Digiqole ad

Ni iki “CollectiveRw Fashion Week” imaze kugeza ku ruganda rw’imideli

 Ni iki “CollectiveRw Fashion Week” imaze kugeza ku ruganda rw’imideli

Mu 2017, iki gitaramo cya CollectiveRw Fashion Week.

Kuva mu 2016 nibwo abahanzi b’imideli barimo Sonia Mugabo, House of Tayo, Haute Baso, Inzuki n’abandi bishyize hamwe batangiza igitaramo bise “CollectiveRw Fashion week”, mu myaka ibiri ishize kimaze kugeza kuki ku ruganda rw’imideli rw’u Rwanda.

Mu 2017, iki gitaramo cya CollectiveRw Fashion Week.
Mu 2017, iki gitaramo cya CollectiveRw Fashion Week.

Ku nshuro ya mbere mu 2016,  iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Kanimba Francois, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu ntego aba bahanzi b’imideli bari bafite batangiza iki gitaramo harimo gukundisha abantu ibitaramo bimurikirwamo imideli, bakabafasha kumenya imyambaro mishya iba yarahanzwe ariko itaratangira kugurishwa.

Moses Turahirwa winjiye muri iri tsinda ry’aba bahanzi b’imideli mu 2017 yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be intego bafite ari iyo kuzamura urwego rw’ibitaramo bimurikirwamo imideli mu Rwanda.

Iki ni igitaramo gihenze kandi cyitabirwa cyane

CollectiveRw Fashion Week ni kimwe mu bitaramo by’imideli bihenze ugereranyije n’ibisanzwe biba mu Rwanda. Gusa, nubwo kwinjiramo biba bihenze, usanga abantu bitabiriye ari benshi cyane.

Muri uyu mwaka itike yari ihendutse yari iy’ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw), ihenze yari ihagaze ibihumbi mirongo ine (40 000 Frw).

Ibi kandi bisa n’aho byongereye agaciro iki gitaramo kuko usanga n’abayobozi mu nzego zitandukanye baba bitabiriye.

Bwa mbere mu mateka igitaramo gica kuri TV imbona nkubone (Live)

Ntibyari bimenyerewe ko ibitaramo bimurikirwamo imideli bica kuri Televiziyo Live imbona nkubone, akenshi wasangaga ibicaho biba byarabaye.

Mu 2016 iki gitaramo cyaciye kuri Televiziyo y’igihugu, abatari babonye uko bitabira nabo babasha kubirebera kuma Televiziyo zabo.

Abahanga imideli ubwabo bitegurira igitaramo

Byari bisanzwe bimenyerewe ko ibitaramo by’imideli akenshi bitegurwa n’abashoramari batandukanye, kuva mu 2016 nibwo abahanga imideli bihurije mucyo bise “CollectiveRw”, batangiza igitaramo  bamurikiramo imwe mu myambaro baba bakoze.

Ubusanzwe byari bimenyerewe ko abashoramari aribo bategura ibi bitaramo ubundi bagatumira abahanzi b’imideli kuza bakamurika imyenda yabo.

Abamurikamideli basinya amasezerano

Muri iki gitaramo abamurikamideli basinya amasezerano “Contract” mbere yuko bamurika imideli , ibi bisa n’ibitandukanye cyane n’ibindi bitaramo, aho abamurikamideli batoranywa bakazategereza kumurika imideli muri ibyo bitaramo bisa n’iki ntamasezerano abayeho.

CollectiveRW Fashion Week 2017.
CollectiveRW Fashion Week 2017.
MU 2016 Madame Jeanette Kagame yitabiriye iki gitaramo.
MU 2016 Madame Jeanette Kagame yitabiriye iki gitaramo.
Uhereye ibumoso ni Linda Mukangonga, Teta Isibo, Sonia Mugabo, bamwe mu bagize 'CollectiveRw'.
Uhereye ibumoso ni Linda Mukangonga, Teta Isibo, Sonia Mugabo, bamwe mu bagize ‘CollectiveRw’.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish