Digiqole ad

Kwibuka 22: Abanyarwanda baba Abidjan bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

 Kwibuka 22: Abanyarwanda baba Abidjan bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abitabiriye iki gikorwa banyuranye bafite urumuri rw’ikizere.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Mata 2016, Abanyarwanda bagize Diaspora yo muri Côte d’Ivoire bafatanije n’inshuti zabo bahuriye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abitabiriye iki gikorwa banyuranye bafite urumuri rw'ikizere.
Abitabiriye iki gikorwa banyuranye bafite urumuri rw’ikizere.

Uyu muhango wabereye Abidjan mu cyumba mberabyombi cya Latrille Event, ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi, harimo Abanyarwanda bakorera umuryango w’abibumbye, abakorera Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, abakorera imiryango mpuzamahanga inyuranye, abikorera ku giti cyabo, abihaye Imana, abanyeshuri, ndetse  n’abanyamahanga b’inshuti za Diaspora.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’intumwa yungirije y’umunyamabanga mukuru wa UN, Simon Munzu wanatanze ikiganiro cyerekana aho Abanyarwanda bageze biyubaka, n’uruhare tugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ya Côte d’Ivoire BOEDTS UWIMANA Joséphine, mu ijambo rye yabwiye abitabiriye uyu muhango ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kwibuka ababo babuze.

Ati “Tugomba kububahiriza twamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.”

UWIMANA yibutsa ko u Rwanda rwavuye kure, none rukaba rugeze heza ko tugomba kwirinda muri rusange icyahungabanya u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Diaspora ya Côte d'Ivoire Mme BOEDTS UWIMANA Joséphine.
Umuyobozi wa Diaspora ya Côte d’Ivoire Mme BOEDTS UWIMANA Joséphine.

Komiseri mukuru w’Abapolisi ba UNOCI, CP Vianney NSHIMIYIMANA yashimiye abitabiriye uyu muhango atanga n’impanuro zijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, anasobanura uburyo Jenoside itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa.

NSHIMIYIMANA yanibukije abari bitabiriye umuhango ko ubu ikiciro kigezweho ari uguhakana no guphobya Jenoside yakorewe Abatusti, bityo abari aho bose bakwiye guhangana n’abo bayihakana n’abayiphobya.

Umuhango watangiye i saa yine za mugitondo, kugera i saa sita n’igice. Mu bindi bikorwa byakoze habayeho amasengesho, umunota wo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere , havugwa imivugo, herekanwa film, ndetse n’ibiganiro.

Komiseri mukuru w'abapolisi ba UNOCI, CP Vianney NSHIMIYIMANA avuga ijambo.
Komiseri mukuru w’abapolisi ba UNOCI, CP Vianney NSHIMIYIMANA avuga ijambo.
Intumwa yungirije y'umunyamabanga mukuru wa UN, Simon Munzu.
Intumwa yungirije y’umunyamabanga mukuru wa UN, Simon Munzu.
Bacana urumuri rw’ikizere ruranga ibikorwa byo kwibuka mu minsi 100.
Bacana urumuri rw’ikizere ruranga ibikorwa byo kwibuka mu minsi 100.
Abana bavuze umuvugo ujyanye n'ibihe turimo.
Abana bavuze umuvugo ujyanye n’ibihe turimo.
Amafoto y'abana bato bari batwaye urumuri rw'ikizere.
Amafoto y’abana bato bari batwaye urumuri rw’ikizere.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ese ubwo iyo muvuga ibiintu mugashaka kubivuga mwenyine ntawundi uvuga muba mubona ko amaherezo mutazahinyuka ngontawundi ugomba kuvuga uko byagenze ushaka kubivuga uko tutabishaka twamushyiliyeho amategeko azamuhana . mwrasaze

Comments are closed.

en_USEnglish