Digiqole ad

Kwibuka22: Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

 Kwibuka22: Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Bafashe umunota wo kwibuka ababo.

Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, rwo ku gisozi, mu Karere ka Gasabo.

Bafashe umunota wo kwibuka ababo.
Bafashe umunota wo kwibuka ababo.

Abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo ibihumbi by’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abakinnyi ba Rayon Sports batambagijwe ibice bitatu bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Abakinnyi barimo abavutse nyuma ya Jenoside n’abanyamahanga, baboneyeho gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe, n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Umugande Devis Kasirye nyuma yo gusura urwibutso yavuze ko asa nk’umenye ko Jenoside yabaye koko.

Yagize ati “Ni ubwa mbere igihe cyo Kwibuka abazize Jenoside kigeze ndi mu Rwanda. Ni n’ubwa mbere nsuye urwibutso rwayo. Ndumva byandenze. Ndi iwacu Uganda narebaga ‘film’ zerekana uko byagenze nkababara cyane, ariko nyuma yo gusura urwibutso, meze nk’ubibonye imbona nkubone. Byari birenze ubumuntu. Ntibizongere, mu Rwanda no ku Isi.”

Abayobozi ba Rayon Sports barangaje imbere ikipe yasuye urwibutso.
Abayobozi ba Rayon Sports barangaje imbere ikipe yasuye urwibutso.

Gacinya Dennis, Umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo amateka y’u Rwanda akomeze asigasirwe, kandi yigishwe urubyiruko, harimo n’abakinnyi ba Rayon Sports.

Rayon Sports yatakaje ibihumbi by’abafana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse itakaza abakinnyi bari bakomeye nka Murekezi Raphael Alias Fatikaramu, Munyurangabo Rongin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Misili, Abba, Rutabingwa, Kalisa, Kayombya Charles, Mazina, George na Nyirirugo Antoine.

Hari kandi na bamwe mu bari bagize Komite ya Rayon Sports bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nka Mujejende Benoit, Agronome Janvier, Kayombya Selesi, Munyamasheke na Viateur.

Imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mupira w’amaguru iteganyijwe muri Kamena 2016.

Abakinnyi barimo, Manzi Thierry, Eric Irambona, Fiston Munezero na Bakame basobanurirwa bimwe mu bice bigize urwibutso.
Abakinnyi barimo, Manzi Thierry, Eric Irambona, Fiston Munezero na Bakame basobanurirwa bimwe mu bice bigize urwibutso.
Abakinnyi bashyiraho indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abantu ibihumbi n'ibihumbi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakinnyi bashyiraho indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abantu ibihumbi n’ibihumbi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Batambagijwe ibice bitatu bigize uru rwibutso.
Batambagijwe ibice bitatu bigize uru rwibutso.
Devis Kasirye (inyuma) na Niyonkuru Rajou (imbere) bari mu bakinnyi ba Rayon Sports basuye urwibutso.
Devis Kasirye (inyuma) na Niyonkuru Rajou (imbere) bari mu bakinnyi ba Rayon Sports basuye urwibutso.
Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports FC yajyanye n'abasore be kwibuka.
Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports FC yajyanye n’abasore be kwibuka.
Gakwaya Olivier (inyuma) ari kumwe na Gacinya wasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi.
Gakwaya Olivier (inyuma) ari kumwe na Gacinya wasinyaga mu gitabo cy’abashyitsi.
Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric bita Bakame, Perezida Gacinya Dennis, n'umutoza Masudi Juma bashyiraho indabo ku mva.
Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric bita Bakame, Perezida Gacinya Dennis, n’umutoza Masudi Juma bashyiraho indabo ku mva.
Muhire Kevin wavutse nyuma ya Jenoside, yatewe agahinda n'ibyabaye.
Muhire Kevin wavutse nyuma ya Jenoside, yatewe agahinda n’ibyabaye.
Ndacyayisenga Alexis (imbere) na Ismaila Diarra (inyuma) nabo ngo basanze amateka uru rwibutso rubitse adakwiye kuzongera kuba ukundi.
Ndacyayisenga Alexis (imbere) na Ismaila Diarra (inyuma) nabo ngo basanze amateka uru rwibutso rubitse adakwiye kuzongera kuba ukundi.
Manzi Thierry yababjwe no kubona ifoto y'uwo bitiranwa, washoboraga kuba ari urungano rwe, ariko ntibishoboke.
Manzi Thierry yababjwe no kubona ifoto y’uwo bitiranwa, washoboraga kuba ari urungano rwe, ariko ntibishoboke.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Hi,
    Ariko nubwo ari abakinnyi ntabwo bagomba kujya k’Urwibitso bambaye uko bishakiye.
    Amakabutura koko ubwo mwabuze za training zo kwambara, hariya ntabwo ari mu kibuga bagomba kubaha Urwibutso batambaye imyenda yo mu kibuga.

    None se ni ukubera iki abayobozi babo bari bambaye ama costumes, nuko bazi impamvu yabyo. Ariko ni nabo ngaya kuko bagiyeyo babiteguye ntabwo ari ibyabatunguye.

    Sibyo Mr Olivier.

  • umwendanumwenda niyowaba utambaye upfakuba uzi icyakujyanye nonese ujyayowowe ugiyekumurika imyenda abo usangayose ugiyegusura usanga bambaye cg nukontayobagiraga ubwose wavuziki icyambere nukuzirikana abacu bishwe urwagashinyaguro bazirubusa kandi ukamenya icyakujyanye

  • Non, ariko ikibazo s ukumurika imyenda , ikibazo n uguha agaciro ibyo ugiyemo , abatutsi bishwe muri genocide bambuwe agaciro, tugomba kukabasubiza igihe tugiye aho baruhukiye.

  • Ubwose murapfa iki koko
    Uko bagiye nuko batekereza nibyabo!

Comments are closed.

en_USEnglish