Digiqole ad

Amatora: P.Kagame ashobora guhangana n’Abakandida bane

 Amatora: P.Kagame ashobora guhangana n’Abakandida bane

Mpayimana, Rwigara na Mwenedata bari gushaka imikono y’abantu 600 basabwa na Komisiyo y’amatora

Nubwo kugeza ubu nta mukandida wemewe n’Amategeko Komisiyo y’Igihugu y’amatora iratangaza kuko igihe kitaragera, iyi Komisiyo iravuga ko hari abakandida bigega batatu yemereye gushaka abayisinyira, biyongera kuri Paul Kagame na Frank Habineza bazatangwa n’amashyaka yabo.

Mpayimana, Rwigara na Mwenedata bari gushaka imikono y'abantu 600 basabwa na Komisiyo y'amatora
Mpayimana, Rwigara na Mwenedata bari gushaka imikono y’abantu 600 basabwa na Komisiyo y’amatora

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko bahaye uburenganzira Mpayimana Phillip, Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert ngo batangire bashake ababasinyira kugira ngo bazabone uko batanga Candidature nk’abakandida bigenga mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku itariki 03 Kanama ku baba mu mahanga, na 04 Kanama kubaba mu Rwanda.

Aba bariyongera kuri Paul Kagame uzahagararira ishyaka ‘RPF-Inkotanyi’ na Frank Habineza ushobora kuzahagararira ishyaka rye “Democratic Green Party of Rwanda”.

Aba bose bemerewe kwiyamaza bwaba aribwo bwa mbere mu Rwanda amatora ya Perezida ahataniwe n’abakandida batanu.

Gusa, Prof Kalisa Mbanda yemeje ko nubwo hari abamaze gutangaza ko baziyamamaza ngo ntibivuze ko ari abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama mu gihe bataremezwa na Komisiyo y’Amatora, ndetse ngo nta n’ubwo bakwiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Prof  Mbanda yemeje ko ubu Mpayimana Phillip, Diane Rwigara, na Mwenedata Gilbert batangiye kujya mu bice bitandukanye by’igihugu basinyisha kugira ngo babone imikono (signatures) y’abanyarwanda 600 harimo nibura 12 bo muri buri Karere basabwa n’itegeko kugira ngo babashe kuzatanga ‘candidature’.

Uko ibikorwa bizagenda bikurikirana muri ibi bihe by'amatora.
Uko ibikorwa bizagenda bikurikirana muri ibi bihe by’amatora.

Komisiyo ivuga iki ku myitwarire y’abashaka kuziyamamaza

Ku kirebana n’abatangiye kwiyamamaza, Prof Mbanda yavuze ko babikurikirana, gusa akenshi ngo ni “Uguhuzagurika” kuko ngo usanga ibyo bakora baba batazi ko ari ukwiyamamaza.

Ati “Turabikurikirana, dukorana n’inzego z’ubuyobozi ibikorwa turabizi, igihe bitangiye kurenga umurongo dushobora guhamagara ababikora tukabagira inama cyangwa se tukabaha gasopo byazakabya tukaba twafata n’icyemezo.

Ariko bariya bantu buriya ntabwo baraba Abakandida bazaba abakandida ari uko tubyemeje, nk’abagenda batanga ruswa bashobora guhura n’abarwanya ruswa bakabakurikirana nk’abandi baturage bose, ibyo bakora ubu turabikurikirana ariko tuzabagenzura neza babaye abakandida.”

Hari abashaka kuziyamamaza bavuzweho ko bari guha amafaranga abaturage kugira ngo babasinyire, ibyo ariko ngo bishobora gufatwa nko kugura Serivise cyangwa ruswa.

Naho ku mafoto y’ibanga ya Diane Rwigara ushaka kuziyamamaza yagaragaye, Komisiyo y’Amatora ivuga ko nta gaciro yayahaye kuko ataraba umukandida wemewe.

Prof Mbanda ati “Ibijyanye n’amafoto y’urukozasoni… yarayifotoje se akiri umwana bakimuterura? Ntaho bihurira n’amatora, ntaho bihurira na Komisiyo y’igihugu y’amatora, ibyo tuzabyiga igihe kigeze. Hari ikintu bavuga ko umukandida agomba kuba umuntu w’inyangamugayo ubwo bishobora kuza muri ibyo, ariko nta ‘cases’ ziratugeraho kugira ngo mbe nabivuga ubungu tuzafata ibyemezo turi mu nama y’Abakomiseri.”

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yavuze ko amafoto bayafata nk’ay’umuntu usanzwe kuko (Diane Rwigara) atari yaba  Umukandida.

Ati “Nta gaciro tuyaha, uretse ko tutaranayabona, ariko nubwo twayabona nta gaciro kihariye tuyaha, nibiba twarabonye abakandida, ayo mafoto akagaragara ku mukandida twemeje, nibwo dushobora gufata umwanya tukabyigaho ariko ubu n’ifoto twabona twayifata nk’ikintu icyo aricyo cyose cy’uwo ariwe wese.”

Soma inkuru: Ku munsi w’AMATORA imbuga nkoranyambaga zishobora gufungwa

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • abujuje ibisabwa bemererwe. ndetse haze n’abandi benshi maze tugire nk’abakandida 50. bahatane bivuge ibigwi. duhitemo uwo dushaka utsinze ayobore.

  • Pl yacu na PSD SE zo zigeze he?

  • Diane yananiwe no kuyobora gilette ngo yogoshe ibisya byebyabaye ishyamba nkeka yuko binanuka buriya !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish