Digiqole ad

Watsindira Imodoka,…usabye inyemezabuguzi itangwa na EBM buri uko uhashye

 Watsindira Imodoka,…usabye inyemezabuguzi itangwa na EBM buri uko uhashye

Imodoka umuntu ashobora gutsindira

.Abaguzi bazatombora imodoka, moto, televiziyo na telefone muri tombola IZIHIRWA.

Kuri uyu wa gatanu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyatangije icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga ku bijyanye no gutanga no gusaba inyemezabuguzi itangwa n’imashini EBM.

Imodoka zizatomborwa ziracyari nshyashya.
Imodoka zizatomborwa ziracyari nshyashya.

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gutanga no kwaka inyemezabuguzi itangwa hifashishijwe EMB, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije Tombola cyise ‘IZIHIRWA’, aho abaguzi bazajya bakoresha inyemezabuguzi bahawe bagatombora ibintu binyuranye nk’imodoka, moto, Televiziyo na Telefone.

Ubu bukangurambaga ngo icyo bugamije ni ukubiba mu bacuruzi n’abaguzi umuco wo gutanga no kwaka inyemezabuguzi itangwa n’imashini ya EBM (Electronic Billing Machine); Ndetse no gukomeza kongera umubare w’abacuruzi bakoresha imashini ya EBM.

RRA ivuga ko kugeza ubu, abacuruzi banditse ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) ari 15,786, ariko ngo abakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi ‘EBM’ ni 13.120 gusa, ni icyuho cya 17% by’abacuruzi banditse ariko badakoresha izi mashini, bigatera imbogamizi mu kubishyuza imisoro abaturage baba batanze. Umusoro ku nyongeragaciro mu Rwanda wihariye 33% by’imisoro yose.

Ruganintwari Pascal, Komiseri wungirije wa RRA asaba abaguzi kugira umuco wo kwaka inyemezabuguzi itangwa na EBM kuko aribwo baba bakwiye kwizera ko umusoro bahaye Leta bagura igicuruzwa cyangwa Serivise runaka uribugere mu kigega cya Leta.

Ati “Akamashini EBM gatuma umusoro umuturage atanga ukusanywa neza, ntihagire uwunyereza.”

Ruganintwari Pascal, Komiseri wungirije wa RRA aganira n'abanyamakuru.
Ruganintwari Pascal, Komiseri wungirije wa RRA aganira n’abanyamakuru.

Avuga ko uko abacuruzi n’abaguzi bazakomeza kumva ko gutanga no kwaka inyemezabuguzi ari ngombwa bizafasha Leta kongera amafaranga yinjiza avuye mu misoro kuko ntayazaba akinyerezwa.

Ruganintwari avuga ko kuva ubukangurambaga bwo kwaka no gutanga izi nyemezabuguzi bwatangira mu mezi 9 kugeza ubu, ugereranije n’umwaka ushize ngo imisoro yarazamutse ku buryo nk’umusoro ku nyungu wiyongereyeho hejuru ya 25%.

Komiseri Ruganintwari kandi yagarutse ku kibazo cy’abantu banga kwandikisha ibicuruzwa byabo cyangwa bagatanga amakuru atariyo kugira ngo badatanga umusoro ku nyungu. Avuga ko umuti w’iyi ndwara wamaze kuboneka, kuko ngo iki cyiciro bagiye kujya bagishyiramo ubucuruzi runaka batagendeye ku ngano y’ibyo acuruza.

Ruganintwari agasaba abacuruzi kugira umuco wo gusora ku bushake ndetse no gufasha abandi baturage kubaka igihugu batanga umusoro babaha inyemezabuguzi ya EBM bitabaye agahato.

Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2016/17, Guverinoma ifite gahunda yo kongera imisoro, imwe mu ngamba Leta yafashe ni uguha abacuruzi bose EBM bitarenze Nzeri 2016, kugira ngo imisoro abaturage batanga yose ijye igera mu kigega cya Leta itanyerejwe.

Kwinjira muri iriya Tombola ya ‘IZIHIRWA’ bizajya bikorwa nk’uko muri Tombola zabanje zakorwaga, ni ukwandika *800# ukemeza, ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Moto nazo zizatomborwa.
Moto nazo zizatomborwa.
Imodoka, moto, Televiziyo na Telefone nibyo bizatomborwa muri Tombola ya IZIHIRWA.
Imodoka, moto, Televiziyo na Telefone nibyo bizatomborwa muri Tombola ya IZIHIRWA.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish