Tuyisenge Jacques urimo kwitwara neza muri Kenya azirikana abazize Jenoside
Tuyisenge Jacques ukomeje kwitwara neza aho akina muri Kenya, yadutangarije ko azirikana cyane abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Uyu rutahizamu wa Gor Mahia ifite igikombe cya Shampiyona muri Kenya, avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka ibiri gusa.
Ntabwo yibuka byinshi byayibayemo kuko yari muto, ariko yayitakarijemo abe, kandi ababazwa cyane n’aya mateka mabi u Rwanda rufite.
Ati “Ni amateka mabi ku Rwanda nk’igihugu, no kubabigizemo uruhare. Ni agahinda kubatakarijemo ababo, kandi Kwibuka ni ingenzi cyane. Uyu munsi sindi mu Rwanda ngo nifatanye n’umuryango kwibuka abacu bazize ubusa, ariko ni ukuri ndabazirikana. Ni ukuri nifatanyije n’abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Abari mu Rwanda mbifurije gukomera, tukibuka tuniyubaka.”
Tuyisenge Jacques, rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi w’imyaka 24 ukomeje kwitwara neza muri Gor Mahia, yagarutse mu kibuga nyuma yo kumara amazi abiri adakina kubera ikibazo cy’imvune, none amaze gutsinda ibitego bitatu, anatanga umupira wavuyemo igitego (assist) umwe mu mikino ibiri gusa.
Nubwo yatinze gutangira gukinira Gor Mahia, ari muri ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi. Tuyisenge umaze gutsinda ibitego bitatu, aza inyuma ya Wycliff Ochomo wa Muhoroni Youth watsinze bitandatu (6), Obadiah Ndege wa Mathare United watsinze bitanu (5), na Timothy Otieno wa Posta Rangers watsinze bine (4).
Jacques Tuyisenge azakina na ‘Nairobi derby’ ya mbere mu mpera z’iki cyumweru, ubwo Gor Mahia izaba ikina na Tusker FC kuwa gatandatu tariki 16 Mata 2016.
UM– USEKE.RW