Digiqole ad

Abakirisitu ni 2.1% by’abaturage ba Israel aho Kirisitu yavukiye

 Abakirisitu ni 2.1% by’abaturage ba Israel aho Kirisitu yavukiye

Mu gihugu cya Israel hakomoka amadini  y’abemera Kirisitu n’Abisilamu dore ko ari ku butaka bwatuyeho Sekuru w’abizera Abraham, habarurwa  Abakirisitu bagera kuri 2.1% gusa by’abatuye Israel basaga Miliyoni 8.

Nk’uko bigaragara ku mbuga za internet zinyuranye, imibare yo muri 2012, igaragaza ko muri Isiraheli hari abakirisitu 161,000,  bangana na 2.1% by’abaturage bose. Muri abo Bakirisitu, abagera ku 127,000 ni Abarabu b’Abakirisitu, biganjemo Abarabu b’Aba-Orthodox, Abagatolika, Aba-Copts, Abaporoso n’abandi.

Imibare igaragaza ko 80% by’Abakirisitu bo muri Israel ari Abarabu bakomoka mu bihugu bituranye na Israel na Lebanon, Syria, Palestine n’ahandi.

Muri Israel, ukwemera gufatwa nka bumwe mu buro igihugu gikoresha mu guha umurongo imibereho ya buri munsi y’Abanya-Israel n’umuco wabo, dore ko ukwemera gufite n’uruhare runini mu mateka y’igihugu; Gusa, umuntu afite uburenganzira busesuye mu guhitamo idini cyangwa ibo yemera.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cya Israel (Israel Central Bureau of Statistics) yo mu mwaka wa 2011, igaragaza ko mu baturage ba Isiraheli, 75.4% ari abemera b’idini ry’Abayahudi, 16.9% bakaba Abisilamu, 2.1% bakaba Abakilisitu, 1.7% ni abayoboke b’idini ry’Aba-Druze, abandi basigaye bakaba barimo nk’Aba.- Baha’I n’abandi banyuranye.

Amategeko ya Israel yemera amadini 4 gusa, ayo ni Ubuyahudi (Judaism), Ubukirisitu, Islam, Druzeism n’abemera b’Aba-Bahá’í. Mu Bukirisitu hemerwa amatorero 10, ariyo Gatolika y’i Roma, Armenian, Maronite, Greek, Syriac, amatorero Gatolika y’Aba-Chaldean (rikomoka i Babuloni), Eastern Orthodox, Greek Orthodox Church, Oriental Orthodox, Syriac Orthodox Church, Armenian Apostolic Church n’Abangilikani.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • erega bari ni abazungu bafashe kiriya gihugu ariko siyo kavukire yabo,rero ibyo ntibitangaje kuko ba kavukire bari abirabura bahugiye muri Afurica igiye abaromani bashakaga kubica muri za ntambara zabayeho mu gihe cya roma. iteka ryose iyo abaheburayo baterwaga bahungiraga muri Afurika kuko niho hari aburabura nkabo bityo umwanzi akaba atari kubasha kubatandukanya n abandi birabura batuye Afurika,namagingo aya ababakomokaho bari muri twe ari ntibiyizi kuko haciye ibinyejana byinshi cyane,indimi bafashe uza Afurika imico bafata iy abanyafurika kuburyo nyine ni abayafurika nabo(nubwo mvuga abanyafurika ndabizi ko izina Afurica ryaje nyuma kuko n abo baheburayo twabita abayafurika n ubundi kuko Isiraheli iri muri Afurica yejyeranye neza na Egypt,ndetse kera byari byegeranye nk igihugu kimwe ariko nyuma abazungu baje kwagura canal de suez(yari yaraciwe na abafarawo ngo yoroshye ubucuruzi bwo mu mazi) ariko abazungu mu bunyejana bya 18 ngirango niho bayaguye cyane,ubundi bazanye iby imipaka n ibya ama continent biha kubarira Isiraheli muri Aziya kandi iri muri Africa,muzarebe kuri plateau ya Africa Isiraheli niho iri mu majyaruguru y uburasirazuba,ntanahamwe iri kuri plateau ya Aziya cg Europe.rero abisiraheli kavukire benshi bari hano muri Afurica kandi bazi Yesu baramwemera wabona nawe uri mu babakomokaho,kuba rero abafashe kiriya gihugu batamwemera nta gitangaje kirimo,sibo yavukiyemo

  • Abirabura nibo biroha mu byo batazi ugasanga baciye ibintu ngayo amadini batazi n\’aho yaturutse ngizo za politique ngizo za demokarasi tutumva n’icyo bisobanura tukirohamo gusa ngo Muhamadi tugateramo ingofero tukirirwa dupfa ngo Yezu abandi Yesu !!!!! mBESE NYINE NI UKWEIROHAMO!!!!

  • ukuri ni ukuhe, tuzakubwirwa na nde? ikiruta ikindi ku isi ni urukundo ibindi ntacyo bivuze. love is the key. jah bless!

  • ICYO DUKWIYE KUMENYA N’UKO ABAYAHUDI ARIBO BARWANYAGA INYIGISHO Y’URUKUNDO YA YK BIGERA N’AHO BAMUGAMBANIRA. NTIBABURA RERO IPFUNWE RYO KUMUKURIKIRA.

  • Umukirisitu n’umuntu wese ukurikiza ibyo Yezu yigishije “Kunda Mugenzi wawe nkawe ubwawe kandi ukunde Immana kuruta byose” Biroroshye cyane kubwira abantu ko dukunda kandi dukorera Immana, ariko ntajuru duteze niba tutagira urukundo rwa mugenzi wacu. Mbega ukuntu iri tegeko rikomereye mwene muntu! Nyamara bigaragara ko twambaye amashapure, tugendana Bible,twitandiye,…, ndetse tunigisha abandi ijambo ry’Immana.Uzajye mw’idini ushaka, ariko uzibuke ko Immana yaturemeye ariya mategeko 2 kandi ko abazayubahiriza aribo bazabana nayo.

  • Ndabona mwirengagiza ikintu gikomeye. Yesu yari umuyahudi mw’idini n’ubwoko. Abamukurikiye nabo bari abayahudi kandi ntiyigeze ashinga irindi dini ngo abasabe kurikurikira. Uwashinze ubukristo ni Pawulo waje anenga amategeko Imana yahaye Mussa maze yakirwa n’abapagani batari basobanukiwe n’agakino ka Pawulo batazi n’iyobokamana nyakuri. Kuba Abayahudi baramutahuye bakisubiriria kuri Gakondo ntagitangaza nta nicyaha bakoze. Ahubwo namwe mwitwa abakristo mukwiye gukanguka mukareka gukurikira philosophies za gipagani ngo ni ubukristo. Musenge Imana imwe aho gusenga TRINITY MPAGANI. Christians must wake up!

    • Abdullah wari warabuze pe!

      • Ariko noneho SHEHE ABDALLAH , avuze ibintu bizima , ni uko abantu babwirwa ukuri bakarwana YESU KOKO YARI UMUYAHUDI TUMUKURIKIRE RERO MU NZIRA YAKURIKIYE , NTA KUMUVANGIRA , njye ejo bundi nunviseko hari abayisiraheri bagiye koherezwa mu Rwanda uzamenya niba baraje naho baherereye yazambwira bityo nkabona uburyo njya mu idini y` abayahudi “niba banyemerera “

  • Ntabwo ari Abayahudi bari koherezwa mu Rwanda, man, ni abanya Eritreya. Ikomereze ibyawe.

  • Kanyana ufise ikibazo pe..none rero na yesu yari umwirabure???!genda warahenzwe

Comments are closed.

en_USEnglish