Team Rwanda: Batandatu (6) bitabiriye Tour of Eritrea
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2016, abakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare “Team Rwanda” yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu cya Eritrea.
Abakinnyi bagiye kwitabira iri rushanwa ni Patrick Byukusenge, Camera Hakuzimana, Joseph Areruya, Ephrem Tuyushime, Jean Claude Uwizeye na Samuel Mugisha berekeje i Asmala muri Eritrea, bayobowe n’umutoza wabo, akaba n’umuyobozi wa “Team Rwanda Initiative”, Jonathan Boyer , umukanishi w’amagare Jamie Bissell na Obedi Ruvogera ushinzwe ‘massage’.
Bagiye guhagararira u Rwanda muri “Tour of Eritrea” izaba hagati ya tariki 19-23 Mata 2016. Iri siganwa rizaba ku nshuro ya gatandatu (6) kuva ryaba mpuzamahanga (UCI African Tour), rifite uduce (Etapes) dutanu.
Mbere y’uko Tour of Eritrea itangira, Team Rwanda izitabira amasiganwa abiri y’ibilometero bike, azabera muri Eritrea. Ku cyumweru Tariki 17 Mata, hateganyijwe Fenkil Northern Red Sea Challenge, na Massawa Circuit.
‘Etapes’ zigize Tour of Eritrea
1.Agace ka mbere: Barentu – Tesseney (April 19) 112km
2.Agace ka kabiri: Tesseney – Agordat (April 20) 179km
3.Agace ka gatatu: Keren – Asmara (April 21) 93km
4.agace ka kane: Mendefera – Massawa (April 22) 172km
5.Agace ka gatanu: Massawa – Asmara (April 23) 113km
Muri iri siganwa Team Rwanda izahangana n’amakipe anyuranye nk’igihugu cya Eritrea, Misiri, Kenya, Nigeria, Sudan, Stradalli- Bike Aid yo mu Budage (ikinwamo na Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco), Amorovitta yo muri Ukraine, Selina na Txinat Cycling zo muri Eritrea.
UM– USEKE.RW