Digiqole ad

Imikino yo Kwibuka izafasha Amavubi kwitegura Mozambique – FERWAFA

 Imikino yo Kwibuka izafasha Amavubi kwitegura Mozambique – FERWAFA

Haruna Niyonzima mu mukino wo kwibuka Amavubi yahuye na Kenya mu mikino yo Kwibuka ya 2015.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatumiye ibihugu bitandatu birimo bine byo mu karere, mu irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Iyi mikino, ngo izanafasha Amavubi kwitegura umukino wa Mozambique mu gushaka itike ya AFCON 2017.Haruna Niyonzima mu mukino wo kwibuka Amavubi yahuye na Kenya mu mikino yo Kwibuka ya 2015.

Haruna Niyonzima mu mukino wo kwibuka Amavubi yahuye na Kenya mu mikino yo Kwibuka ya 2015.

Ibihugu byatumiwe muri iri rushanwa ni Uganda, Tanzania, Kenya n’u Burundi byo mu karere ka CECAFA, na Gabon na Maroc.

Nk’uko twabitangarijwe na Nzamwita Vincent Degaule, umuyobozi wa FERWAFA ngo ibi bihugu byatumiwe ni inshuti z’u Rwanda.

Yagize ati “Twatumiye ibihugu by’inshuti zacu, twizeye ko bazi kandi bazirikana abarenga Miliyoni b’inzirakarengane twaburiye muri Jenoside.”

Nzamwita kandi avuga ko iyi mikino izanafasha Amavubi kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017.

Yagize ati “Ntituremeza neza igihe iyi mikino yo Kwibuka izatangirira. Gusa twifuza ko yaba mbere y’umukino dufitanye na Mozambique (uteganyijwe muri ‘weekend’ yo ku itariki ya 4 na 5 Kamena 2016), kuko byanafasha abatoza kwitegura neza.”

Avuga kandi ko iyi mikino ishobora kuzafasha Amavubi no kwitegura umukino wa Ghana wo kwishyura uteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ati “Birumvikana ko (imikino yo kwibuka) izadufasha Kwibuka abacu, tukanitegura imikino y’amarushanwa.”

Imikino mpuzamahanga yo Kwibuka itegurwa na FERWAFA, igiye kuba ku nshuro ya kabiri dore ko no muri Kamena 2015 yari yabaye, hitabira ibihugu by’abaturanyi nka Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Kapiteni w'u Rwanda Haruna nuwa Kenya Victor Wanyama ku mikino wo kwibuka mu mwaka ushize.
Kapiteni w’u Rwanda Haruna nuwa Kenya Victor Wanyama ku mikino wo kwibuka mu mwaka ushize.
Victor Wanyama wa Southampton, yitabiriye imikino yo kwibuka iheruka.
Victor Wanyama wa Southampton, yitabiriye imikino yo kwibuka iheruka.
Ndahinduka Michel mu mukino wo kwibuka u Rwanda rwahuye na Tanzania.
Ndahinduka Michel mu mukino wo kwibuka u Rwanda rwahuye na Tanzania.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish