Digiqole ad

Ku munsi wa ‘Papa’: Ange Kagame nawe yifurije Se umunsi mwiza

 Ku munsi wa ‘Papa’: Ange Kagame nawe yifurije Se umunsi mwiza

Ange Kagame yaherekeje Se muri White House.

Tariki 19 Kamena, buri mwaka ni umunsi hirya no hino ku Isi bahariye ababyeyi b’abagabo ‘Papa/Father’, kimwe n’ahandi ku Isi mu Rwanda naho ni umwanya abana baboneraho bakibutsa ba Se bababyara ko ari ab’agaciro kandi ko babakunda.

Ange Kagame, abinyujije kuri Twitter, yifurije Se, Perezida Paul Kagame umunsi wahariwe ‘Papa’, ndetse ko amukunda.

Basazabe bato Ian Kagame na Brian Kagame, kuri uyu wa gatandatu bafashije Amavubi y’abakiri bato kunganya na Morocco mu mukino mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Soma inkuru irambuye HANO).

Wowe umubyeyi wawe wibutse kumwifuriza umunsi mwiza no kumubwira ko umukunda?

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Abatabagira tujye he? Dukore iki? Iminsi nk’iyi ntikabeho ituma benshi twongera gushavura.

    • ntibyagakwiye kuko , uyu mwana wariho yifuriza umubyeyi we ntawe yaragamije gukomeretse , kandi nta nuruhare yabigizemo ngo ube utamufite, ikindi kandi hari benshi umubyeyi w’uyu mwana Ange akomeje kubera umubyeyi nabo, ubaye uri umunyarwanda uzi aho uyu mubyeyi ari nawe President wigihugu cyacu yadukuye ntiwakabye uvuga utyo, benshi tumufata nk’umubyeyi wacu, kandi natwe abo babyeyi ntabo dufite

    • ahahah reka nisekere yewe ndayizeye umbabarire niba utari wa wudi w’i Burundi kuko nawe ari mubatumye abayeyi benshi batikizwa naho kuba umwana yifurije umunsi mwiza wowe ukaba utamufite byara nawe abawe bazabikwifurize niba utabyara kandi ugende ushake candles uzicane uganire nazo ikindi ushake umufasha nawe uzagire ijambo utazahmbwa ikara wa cyohe we
      PS we love our our first family baduha urugero kandi batanga inkunga mu ku twuzuza MAY GOD KEEP IN HIS MY PRESIDENT AND HIS FAMILY MUAH WE LOVE YOU.

  • natwe abanyarwanda twifurije umubyeyi wacu akaba n’umubyeyi w’igihugu umunsi mwiza w’ababyeyi, abanyarwanda tumufata nka papa wacu natwe kuko yatuvanye kure ni Impano Imana yatwihereye

  • ni umubyeyi mwiza pe kuko natwe abanyarwanda akomeje kutubera umubyeyi dukesha byinshi, sinatinya kuvuga benshi tumufata nka papa wacu rwose, kubwiyo mpamvu tukaba tumwifurije umunsi mwiza w’ababyeyi(father’s day)

  • nanjye nk’umunyarwanda mfashe uyu mwana nifuriza umubyeyi wacu Paul Kagame umunsi mwiza w’ababyeyi babagabo , kuko natwe nk’abanyarwanda ni umubyeyi wacu kuko yadukuye ahakomeye none ubu turadamaraye turashima Imana yo ya muduhaye , happy father’s day to our daddy Paul Kagame

  • uwanjye mwifurije gukomeza kugira iruhuko ridashira.

  • Papa wanjye na ba sogokuru bombi mbifurije iruhuko ridashira.
    Badusabire ku Mana dukomeze dutwaze mu buzima bw’ubwigunge buranga impfubyi.

  • Abadafite ba Papa se turabigenza dute?
    Agahinda turakegeka mu binyobwa bisobanutse bya Bralirwa nibura dushobore kubona agatotsi.

  • yes Justin na kamaliza nabandi mwese nange nifatanyije namwe kwifuriza uwo mubyeyi wigihugu umunsi Mwiza naho ndayizeye humura nubwo uwawe atariho humura tugufashe mumugongo kandi turikumwe

  • yewe twabizihirije munzibutso badusabire

  • MANA WE!!!!!!!!!!!!!
    mbega comment!!!!! ababafite mwihangane, ariko mureke aba bafite babikorere ababyeyi babo.

  • Twese dufite Data umwe ariyo Mana yacu ituma tubaho iratubwira ngo ntarakuremera munda ya nyoko nari nkuzi yeremiya 1;1….5 rero dutuze iratuzi B papa na ba mama irabifashisha kugirango tubeho baduhe ubuzima nishimwe rero umunsi mwiza ba papa bacu mwese kandi papa cg mama si uwagubyaye gusa umuntu wese ugukuriye wakureze aba ari papa cg mama wawe niyo waba uri ipfubyi hari abo imana yifashishije kugirango ukure abo bose ni ba papa bacu umunsi mwiza rero

  • IBI NI BYIZA RWOSE.

  • Ange urakoze, utanga urugero rwiza rw umwana ukunda ababyeyi be….mukunde kuko nawe aragukunda.Ariko ngarutse kubantu bavuze ko babuze ababo bityo ko ntawakwifuriza umubyeyi we umunsi mwiza…rwose ibyo nubuswa nubujiji bukabije, ariko jye ndabonamo kujijisha kugamije gutera agahinda ababuze ababo bya nyabyo….nkanjye kugiti cyanjye ndemeza ko aba babivuze ntanumubyeyi babuze, baba bashinyagura.Ku babuze ababyeyi babakunda ntibyakababaje, ahubwo bibatere imbaraga zo kuba nabo ababyeyi, binatwibutse urukundo ababyeyi bacu baduhaye, ariko cyane bitwibutse impanvu bagiye tukibakeneye…kurushaho bitwibutse ko hari abandi babyeyi bemeye guhara amagara bakoma munkokora izo nkoramaraso, nanubu zigikomeretsa namagambo nkaya.
    Nanjye rero nubwo ntamufite yagiye,ndamwibuka kandi ndamukunda.

Comments are closed.

en_USEnglish