Digiqole ad

Nubwo Abagatolika bagabanuka mu Rwanda, Abakirisitu biyongereyeho 3.5%

 Nubwo Abagatolika bagabanuka mu Rwanda, Abakirisitu biyongereyeho 3.5%

Ba musenyeri barindwi baje gusezera no guherekeza Padiri Karekezi

-Uyu munsi wa Noheli wishimirwa cyane n’abemera Yesu Kristu

-Ese mu Rwanda Ubukirisitu buhagaze bute?

Nk’uko bigaragara mu ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikorwa buri myaka 10, imibare igaragaza ko Ubukristu bugenda bushinga imizi mu Rwanda dore ko bwavuye kuri 93% mu 2002, bagera kuri 96.5% by’abaturage bose muri 2012; Gusa imibare y’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika biganje mu Rwanda n’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 igenda igabanuka.

Ba musenyeri barindwi baje gusezera no guherekeza Padiri Karekezi
Aha Abasenyeri 7 bari mu muhango wo gusezera no guherekeza Padiri Karekezi uherutse kwitaba Imana.

Imibare ishingiye ku mabarura rusange yo mu 1978, 1991,2002, 2012 igaragaza ko Ubukristu bwagiye buzamuka mu Rwanda, nubwo imibare y’Abagatorika ari nabo biganje mu Rwanda yo yagiye ihindagurika cyane.

Mu 1978, ibarura ryagaragaje ko 51.7% by’abari batuye u Rwanda bari Abagatolika, mu mwaka w’1991 imibare yari yarazamutse cyane kuko bari bageze kuri 62.6%, naho ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2002 ryo rigaragaza ko imibare yamanutse cyane Abagatolika bakagera kuri 49.8%.

Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2002, rigaragaza ko icyo gihe mu Rwanda Abakilisitu ba Kiliziya Gatolika bari 49.8% by’abaturarwanda bose, Abaporoso babarizwamo amadini menshi agezweho bari 27.2%, Abadivantisiti b’umunsi wa 7 bageraga kuri 12.2%, andi madini ya Gikirisitu afite 4%, abadafite amadini babarizwamo ari 3.6%, naho Abisilamu ari 1.8%; Abahamya ba Yehova, abemera ibya gakondo, n’abandi bo ntabwo bari bageze kuri 1%.

Kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo n’uruhare Kiliziya Gatolika yagiye igira mu mateka y’u Rwanda, usanga imibare y’Abagatolika igenda ihindagurika; ubwiyongere bw’amadini mashya nabyo biri mu bigaragazwa nk’imwe mu mpamvu z’imanuka ry’imibare y’Abagatolika kubera ko akurura benshi.

Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2012, rigaragaza ko mu Rwanda Abagatorika bageze kuri 44.0%, Abaporoso barazamutse bagera kuri 37.9%, Abadivantisiti baramanutse baba 11.9%, Abisilamu bagera kuri 2.0%, Abayehova baba 0.7%, ibi byatumye imibare rusange y’Abemera Yesu/Yezu Kirisito yiyongeraho 3.5%.

Abisilamu nabo bagiye biyongera, dore ko kuva ku ibarura ryo mu 1978, imibare yabo yikubye hafi inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande, imibare y’abemera imyuka y’abakurambere yo yaramanutse cyane kuko bavuye ku 9.4% by’abaturarwanda bose mu 1978, bakagera kuri 0.1 muri 2002, mu mwaka wa 2012 bakaba bari hafi ya ntabo kuko ari “0.0%”.

UM– USEKE.RW

38 Comments

  • Ibyo nta ngorane,
    Bariya bose bajya mu madini bita inzaduka, birangira nubundi bagarutse cyane iyo bagiye gushaka abagabo/abagore.
    Gaturika ni idini ryubakitse, andi menshi (nsubiremo nti menshi, si yose) namara cash ashakisha azisenya.

    • I agree. Amadini menshi usanga yubakjiye kuri $$$$$$$.

    • Yesu nashimwe, kristu niwe mwami wacu, hahirwa abamwizera kuko baba bizeye uwamutumwe, ntazina ryitorero ryukuri rihari muri bibilia, irizima nirivoma kuri kristo.reka dusabe imana ubwenge tumenye agakiza dushaka aho kava.igishimije, nigabanuka ryabemera imyuka mibi kugera kuri kiriya kigero.amahoro yimana abane namwe.

  • Kiliziya ni imwe kandi itunganye ariyo gatolika, utu tudini tundi tw’inzaduka ni utwabishakira imibereho (business), ngirango mwese mwabonye uburyo ADPR yahindutse agasitwe ubwo simvuze za Zion zivugwamo ubutekamutwe nandi macabiranya ntarondora agamije gukamura amafaranga y’injiji. Izi nzaduka zose igihe kiragera umuyaga ukazihuha zikajyanwa na serwakira.

    • Bagomba kuza mu Itorero ryukuri ariryo Abadivantisiti b’umunsi Wa 7

    • icecekere, ntawuragera aho umwanzi adatera ibuye! gaturika yo se nishyashya?

    • ese ko mutibaza impamvu abagaturika bagabanuka aho kwiyongera!!

      • Ngo bitumarire iki?

        Ni ukwishyira ukizana!

        Leta yacu nta dini igenderaho cyangwa ishingiyeho kandi idini siryo rizajyana abantu mu ijuru, ku bemera ko ribaho!

  • Sam we, muzategereza ko ayo matorero asenyuka amaso yanyu ahere mu kirere kugeza Yesu agarutse. Iyo mvugo yawe ntintunguye. Niyo Gatulika yatwigishaga tutarayigobotora. Ubu turiga tukaminuza, tukagira akazi keza n’imibereho myiza tutabikesha Gatulika. Ntibari bazi ko bishoboka. Ubu paternalisme yayo twarayibohoye mu izina rya Yesu. Mwe mbata zayo mutazi aho u Rwanda rugeze muzashiduka tugeze paradizo.

    • Urababaje!

      Kandi mwese ngo muri abakristu, none reba uko musebanya! Abakatolika se bo ntibize cyangwa ntibiga, ntibatera imbere se? Hhhhhh…! Ni akamaramaza!

    • Ariko iyo uvuga ibi, waba uzi amashuli ya kiliziya gatulika kandi yigisha bose? uzabaze neza amakuru amashuli yose y’ikitegererezo cg se aba bantu bitwa abahanga amashuli baba barizemo? mujye muvana hano amarangamutima yanyu!

    • uwo yesu uvuga uramuzi?

  • REKA MBAGIRE INAMA RERO NSHUTI ZANJYE; nta dini rizabura umugeni wa kristu kd ntanirizabura ibigwari, mwumvikane rero!

    • ushobora kumbonera umurongo wa bibiliya uvuga ko “buri dini rizavamo umugeni wa Kristo?”
      waba umfashije rwose

  • uretse islam abandi turimo abageni ba kristu!

    • Hahahaaa. Who told you so? Ijuru si akabati kawe ufungura ugashyiramo cg ukavanamo ibyo ushatse. Ukwiye kwiga The concept of God in Islam uzasanga itandukanye n’ubupagani bwitwa Trinity mwemera. Uzumirwa Yesu akwihakanye.

  • Biragaragara ko uwanditse inkuru atazi imibare bihagije. Niyo mpamvu na title yanditse nabi. Umubare w’abagatolika ntiwigeze ugabanuka. Ikiri mu mibare n’uko ijanisha ‘pourcentage’ ryabo rigabanuka ugereranije n’iryandi madini. Idini ry’abantu 200 nyuma y’umwaka rikagira 400, mu mibare riba ryiyongereyeho 100%, ariko ntibivuze ko ryarushije umubare iryakuzeho 2%.

    • Umvugiye ibintu n’ubwo ababyumva hano ari imbarwa, bitewe n’amarangamutima!

      N’iyo bavuze abaporoso ushobora kumva Anglican Church kd ahubwo wahurizamo ya madini yandi yose yemera kristo yenda kuba akuzemo ukuntu. Ariko n’ay’inzaduka wayashyiramo da!

      Gusa abasebya kiliziya ni abatayizi! Ni he handi bagira misa (services) zirenze imwe, nyamara ugasanga buzuye, banahagaze, babuze aho bicara! Ahenshi ubu ni misa 3, hari n’abagira 5 kd buri murenge, presque, ukagira kiliziya

      mu gihe ahandi usanga intebe zibereye aho, cyangwa bakagira service 1 gusa!

      Ntabwo ndata ubwinshi, ariko uwanditse inkuru biragaragara ko yari agamije kugaragaza isura mbi kuri kiliziya

      Gusa, n’andi madini nka islam, ndayubaha kandi nkubaha uko angana! Umubare uramaze, si wo uzajyana mu ijuru

  • Gusa muzige iknyarwan neza kuko mukora amakosa menshi mwanika ngaho namwe mugenzure neza intangiriro murebe uko yanditse, murakoze

  • Njye navuga nti, twihane tuve mu byaha dukurikire inzira y’umucunguzi Yesu kristo. Nicyo kingenzi , naho kuba umurwanashyaka y’aho dusengera ntacyo bimaze. Tuve mu byaha twihane duhindukirire Yesus Kristo , naho kuba abafana b’aho dusengera ntacyo byatumarira na kimwe. Twiyambure ubwibone bwose twemere kuyoborwa na kristo , nta kabuza tuzabona ubugingo buhoraho nitugira imitima iciriye bugufi Kristo Yesu ngo abe umwami w’imitima yacu. murakoze.

    • Nawe ibyo uvuga simbyemera!

      Mujye mwemera ukwemera kwanyu, ariko mwubaha n’ukw’abandi. Gumana ukwemera kwawe, ureke uwemera Muhamedi agumane ukwe, ntimugashake kwerekana ko ibyanyu ari byo byiza!

      Niho hava intambara, ugasanga abantu baricana kandi ibyo bemera bitemera kwica!

      Byose biva mu kwikunda no kwishyira imbere, aho gukundana na kubahana!

      • Kuki burigihe muba mushaka kugira abo mutunga urutoki? Kiriziya Gatolika yabagoreweho?abicanyi mu Rwanda ni abagatolika? Uyu mwanditsi yabikoreye ubushakashatsi? Ibi ni ugushyira umutima mubi mubanu. Umuntu agomba gusengera aha mishimishije. Kuko Imana yacu twese idukunda kuko yaturenye peu importe aho dusengera. Muhe Catholique amahoro kuko ni ukuyihoza ku nkeke

  • Ariko se iyi nkuru igamije iki? Ngo abagatulika baragabanuka? Imibare yanyu ntabwo yizewe na gato. Iyo utajya kongeraho ko abakristu gatulika bagabanuka kubera uruhare iyi kiliziya yagize mu mateka nari kwemera ko ari ukuri. Ariko kubera itekinika ry’imibare tuzi, ibi birerekana ko iyi mibare nayo bayitekinika kubera urwo ruhare rwitirirwa kiliziya. Ibi rero birimo amarangamutima.

  • ese biramutse arukuri badateka umutwe wazuhanirahe? ikindi salvation is individual, cunga izamu ryawe, muvandi naho gutukana no gusebya ntakmaro bifite,

  • Nemera Yesu kuko yiherereje amahanga akavuga ngo”Yemwe abarushye n’abaremerewe ni munsange ndabaruhura kdi ati NINJYE NZIRA Y’UKURI N’UBUGINGO NTAWUJYA KUMANA ATANYUZEHO”ibyo binyereka ko ubwami bwe bwifitiye iCYIZERE, ikindi uwubaha imana,agakora ibyo gukiranuka uwo niwe Yesu yemera ” ibindi ni itiku sengera ahakunyuze ariko gusebanya sibyiza..so Islam naho niba Muhamed ariwe mwana w’Imana akaba yaravuze amagambo meza nkayo, nabemera.ntunyumve nabi ukwizera kwanjye gushingiye ku Ijambo ry’Imana.nkiryo (0788645273 )..

  • Uzasome report ya NISR uzasanga iyi mibare itari yo Gatolika ubu irengeje 60% by’abakristu bose igakurikirwa na ADPR abandi bakaza nyuma.

  • Sobanurs, umbaye mu ntoki mba ngukoze kure. Nako kubera ko nyuzwe n’ibyo umusubije navugishijwe. Uwanditse ino nkuru yar azi ko abwira injiji gusa, none aruhiye nyanti. Ukuri ni ukuri. Merci.

    • Oya umuseke najyaga mbibeshyaho ngirango muri abanyamwuga ariko nta kigenda kabisa! Kiliziya Gatolika mupfa iki koko? Niba mutari abayoboke bayo why muyandika iteka muyikorera critique? Mwagiye mubyihorera nibura! Ubu se iyi nkuru ihuriye he na Noheli yizizwaga koko?

      Mujye mubanza mukore analyse please, ntabwo muba mubwira injiji!
      Izo pourcentages zawe ugaragaza kuki utagaragaza imibare fatizo zakoreweho ko ari ibyo byatuma mudakomeza kurimanganya abantu!

      So! Tujye tuvugisha ukuri kabisa kandi nizere ko wandika inkuru icukumbuye ukabeshyuza ibi binyoma byawe! Amaparoisses y’ abacatholiques ko yiyongera buri munsi mu bwinshi no mu bunini ni uko abayoboke bagabanuka? Simbukira i Remera Regina Pacis urebe,nyarukira i Ndera, Nyamirambo, Cyahafin ahandi henshi ntarondora…baragura kugirango abakristu babone aho bakwirwa!

      Ikindi ujye umunya ko nyuma ya 1994 abanyarwanda batahutse ari benshi kandi muri bo abenshi ni abaporoso n abayisiramu, n ikimenyimenyi reba insengero zikomeye mu baporoso ni iza abanyamurenge, kandi mu banyamurenge benshi nzi nta mugatolika ubamo rwose!

      Kuki ibyo byose ubica ku ruhande ukandika urimanganya gusa!

      • Erega abanyarwanda benshi muzira ubabwiza ukuri, ukumva ko ukuri kwawe ari ko ntakuka.
        Nk’ibyo uvuga ngo za Cyahafi, ngo Nyamirambo, sinzi ngo Ndera ngo bariyongera ushingira kuki? Amaso yawe akora ubushakashatsi???

        Umuseke watweretse statistics zakozwe n’ikigo cy’igihugu kibishinzwe. Banatwereka uko byari bihagaze mu myaka yashize, byose bishingiye ku bushakashatsi n’amateka azwi neza y’uruhare rwa Kiliziya Gatolika (bamwe mu bantu bagize Kiliziya barimo n’abayobozi bayo icyo gihe mu Rwanda) muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

        Ariko ibyo byose urabyirengagiza ugashingira kubyo ubona Cyahafi na Nyamirambo….Ubu se wageze za Rwamashyongoshyo? wageze i Gacu na Rwabicuma? wageze i Masobyo? wageze Cyabingo? wageze i Mutakara? wahavanye iyihe mibare yerekana ko Abakristu gatolika biyongereye?

        Abanyarwanda nitwige kujijuka no kuvuga ibintu bishingiye kuri facts bidashingiye kubyo waraye ubonye ibunaka ngo wumve ko ari ihame.

        Kiliziya gatolika irakomeye, niyo nshingiyeho ukwemera kwanjye, ni imwe itunganye kandi ishingiye ku ntumwa, ariko ni Kiliziya y’abantu Kiliziya ubwayo si Imana. Nemera Imana data ishobora byose ariko sinemera Kiliziya nk’ikintu k’ikitabashwa kandi amateka aduha.

        Imana ikomeze Kiliziya yayo (abayigize) ntituzongere kwishora mu mabi….
        Imana ikomeze u Rwanda n’abanyarwanda ibahe ubwenge no kujijuka….
        Imana ikomeze abakristu bose ndetse n’abatari Abakristu Imana ibasange yumve amasengesho yabo kandi ibagirire uko itugirira.

  • Shalom! Iyi mibare yabayo cyangwa se itabayo yakozwe hakurikijwe ibyagaragaraga ntawamenya.Twinjiye gato mu kwemera bavandimwe nk’abakristu urasanga aya ma pourcentage ateye isoni nk’abantu Kristu asaba kuba umwe muri we.

    Ntacyo uzireguza muntu wumva ko ushaka ijuru kandi ibyo wifuza ukanabikora bivuguruza isengesho ry’umukiza wacu wasabye Se (Data wa twese) ko abamwemera n’abazamwemera bose baba umwe! Niba ishaka ry’Imana riguhibibikanamo Iyambaze Roho w’Imana azakuyobora mu rukundo rwumvira rugategereza igihe hazakorerwa ugushaka kw’Imana!

    Naho uwo mwuka nakuyobora mu kubikora uko ubyumva wiremera agatsinda shitani azaba abyihishe inyuma aka wa muhanzi ati”Amacakubiri ni ishyano mu bavandimwe.”Yezu Kristu niwe utubwira ngo iyo ingoma yibyayemo amacakubiri iba igana inzira yo Kurimbuka.Ufite amatwi yo kumva niyumve.

    Nyagasani ni umwe;Kiliziya ni imwe;ukwemera ni kumwe;Batisimu ni imwe;Imana ni imwe ni nayo mubyeyi.
    Ibyo ni tubyiyumvisha tukanabyemera tukabikurikiza bene Abrahamu dusanga muyandi ma pourcentage bataramenya icyazanye Yezu Kristu bazaboneraho ko turi abigishwa be.

  • kbs

    • ikibazo si quantite ikibazo ni qualite ubwo bwinshi bwo butanga musaruro ki?

  • ikibazo si quantite ikibazo ni qualite ubwo bwinshi bwo butanga musaruro ki?

  • Ariko uyu muntu uhora apfobya Kiliziya Gatolika bapfa iki ? Uko abantu bava muri kiliziya gaturika niko hiyongeramo abandi bikubye inshuro nyinshi kandi bafite quantite na qualite.
    Ubwo uziko abo baporoso uvuga ari ubudini nka 500 wabariye hamwe kandi bwishyizeho ngo burye imitsi ya rubanda rw’injiji, ubona abantu bose basobanutse bataguma mu gatolika aho kujarajara kuko bazi ibanga ry’ukwemera rihari wee.
    Bikiramariya arayihagarariye ntimuteze kuyisenya ngo muyishobore. Kandi ubutaha ujye ugaragaza abakoze ubwo bushakashatsi ureke kubivuga mu cyuka.

  • Kiliziya yubatse ku rutare uretse n abadashinga biha kuyisebya hari n abandi bagerageje babarusha ubushobozi barananirwa.

  • NTIMUPFE UBUSA BITEWE N’ABANDITSI BIYANDIKIRA IBYO BISHAKIYE BYUZUYE IBINYOMA KUKO BATAGARAGAZA AHO BAKUYE AMAKURU BANDITSE. AHUBWO MUHARANIRE GUTUNGANIRA IMANA YATUREMYE MU ISHUSHO YAYO IKABA IDAHWEMA KUTUGARAGARIZA URUKUNDO IDUFITIYE NK’IBIREMWA BYAYO BISUMBA IBINDI…

  • Ese mumbwire, imibare iragabanuka niyabakiranutsi cg niyabanyabyaha? Ese mission ya madini nukongera umubare wabicaye ku ntebe gusa?

  • Uri Mireille koko!

Comments are closed.

en_USEnglish