Digiqole ad

Djibouti: Abanyarwanda bafatanije Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi

 Djibouti: Abanyarwanda bafatanije Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abitabiriye uyu muhango bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku itariki ya 10 Mata 2016, Abanyarwanda baba muri Djibouti hamwe n’inshuti zabo bahuriye mu Mujyi wa Djibouti bafatanya Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abitabiriye uyu muhango bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abitabiriye uyu muhango bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwatanzwe na NKURAYIJA Jean Marie Vianney waje muri uyu muhango ahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, yasabye ko muri iki gihe nk’Abanyarwanda batari mu Rwanda bagomba kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bashingiye ku mateka bakanayasobanura.

Yagize ati “Tugomba Kwibuka twiyubaka kuko ari nabyo biha agaciro abo turimo kwibuka, tukanafatanya guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

NKURAYIJA yasabye abari muri uyu muhango guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi, ndetse n’ahandi hose ku Isi.

Uhagarariye Diaspora ya Djibouti, Theobard Nshimiyumuremyi we yasabye abari aho, n’abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Djibouti muri rusange gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, no gukomeza kunga ubumwe biteza imbere kandi bakagira amasomo bakura mu bikorwa byose byo kwibuka.

Abantu banyuranye bitabiriye uyu muhango.
Abantu banyuranye bitabiriye uyu muhango.

Hatanzwe kandi ibiganiro, birimo icyagarutse ku kamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikiganiro ku ingengabitekerezo ya Jenoside n’ingamba zo guhangana nayo, ndetse n’aho u Rwanda rugeze ruyihashya.

Uwaje ahagarariye Abanyadjibouti, Abdourahman Ali ABDILLAHI, umujyana wa Perezida wa Djibouti yavuze ko Djibouti yifatanije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko bishimira aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Ubundi butumwa bwatanzwe hifashishijwe film hamwe n’indirimbo. Hanakozwe kandi isengesho ryo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hafatwa umunota wo kwibuka, hanacanwa urumuri rw’ikizere.

Habayeho no gusengera inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Habayeho no gusengera inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bahawe ibiganiro ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bahawe ibiganiro ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

6

UM– USEKE.RW

en_USEnglish