Huye: Abavuzi b’amatungo bafite imbogamizi y’aborozi batarumva akamaro ko guteza

Huye – Abavuzi b’amatungo (veterinary) 37 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku gutera intanga baravuga ko bungutse ubumenyi bufatika bwatuma bateza imbere akazi bakora, ariko ngo baracyafite imbogamizi y’uko aborozi batarumva akamaro ko guteza intanga, bagasaba ko bagasaba ko aborozi nabo bakwigishwa akamaro n’ibyiza byo guteza intanga. Byukusenge Betty umwe mu baganga b’amatungo basoje aya mahugurwa aturutse […]Irambuye

Episode 131: Nelson asubije Brendah iwabo, Daddy na Sacha nabo

Telephone ikimara kwikupa nahise ndeba nomero za Nelson vuba vuba nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya, Nelson-“Yes Hello Mr Daddy!” Njyewe-“Yes Nelson! Nari nkwitabaje ngo ungire inama!” Nelson-“Uuuh! Byagenze gute se kandi? Ni amahoro se ahubwo?” Njyewe-“Uribuka wa musore witwa Danny?” Nelson-“Wawundi se usigaye uba iwanyu?” Njyewe-“Yego!” Nelson-“Ndamwibuka rwose!” Njyewe-“Burya bwose ntabwo nari nzi […]Irambuye

Mu myaka 3 buri Muturarwanda wese azaba yaragezweho n’amazi meza

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iratangaza ko mu 2020 buri Muturarwanda wese aho yaba atuye azaba yaragezweho n’amazi meza, ku buryo igipimo cy’abafite amazi meza kizava kuri 84% muri iyi minsi kikagera ku 100%. Kuri uyu wa kabiri, abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali basobanuriwe Politiki nshya yo gucunga no gukwirakwiza amazi meza. Abayobozi b’inzego z’ibanze […]Irambuye

Perezida Kagame n’Umuherwe nyiri Alibaba bazaganiriza urubyiruko rwa Africa

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza urubyiruko rwa Africa “Youth Connekt Africa 2017”, Perezida Paul Kagame n’Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Ikompanyi y’Ubucuruzi izwi nka Alibaba Group bari mu bazaganiriza uru rubyiruko. Iyi nama “YouthConnekt Africa” iteganyijwe ku matariki 19 – 21 Nyakanga, izibanda cyane ku gushyiraho za Politiki, gahunda n’imikoranire yafasha […]Irambuye

Episode 130: Danny yanze kumva no kubona ava nabi kwa

Njyewe-“Oya! Oya Danny ibi byo birarenze! Kubera iki wemeye kuba gutya?” Danny-“Nonese hari iribi wangu? Turi mu isi y’ibikoresho ahubwo nawe tangira wimenyereze, sibyo se Man?” Njyewe-“Oya! Danny kuki wemeye ko ibi bikubaho?” Danny-“Hhhhhhh! Bro! Ewana burya muri rusange ubuzima buhora busimburana iteka, hari igihe ibintu byanga umuntu agashiduka ari muri iyi nzira itanga umutuzo” […]Irambuye

Ni iki “CollectiveRw Fashion Week” imaze kugeza ku ruganda rw’imideli

Kuva mu 2016 nibwo abahanzi b’imideli barimo Sonia Mugabo, House of Tayo, Haute Baso, Inzuki n’abandi bishyize hamwe batangiza igitaramo bise “CollectiveRw Fashion week”, mu myaka ibiri ishize kimaze kugeza kuki ku ruganda rw’imideli rw’u Rwanda. Ku nshuro ya mbere mu 2016,  iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Madame Jeannette Kagame, Minisitiri […]Irambuye

Abarundi 7, Umugande n’Umunye-Congo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere, Akarere ka Kicukiro kahaye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda abantu icyenda barimo Abarundi, Abagande n’Umunye-Congo Kinshasa, bamaze kurahira basabwe kurushaho kumenya igihugu cyabo gishya. Bari basabye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ari 11, gusa ababonetse mu kurahira ni abagera ku icyenda (9) barimo Abarundi barindwi (7), Umugande umwe, n’Umunye-Congo Kinshasa bose bashakanye n’Abanyarwanda. Abahawe ubwenegihugu […]Irambuye

Abashaka kwiyamamaza bigenga ntiborohewe no gushaka imikono 600 basabwa

  *Hamwe abaturage babasabaga kubanza gusengeera ngo babasinyire *Hari n’abaturage batinya kubasinyira ngo bitazabagiraho ingaruka *Urubyiruko nirwo rwitabira kubasinyira Kugira ngo babashe gutanga Kandidatire zabo nk’abakandida bigenga, kuva tariki 12 Gicurasi kugera tariki 23 Kamena 2017, batatu mu bashaka kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mubyo basabwa, harimo imikono (signatures) 600, harimo 12 […]Irambuye

Mu myaka itanu nzaba ndi Umwami wa Muzika muri Africa

*Yaretse muzika ya Gospel kubera Jenoside *Ntanywa inzoga n’ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose *Yashimangiye ko ari ‘Single’ Mu biganiro bitandukanye yagiranye na radio zo muri Africa y’Epfo, Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka ‘The Ben’ yatangaje amakuru kuri we atari azwi na benshi, ndetse anahishura ko yakoranye indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania kandi ateganya no […]Irambuye

Libya: Saif al-Islam, umuhungu wa Gaddafi yarekuwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa kabiri w’uwaari umuyobozi wa Libya Col Muammar Gaddafi yarekuwe biturutse ku mbabazi, gusa ngo hari impungenge ko bigiye kongera ibibazo by’umutekano mucye uri muri Libya. Saif al-Islam yari amaze imyaka itandatu afungiye mu mujyi wa Zintan nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba tariki 19 Ugushyingo 2011 ubwo yageragezaga guhungira muri Niger. Amakuru […]Irambuye

en_USEnglish