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ariko ko mbona I and M BANK IJE IMEZE NKA MTN?

Comments are closed.

en_USEnglish