Mu Rwanda hose hizihijwe umunsi mukuru ngaruka mwaka w’Umuganura, umwe mu bawizihirije i Nyanza asanga nubwo hari imibare myinshi yaje mu muco nyarwanda, guhana amata ngo ntibikwiye gucika. Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko umuganura ari ikimenyetso cyo kunga ubumwe mu Banyarwanda. Imbaga y’abatuye akarere ka Nyanza n’abandi Banyarwanda […]Irambuye
Mu gusoza Iserukiramuco ku mbyino gakondo zijyanye n’umuco wa Africa, abo mu Misiri bavuze ko kuza mu Rwanda byabafashije kumenya ko hari ahandi hateye imbere bibakuramo isura mbi bari bafite kuri Africa. Iri Serukiramuco ryagiye rihuzwa n’umuganuro ryasorejwe i Nyanza mu birori byasojwe n’igitaromo cy’inkera ‘Nyanza Twataramye’. Mohsin Sulaiman umwe mu bagize itorero ryavuye mu […]Irambuye
Ku munsi wa gatatu iserukiramuco nyafurika mu mbyino z’umuco wa Kinyafurika yabereye mu karere ka Kayonza, binajyanirana n’umuganura, aho Minisitiri w’Umuco Nasiporo, Uwacu Julienne yavuze ko kuba bamwe baravugaga ko umuganura utazashoboka i Kayonza ariko ukaba wabaye ari ikimenyetso koIntara y’Uburasirazuba ifite ubuzima. Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere twugarijwe n’amapfa mu minsi ishize […]Irambuye
Musanze – Mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016, iserukiramuco nyafurika ryabereye i Musanze ikinimba cyakuranwa n’imbyino zo muri Congo Kinshasa, Senegal, Angola. Abari bahari ntibishwe n’irungu. Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Senagl, Ballet Africains Fambondy ryabanje gutemberezwa mu gace k’ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho umwami w’u Rwanda yimikirwaga, agahabwa imitsindo […]Irambuye
Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore yabitangaje ku wa gatandatu mu muganda rusange ku isoko ry’ahitwa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’igihugu. SOS Media Burundi, ivuga ko Butore yarimo aganiriza abaturage akababwira Polisi n’ubuyobozi ko uzemera ko ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda “azahura n’ibibazo.” Butore ati “Ntidushobora guha ibyo […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru, Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless yarahiriye imbere y’amategeko kubana na Producer Ishimwe Clement uyobora Kina Music. Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, nyuma y’aho Ishimwe Clement yari yambitse umukunzi we impeta amusaba kumwemerera bagashyingiranwa tariki ya 26 Gicurasi. Nyuma y’uku gusezerana imbere y’amategeko, kuri iki cyumweru haraba n’umuhango wo […]Irambuye
Muraho neza nshuti dusangiye Umuseke urubuga rudufasha kwiyungura inama rukaturinda guhubuka. Nitwa Leocadie mwihangane sinashyiraho izina ryose, none mfite ikibazo, munyungure inama. Nashakanye n’umugabo, nkora na we akora, gusa nari mfite umushahara ukubye uwe inshuro ebyiri. Kuva twabana, na twa duke abonye sinigeze menya icyo adukoresha ikindi kiyongereye bwari ubusinzi n’inkoni. Ibyo byatumye mfata umwanzuro […]Irambuye
Mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyabisindu ahabereye umuganda rusange ngaruka kwezi wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bibukijwe ko bagomba kwita ku banganvu, bakabarinda gutwara inda z’indaro, kuko ari intandaro y’abata ishuri bangana na 7%. Uyu muganda wari witabiriwe cyane n’abaturage b’aka kagali, abayobozi mu murenge ndetse n’abashyitsi baturutse muri Minisiteri […]Irambuye
Uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’isezerano mu Rwanda (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas n’uwahoze amwungirije, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendant Emmanuel HITAYEZU yatangarije Umuseke ko uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’Isezerano mu Rwanda Bishop […]Irambuye
Rutahizamu Mubumbyi Barnabe wari wirukanwe na APR FC yabujijwe kujya muri Rayon Sports, APR FC ihitamo kumwongerera amasezerano y’umwaka umwe, ihita imutiza AS Kigali. Ku wa mbere w’iki cyumweru, tariki 25 Nyakanga 2016, nibwo APR FC yatangaje abakinnyi icyenda (9) itagikeneye ngo bishakire andi makipe yabaha umwanya wo gukina. Muri aba bakinnyi harimo na rutahizamu […]Irambuye