Digiqole ad

Mu bujurire, Urukiko Rukuru rutegetse ko Dr Rose Mukankomeje afungurwa by’agateganyo

 Mu bujurire, Urukiko Rukuru rutegetse ko Dr Rose Mukankomeje afungurwa by’agateganyo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Urukiko rukuru rwatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wategekaga ko Dr Rose Mukankomeje afungwa iminsi 30 y’agateganyo, maze rutegeka ko arekurwa akaburana ari hanze.

Mu rukiko Dr Mukankomeje avugana n'umwunganizi we mu mategeko
Mu rukiko Dr Mukankomeje avugana n’umwunganizi we mu mategeko

Tariki ya 01 Mata, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera rwari rwakatiye Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije “REMA” gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo atica iperereza ry’ubushinjacyaha, Soma inkuru irambuye HANO.

Dr Mukankomeje n’umwunganizi we mu mategeko bahise bajuririra uyu mwanzuro mu Rukiko Rukuru, rwaje gutanga umwanzuro warwo kuri uyu wa kane tariki 14 Mata.

Urukiko rukuru rwavuze ko ibimenyetso by’ibyaha Mukankomeje ashinjwa bikubiye mu ijwi rya Telefoni, kandi Ubushinjacyaha burifite, bityo ngo aramutse arekuwe ntacyo byabangamiraho ubutabera.

Dr Mukankomeje akurikiranyweho ibyaha birimo Icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso; Gusebya inzego za Leta; No kumena amabanga y’akazi.

Nk’uko byategetswe n’Urukiko Rukuru, Dr Mukankomeje wari ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali agomba guhita arekurwa, akazaburana ari hanze.

Uru rubanza rwabaye nyir’ubwite Dr Rose Mukankomeje atari mu rukiko, gusa rwitabiriwe n’abantu benshi b’inshuti ze n’imiryango.

Dr Mukankomeje n’umwunganizi we mu mategeko bari bagaragarije Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge impamvu zatuma aramutse arekuwe atabangamira ubutabera kandi atatoroka, nko kuba azwi ku mirimo myinshi yakoreye igihugu, kuba atuye mu Rwanda n’ibindi, ariko ntirwabiha agaciro.

Biteganyijwe ko umunsi wo kuburana mu mizi ibyo ubushinjacyaha bumukurukiranyweho uzatangazwa, urubanza rugakomereza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • ibyo ntagitangaje ubwo ubutaha twiteze no kumva habuze ibimenyetso erega ibifi bitandukanye n’udufi

  • Biranshimishije rwose.
    Uyu mumama yarinyambabaje bitavugwa.nubwo muzi kuri radio gusa ariko numvise inkuru yuko yarekuwe mpita mpa Imana icyubahiro.
    Twizeyeko bizagenda neza akaba umwere ntagumye gukurikiranwa nurukiko.

    • Gute se wishimye kandi ejobundi wari wasizoye usaba ngo bakurikirane abarya ruswa n’abanyereza imisoro yawe? Uyu se we sibyo akurikiranyweho ?

  • uko bimeze kose uriya mukecuru azajya muri mabuso tu.nkurikije imikorere y,inkiko zo mu Rwanda, ndabona atazarokoka.

  • Ariko se mwe umuntu arafungwa ngo abantu bararengana abandi ngo ntawujya ahanwa yanarekurwa muti nigifi kinini muzanyurwa ryari?

  • Ngo afungurwa by’agateganyo? Bivuze ko noneho azasubizwamo agafungwa. Imana ishimwe imukuye hariya hano. Nizere ko batamwogoshe.

  • Muraho, ubwo byashobotse ko aburanira Hanze n’ubundi ubita Vera buzubahirizwa. Keretse nibayaba afite andi mahano, n’aho ibivugwa numva ntamahuriro no gufungwa k’umuntu mukuru mu Milimo nkawe. Twizera ko Atari munkimeshereze.
    Bimihamye Na bwo utahane a nk’abandi ariko arengana ubyihishe inyuma nawe ahanwe.

  • Ni byiza ko uyu Mubyeyi bamurekuye akazajya aburana ari hanze. Ubundi uretse ko wenda yacistwe akavuga amagambo atagombaga kuvuga kandi ari umuyobozi (nawe wakagombye kuba yamagana ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta/wa Rubanda), ubundi abamuzi bavuga ko uriya Mubyeyi ari inyangamugayo, ndetse akaba umuntu ukoresha ukuri.

    Niba yarasabye imbabazi z’amagambo yavuze kubera ko yacistwe cyangwa harimo n’ubujajwa, byakagombye kuba impamvu z’inyoroshya-cyaha. Turizera ko abacamanza bazabyigaho neza kuko uriya Mubyeyi atabaruhije kubera ko yemeye amakosa yakoze (ibyo yavugiye kuri telefoni).

  • Ubwo nyine yashoboye kubona umuvuganira ibukuru.

  • NONE SE YABIVUZE ATABIZI. AZABIHANIRWE

  • Nyagasani asingizwe. Yari akwiye kwemererwa gukomeza akazi ke, mu gihe uruikiko rugisuzuma ibyo yarezwe, kuko umuntu aba akiri umwere iyo atarahamwa n’icyaha.

  • Imana ishimwe.ko arekuwe ni ibindi bisigaye Imana ibe mu ruhande rwe.kdi imugirire neza.

  • Icyakora birumvikana ko hariya hantu ahakuye igikomere.gusa yegere Imana imufashe gokomera no kudahungabana.ntawundi wo kwikomezaho ni Imana.irahumuriza.humura kdi ukomere iragukunda uyiringire ntizagukoza isoni.

  • Imana imwororohereze.

Comments are closed.

en_USEnglish