Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata, mu muhango gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwibutso rw’abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro, Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abanyapolitiki kugira indangagaciro zo gukunda igihugu, ndetse n’abo bayobora. Kuri uru rwibutso rwa Rebero hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
*Abapfobya Jenoside barashora cyane, natwe dukwiye gushora mu guhangana nabo; *Amasomo yo kurwanya ingengabitekerezo akwiye kwigishwa abana bose kimwe; *Abana barokotse baracyakeneye gufashwa kwiga kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo *Abarokotse baracyafite ibikomere kandi bizakomeza kubaho imyaka yose; *Gusa nyuma y’imyaka 22, abarokotse bageze kure biyubaka. Mu kiganiro na Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyobora […]Irambuye
Abatuye mu mudugudu wa Bupfune w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baratabaza kuko bamwe inzu zatangiye kubagwaho, abandi zamaze guhirima. Nyiransengimana Scholastique utuye muri uyu mudugudu avuga ko amazi ava mu misozi ya Nyabugwagwa na Josi aza akinjira munzu zabo akabasenyera, ku buryo inzu zimwe zatangiye kugwa, ndetse bamwe bagiye no gucumbika kuko inzu […]Irambuye
Ku itariki ya 10 Mata 2016, Abanyarwanda baba muri Djibouti hamwe n’inshuti zabo bahuriye mu Mujyi wa Djibouti bafatanya Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu butumwa bwatanzwe na NKURAYIJA Jean Marie Vianney waje muri uyu muhango ahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, yasabye ko muri iki gihe […]Irambuye
Tuyisenge Jacques ukomeje kwitwara neza aho akina muri Kenya, yadutangarije ko azirikana cyane abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Uyu rutahizamu wa Gor Mahia ifite igikombe cya Shampiyona muri Kenya, avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka ibiri gusa. Ntabwo yibuka byinshi byayibayemo kuko yari muto, ariko yayitakarijemo abe, kandi ababazwa cyane n’aya […]Irambuye
*Abunganira Munyagishari (atemera) bareguuye umukiliya wabo adahari; *Ku cyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, Me Bikotwa ati “uwo bafatanyije ari he?” *Me Bikotwa ngo Ubushinjacyaha bwatubuye ibyaha,Ati “Ubushinjacyaha buvuga ibyo butazi;” *Abavoka barasaba ko umukiliya wabo akagirwa umwere, n’ubufasha bwa Miliyoni 12 Frw. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ibyaha birimo gusambanya ku […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Mata 2016, Abanyarwanda bagize Diaspora yo muri Côte d’Ivoire bafatanije n’inshuti zabo bahuriye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye Abidjan mu cyumba mberabyombi cya Latrille Event, ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi, harimo Abanyarwanda bakorera umuryango w’abibumbye, abakorera Banki […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatumiye ibihugu bitandatu birimo bine byo mu karere, mu irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Iyi mikino, ngo izanafasha Amavubi kwitegura umukino wa Mozambique mu gushaka itike ya AFCON 2017. Haruna Niyonzima mu mukino wo kwibuka Amavubi yahuye na Kenya mu […]Irambuye
*Umubano mwiza dufitanye na Tanzania uzakemura ibibazo byose byaba bihari; *Ibibazo by’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania nabyo bizaganirwaho; *Uko dukangurira Abanyarwanda kugura ibyakorewe iwabo, n’inganda zikangurirwe gukora ibyiza kandi byinshi; *Abarokotse tuzakomeza kubafasha bishoboka. Kuri uyu wa gatandatu, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame yizeje ko kubera ubushake Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli […]Irambuye
Muhanga – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba wa Diyozese ya Kabgayi yatangaje ko ikibazo cy’ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa cyazanywe n’Abanyapolitiki bashaka kugera ku nyungu zabo. Ibi Musenyeri Mbonyintege Smaragde, yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 bitaro […]Irambuye