Digiqole ad

Umuyobozi mushya wa REG ngo aje gufasha u Rwanda na Perezida kugera ku ntego

 Umuyobozi mushya wa REG ngo aje gufasha u Rwanda na Perezida kugera ku ntego

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nyuma yo guhererekanya ububasha n’umuyobozi ucyuye igihe w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe gukwirakwizwa amashanyarazi “REG”, umuyobozi mushya Umuyahudi Ron Weiss yavuze ko aje gufasha u Rwanda na Perezida kagame kugera ku ntego zikomeye biyemeje mu birebana n’amashyanyarazi.

Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss ahererekanya ububasha na Mugiraneza Jean Bosco asimbuye.
Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss ahererekanya ububasha na Mugiraneza Jean Bosco asimbuye.

Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss yavuze ko yiteguye gushyira mubikorwa inshingano yahamwe, ngo akaba azagerageza gukora ibishoboka ngo agere ku cyerekezo cy’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, yavuze ko aje gufasha u Rwanda, Perezida na Minisitiri w’ibikorwaremezo kugera ku ntego zabo mu birebana n’amashanyarazi.

Ron yavuze ko ubu arimo kwiga niba koko intego u Rwanda rwihaye mu birebana no guteza imbere amashanyarazi zagerwaho, hanyuma ngo azagira ibitekerezo ageza kuri Minisitiri w’Ibikorwaremezo kucyakorwa.

Ati “Ntekereza ko kimwe mu bintu by’ingenzi ari ukongera ibisubizo bituruka ku muriro utari ku miyoboro migari y’igihugu ‘off grid solutions’ (nk’ukomoka ku mirasire y’izuba), ibi byafasha muri gahunda yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage.”

Yavuze ko afite byinshi byo gukora kugira ngo yongere umuriro w’amashanyarazi igihugu gifite, ndetse bikazajyana no kwirinda ko ibikorwa byo kongera amashanyarazi byabangamira ibidukikije.

Naho ku birebana n’uko ikigo gihagaze mu rwego rw’imari, Ron Weiss yavuze ko ubu batangiye kwongera gusuzuma Raporo z’imari za REG zose kugira ngo barebe uburyo bagabanya icyo yise “Ikiguzi cya Kompanyi, REG n’amashami yayo (amafaranga ikigo gikoresha)”, no gushyiraho igiciro cy’umuriro kijyanye n’ikiguzi kiba cyatanzwe kugira ngo umuriro uboneke (cost effective tariffs).

Ati “Ntekereza ko ibyo byombi bizatuma tujya ku rwego rwiza mu birebana n’urwego rw’imari rw’iki kigo.”

Ron Weiss ageza ijambo ku bakozi bagiye gukorana.
Ron Weiss ageza ijambo ku bakozi bagiye gukorana.

Uyu muyobozi mushya wa REG yavuze ko asanze abakozi beza mu kigo, ngo nibakorera hamwe bazakorera u Rwanda neza bahereye kubyagezweho n’abo asimbuye. Ngo azi neza ko intego ye ari ugutuma Abanyarwanda babona umuriro kandi uhendutse.

Uwari umuyobozi wa REG Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko iki kigo cyageze kuri byinshi mu gihe cy’imyaka itatu yari amaze akiyobora.

Yagize ati “Mu myaka itatu maze nyobora iki kigo hari byinshi twagezeho nk’amashanyarazi yari ahari twayakubye inshuro ebyiri, kuri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi twavuye kuri 21% tugera 32%.”

Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko hari byinshi yari amaze kugeraho ariko hakaba ahari n’ibindi bigikenewe gushyirwamo imbaraga. Aha, yagarutse ku kugabanya amashanyarazi atakara bitewe n’uko imiyoboro ishaje cyangwa n’uburyo iteye.

Ati “Ibyo akaba ari ibintu bigomba gushyirwamo imbaraga, ikindi ni ugukomeza kongera amashannyarazi no kuyakwirakwiza, gusa muri ibyo byose icyo twakwishimira ni uko tutagisaranganya amashanyarazi (byatumaga mu gihe bamwe bafite umuriro abandi bawubura) kuko twayakubye inshuro ebyiri.”

Mugiraneza Jean Bosco wari umaze imyaka itatu ayobora REG kuva yashingwa ubwo hasenyukaga EWSA.
Mugiraneza Jean Bosco wari umaze imyaka itatu ayobora REG kuva yashingwa ubwo hasenyukaga EWSA.

Mugiraneza Jean Bosco yijeje umuyobozi mushya kuzakomeza kumuba hafi anasaba abakozi ba REG kuzamufasha muri byose nk’umuntu mushya.

Yagize ati “Tumaze icyumweru dukorana namweretse aho imishinga yari igeze, namweretse aho n’inyigo zimwe z’imishinga zari zigeze, namweretse ibyihutirwa byose namubwiye uko twari dusazwe dukora, aho twari tugeze n’ibyo agomba kwibandaho cyane no gukemura, kandi n’abakozi n’ababwiye ko bagomba ku mufasha.”

Umwe mu mishinga ikomeye ngo amusigiye, ni uwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’uburyo amashanyarazi agomba gukwirakwizwa mu gihugu cyose.

Ati “Ibyo nagiye mubwira byose n’ibyo asanzwe azi nizera ko azageza REG ahantu heza amashanyarazi akaboneka kandi akanahenduka, akaba menshi mu nganda, abaturage bakabona amashanyarazi ibyo byose arabizi kandi afite ubunararibonye.”

Umuyobozi mushya wa REG asanze inshingano zikomeye kuko aje mu gihe habura amezi arindwi gusa ngo ngo u Rwanda rwinjira mu mwaka wa 2018, ari nawo mwaka wa nyuma wa Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) igihugu cyari cyiyemejemo kugera kuri Megawatt zirenga 530 ariko ubu hakaba hari izigera kuri 200, ndetse n’intego yo kugeza amashanyarazi kuri 70% by’ingo mu gihe ubu ngo biri kuri 32%.

Soma inkuru: REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Umuyobozi mushya n'uwo asimbuye muri REG basinya mu bitabo by'ikigo n'uko bagihererekanyije gihagaze.
Umuyobozi mushya n’uwo asimbuye muri REG basinya mu bitabo by’ikigo n’uko bagihererekanyije gihagaze.
Abakozi ba REG abasabwe kuba hafi umuyobozi mushya.
Abakozi ba REG abasabwe kuba hafi umuyobozi mushya.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Mubanze mutugezeho amasezerano yagiranye nabamuhaye akazi, inzira byanyuzemo ndetse nimpozamarira azahabwa igihe azigendera.Umuntu uje ngo ajegufasha perezida Kagame ese numukorerabushake ngo nabye tubimenye? Niba atangiye kujya muri politiki nabyo mu mwanya arimo nubunayamahanga afite byagombye kumusaba kwifata kuri ngingo.

    • Huum ! Ni umucanshuro nawe aje imahanga guhaha nk’uko na Perezida wacu aba yagiye imahanga kuduhahira, imutera amacumu rero ugiye iburyasazi azirya mbisi. Icyo twemeranywa ho cyo ni uko adashishikajwe cyane no gucanira umuturage wa Bweyeye utuye munsi ya Nyungwe; isi ni gutyo ikora, iracuritse mba ndoga Nkubitoyimanzi.

  • subwambere izaba itegetswe n’umuzungu na electrogaz yigeze gutegekwa n’umudage ntibyagira icyo bimara
    Iyo politique yivanga mu bya technique ibintu birapfa
    ngo

  • hari numunyamerika wigeze kwegurirwa rwandatel icyo gihe yahindutse teracom,bivuga yuko icyerekezo cyubukungu gitangwa nibukuru ku mpamvu rimwe na rimwe za politike ishingiye ku mubano nibihugu bifatiye runini urwagasabo mu ruhando mpuzamahanga;twizere gusa yuko reg izatanga umusaruro tuyitezeho

    • Nibyo koko kuko ntamufaransa ushobora gushingwa ikigo nakimwe mu Rwanda ubu.

  • Ese u Rda rujya gutegekwa n abazungu aruko habuze abanyarwanda babifitiye ubushobozi?

  • Ibi bintu birimo urujijo mba ndoga RWABUGIRI!!!!!! Politiki na Tekiniki ntabwo bijyana, nta n’ubwo wabishyira mu nkono imwe.

    Icyakora uyu mwene Madamu wiyemeje aka kazi afite inshingano ikomeye n’ibibazo bitoroshye. Reka tubitege amaso.

  • ariko se @kh nibwo bwambere wumvise ikigo cyazanye umunyamahanga w’inararibonye umunyarwanda se ni kamara biterwa numusaruro atanga, waterimbere gute se wifungiranye murwanda n’abanyarwanda, we need to think big man

    • @Pat,Ese kuri wowe ntabwo bibabaje kubona kaminuza yu Rwanda iyoborwa numuzungu nyuma yimyaka irenga 50 twigenga? Ese habuziki ngo abanyarwanda bayobore urwo rwego? ibyerekeye consultance byo nshobora kubyumva nkabariya basaza babazungu buzuye mubiro bya perezida barimo Tony Blair.Mubyerekeye symbolic, Abantu bihesha agaciro kwisi abantu baza kwigiraho bavuye isi yose, wowe ubifata gute?

  • Yewe nsigaye nibaza niba koko twararutashye cyangwa niba abakoloni aribo barusubiyemo.Iyo tujya hariya tukitakuma ngo panafricanism, kwihesha nibindi.Ubu koko nkintwari Thomas Isidore Sankara, N’krumah abanyafrica baharaniye kurwanya ubucakara koko ubu ntibumiwe iyo babona ubuyobozi bwu Rwanda? Nkubu koko abantu baharaniye ubwigenge, basezereye ba rutuku mu nzego nka Kaminuza yu Rwanda aho bavugaga bati ubwigenge buvugako tugomba no kwiyoborera igihugu ubwacu.None usanga aribo bajagata munzego zose zohejuru mu rwagasabo.Birakabije biteye nagahinda.

  • Ibyo ubona ni bike,biracyaza!!

  • Nyuma yabakoloni b’ababadage, ababiligi nabafaransa n’abanyamerica, nyuma tujyamubongereza nabanyamerica nabayahudi. Tuzigenga ryari kweli?

  • Hahaha, Comments mbonye hano ni hatari. Zinyibukije Umwarimu (PhD) w’i Bugande wigeze kutubwira mu ishuri ngo ntiyumva impamvu Museveni atamuha akazi, ngo “He should know that I am a presidential material”. Hahaha
    Mu gihe Jye mba nshimishijwe nuko bwakeye nkaba naramutse, ndabona hari abandi bashobora kuba bahangayikishijwe no kutumva Cabinet ibahamagara.

  • Nimurindire mureke umusaza akore akazi ke,agahe nuwo ashaka uko abyunva abitewe nuburyo yifuza resultats zifitiye abaturage be akamaro. Isi yabaye nk’umudugudu kandi ubu ni monde ya benefice, ibyo kwibanda kubanyarwanda mubintu bifite kunguka,yarabikoze bihagije niba atabona umusaruro wabyo afite uburenganira bwo gushakira nahandi.Uko rero kwironda kwanyu biri mu mitekerereze iri hasi ndetse na benshi mufite ishyari gusa ryabarenze.

    Komereza aho Musaza!

  • Abanyarwanda bamwe muransetsa! Abazungu basigaye bemera kuyoborwa nabirabura mwabibona mugakoma mumashyi.
    Baza mukavugishwa mutanayobora umudugudu. Turashaka amashanyarazi ntidusha ibindi bindi. ubundi se abirabura bazi uko akorwa nibangahe mwa njiji MWe?

    • @Mubemaso, niba koko muri 2017 ntabirabura bazi uko amashanyarazi akora, turi injiji cyane noneho ntana kimwe tuzi ntanubwo tuzi kwiga.Uko kwigira rero bahora baturatira nokwihesha agaciro batuzaniye mu Rwanda ni zeru.

  • Uko bahaye uriya muzungu iriya post nikimwe nuko abanyarwanda bahabwa akazi iwabo w abazungu kandi hari abandi bene gihugu bicaye badakora. Isi aho igeze n inyungu baha akazi uwo babonami ubushobozi apana ico umuntu arico. Mind nkizo nizo usanga umuntu ayobora ahanti agaha akazi famille ye gusa

Comments are closed.

en_USEnglish