Digiqole ad

Icyo abakunzi b’imideli batekereza kuri ‘Kigali Fashion Week 2017’

 Icyo abakunzi b’imideli batekereza kuri ‘Kigali Fashion Week 2017’

Kigali Fashion Week yo mu 2016 yabaye nziza cyane.

Mu gihe habura amasaha make ngo ibirori by’imideli bizwi nka ‘Kigali Fashion Week’ bibe, abakunzi b’imideli batandukanye babwiye Umuseke icyo babitekerezaho.

Kigali Fashion Week yo mu 2016 yabaye nziza cyane.
Kigali Fashion Week yo mu 2016 yabaye nziza cyane.

Mu mpera z’iki cyumweru, ku nshuro ya karindwi mu mujyi wa Kigali harabera ibirori ngarukamwaka byo kumurika imideli bizwi nka “Kigali Fashion Week” kuva mu 2011.

Ni igitaramo gikurura cyane abakunzi b’imideli mu Rwanda no mu karere kuko urwego rwacyo rumaze kuzamuka.

Kwizera Paul utuye mu Mujyi wa Kigali, ngo akaba amaze imyaka ine yitabira ‘Kigali Fashion Week’ yabwiye Umuseke ko mu myaka yose yitabiriye hari byinshi yayigiyemo.

Ati “Buriya uretse kwidagadura ariko ku rundi ruhande tunigiramo n’uko bambara, urebye ni igitaramo kitabirwa n’abantu basobanutse bazi icyo kurimba bisobanuye, rero iyo uri umuntu ukunda kwigira ku bandi ndahamya ko hariya uhakura amasomo meza mu bijyanye n’imyambarire bitewe n’ukuntu abitabira baba bambaye neza ndetse n’abamurika imideli nabo bagira uruhare runini mu kumenyekanisha imyambaro mishya iba igezweho.”

Ishimwe Nicole utuye mu mujyi wa Musanze we avuga ko ibirori bya ‘Kigali Fashion Week’ bikwiye kugezwa no mu ntara kuko igikorwa ubu ari uguha ibyishimo abatuye i Kigali, nyamara ngo n’abandi bo mu Ntara baba babikeneye.

Ati “Imyaka itatu ndumva igiye gushira nitabira ibi birori gusa buri gihe birangora cyane kuko akenshi birangira mu ijoro ku buryo utapfa kubona imodoka igutahana, mbere yo kwitabira mbanza kumenya neza ko nabikije icyumba muri Hotel nzararamo, mu by’ukuri ntibiba byoroshye.”

Yongeraho ati “Ku bwanjye ndasaba abategura iki gitaramo gutekereza ku bantu batuye mu Ntara kuko hari benshi baba bifuza kuza ariko ubushobozi bukaba bucye.”

Ifoto ya 'Kigali Fashion Week' 2016.
Ifoto ya ‘Kigali Fashion Week’ 2016.

Cyiza Emmanuella umurika imideli  we ngo aranenga abahanzi b’indirimbo kuba badakunze kwitabira ibi birori.

Ngo kuva mu 2013 atangira kumurika imideli muri ‘Kigali Fashion Week’ no mu bindi bitaramo by’imideli ngo abona gacye abahanzi (abaririmba) nyarwanda bitabiriye ibirori by’imideli.

Ati “Na bacye baza ni uko baba bahawe akazi ko kuririmba, ahandi mu bihugu byateye imbere mu by’imideli usanga abaririmbyi benshi baza gushyikigira abamurikamideli, ibi binafasha igitaramo kumenyekana no kuvugwa cyane.”

Biteganyijwe ko ‘Kigali Fashion Week’ izaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, ikazatangira saa moya n’igice z’umugoroba. Muri iki gitaramo, abamurikamideli 60 nibo bazamurikamo imideli, hazamurikwamo imideli yahanzwe n’abahanzi 15 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Photo : E.MUGUNGA

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish