Umugabo yanyirukanye mu mutungo namushakiye, kandi sinshaka ko twongera kubana
Muraho neza nshuti dusangiye Umuseke urubuga rudufasha kwiyungura inama rukaturinda guhubuka.
Nitwa Leocadie mwihangane sinashyiraho izina ryose, none mfite ikibazo, munyungure inama.
Nashakanye n’umugabo, nkora na we akora, gusa nari mfite umushahara ukubye uwe inshuro ebyiri.
Kuva twabana, na twa duke abonye sinigeze menya icyo adukoresha ikindi kiyongereye bwari ubusinzi n’inkoni.
Ibyo byatumye mfata umwanzuro wo kwigendera, mfite abana batatu ninjye mbarera, gusa bagasura se. Bamutegetse kwishyurira umwe ishuri.
Ikibazo ni iki, muri ubwo burushyi niyubakiyemo inzu ariko mbana n’umugabo gusa nafashwaga na musaza wanjye.
Ubwo umugabo yankubitaga yakoze uko ashoboye aramenesha.
Inzu ko inyanditseho, ariko umugabo akaza ari uwa kabiri, nubwo icyangombwa kiriho 50% kuri buri wese, mu by’ukuri ariko ninjye wayubatse na musaza wanjye, ngire nte ngo nibura mbone 50% aho kuvunikira ubusa?
Twabanye imyaka itanu, nta sezerano dufitanye, tumaze imyaka ine dutandukanye. Nta gahunda yo gusubirana na we mfite, abanyamategeko namwe bavandimwe mungire inama.
MURAKOZE IMANA IBITEHO.
UM– USEKE.RW
24 Comments
Uzarege bazaguha 50% yayo. Kuvuga ko ariwowe watanze menshi ntibihagije, urukiko ruzareba ko imwanditseho c est tt. Bon courage.
Icyo nakugiraho inama nuko amategeko ateganya uko mwagabana nubwo mwaba mutarasezeranye mumategeko. Mupfa kuba mwarabanye bizwi kandi mugafatanya gushaka umutungo. Nuburenganzira bwawe kurizo 50%.shaka avocat itegeko ryuburinganire rirabikwemerera. Uzanasome agatabo gakubiyemo imanza zaciwe nurukiko rw’ikirenga uzasangamo urujya kumera nka case yawe kandi rwanzuye ko bagabana nyamara batarasezeranye mumategeko
Kuki umugabo yagukubitaga inkoni namakofe ukabyihanganira imyaka ingana gutyo kandi muri make ariwowe wari nyiribintu? Ushobora nawe kuba ufite ikibazo cyangwa abakugiraga inama.Niba ushatse kubishingukamo rero @Kamara yaguhaye inama nziza.
niyo mpamvu no shaka nzabwira umugore Ko ntaruhare Na rumwe afite ku migabane yanjye Kandi ndumva nabandi yaba umugore cyangwa umugabo
Uzi kububaka inzu umuntu akaza ngo dupasure? Uzi kuzaruhira ibintu umuntu akajya akuzanaho amahane Kuko aziko ni mutandukana azagumana bimwe
Isesura mutungo risesuye
Urashoboye kabisa….nuwa kabiri, mwabanaga nta sezerano? Mwasambanaga muyandi magambo. 50% amategeko yayemera bakayiguha. Ariko ntuzongere gushaka kuko hajeho uwa gatatu then uwakane….waba ugaciye kuzikunda. Izo wariye zirahagije rekera izo
Shaka avocat ibyo yabigufashamo ni ikibazo cyoroshye.
ushobora kumbona kuri 0788892553
Pole sana!
Wa mugore we nakugira inama yo gupanga inzu ukandikaho iyo nzu ari iyawe umugabo uyinjiyemo akishyira service umuhaye ubundi aagataha. Ibya cheri chou chou ukabivamo. Naho ubundi ugomba kuba ufite un probleme pschologique. Ni gute umuntu agukubitira munzu wubatse ntacyo agufasha mutaranasezeranye imbrere y’Imana? Uziyizire iwanjye jyewe sinkubita ahandi uretse ahabigenewe..
mba
Muvandmwe, mushiki wanjye, tubeizukuri tugire aho duhera.
kutubwira ko umushahara wawe warukybye uwe inshuro ebyiri sinzi impamvu aribyo wifuje guheraho kandi ataribyo dukeneye kumenya.
Ese mwarasezeranye mu mategeko? Mwasezeranye iki? Ese wamureze mu
rukiko kubyo gukubitwa?
kuberiki se wimva ushaka gutana nawe ? Kongera kubana wumva bitashoboka?
ntabwo ndi umwunzi ariko ibi bibazo nbijoramo muri wuartier ntuyemo
Muvandmwe, mushiki wanjye, tubeizukuri tugire aho duhera.
kutubwira ko umushahara wawe warukybye uwe inshuro ebyiri sinzi impamvu aribyo wifuje guheraho kandi ataribyo dukeneye kumenya.
Ese mwarasezeranye mu mategeko?
Mwasezeranye iki? Ese wamureze mu
rukiko? Wamureze mu muryangi?
sindi umwunzi ariko ibi bibazo mbimazemo ugihe muri kagari ntuyemo.
njye ndagusaba ko wansobanurira ibyo kugirango ngire aho mpera nkugira inama.
wansubiza kuri [email protected]
urakoze muvandimwe
rukiko kubyo gukubitwa?
kuberiki se wimva ushaka gutana nawe ? Kongera kubana wumva bitashoboka?
ntabwo ndi umwunzi ariko ibi bibazo nbijoramo muri wuartier ntuyemo
Kubaha amategeko nitwe bigirira inyungu kuko biturinda ingaruka. Ntiwagombaga gupinga kubana mwarasezeranye mu mategeko. Wagize amahirwe ahubwo wandikwaho 50% naho ubundi wari kuviramo aho.
Bagore bagenze banjye, bitubere amasomo akomeye.Wisanga umugabo mutarasezerana nibura mu murenge
umugore w’umunyabwenge yubaka urugorwe naho umupfapfa we ararusenya kand usenya urwe umutiza umuhoro udatinze. Imana iravuga buri munsi ngo ntukahukane nanone ngo ntugasende umugore Mariko 10:6-12, ese ko mbona mwitwaza ngo gusezerana muri leta nako mumategeko yanyu (ari ibyashizweho na UMWAMI KAYISALI AWUGUSITO luka 2:1 kugirango ajye abona igihamya cyo gukemura uburigany abw’abagabo b’abapfafa bamzwe n’amariri. no muri ayo madini muhimba ngo ni imbere Y’Imana ari imigenzo y’abanyedini yo kwinezeza mukirengagiza ko bataje kubatoragura munzira ko arimwe mubshyira ibyo mwasezeranye bakabihamya none Imana ikaba ibagaya kd izanabahanira ubwo buriganya MALAKI 2:13-17.
1. None ko ubeshya wumviye umugabo wawe akugirira nabi
2. wamusengeye kangahe umwereka Imana ngo ihindure umutimawe niba umukunda.
3. Nonese urashaka gutanira iki? wongera umuvumo ku bana mwabyaranye.
hari umuntu umwe wo mubihugu by’iburengerazuba bwa Afurika yaravuze ati: nuvana umugore mu micezo azasubira mu icezo,…….inkoko mwa nkoko, ihene mwa hene
nukorero shakira igisubizo hejuru wiha satani intsinzi kandi uri umujyakurusengero dORE uwiteka niwe wubaka inzu (urugo) iyo atariwe wubtse inzu abaubaka baba bubakira ubusa. dore wishakira inama zokubaka urugo ku mbuga nkoranya mbaga sanga abayobozi bawe bo mu mwuka ,abayeyi cy abayobozi bawe bo mumudugudu naho arwo rungano ntacyo rukurushije. dore senga! senga, senga wongere usenge.
Nishimiye inama mutanze.niba bishoboka mwampa number yanyu kuko nanjye nkeneye inama najya nguhamagara.mubyo twerekejeho amaboko byose nitugisha inama UWITEKA nta ngaruka mbi zaboneka.number yanjye ni :0728125226/0787714080
Ese mada niba umugabo waramukangishije musaza wawe n’agafaranga gakubye ake kabili, urumva ali gute utari gukubitwa uretse ko ntashyigikira amafuti nk’ayo kuko niyo wamusuzugura cg ukamusuzuguza musaza wawe, yagombaga kubikemura ukundi, niba bitaranabayeho menya ikintu kimwe nibaudashaka kuzenguruka mu bagabo benshi. wagombaga gufata umugabo wawe mukaganira kubibazo byanyu mbere na mbere ntawundi uzanyemo. erega niba umugabo yarabonye umukangisha musaza wawe kandi rwose nguhe ukuri kuriho uko umugore azirana na muramukazi we ni nako umugabo rimwe na rimwe azina na musaza wawe urunuka. byo nyine kumva ngo musaza wawe agufasha kubaka urugo rwawe kandi umugabo washatse ataracitse amaboko nabyo byagukubita kugirango ubone ya maboko kandi ukyabona nabi. Noneho rero aho gusenya ujya gushaka undi ahubwo vana mumutwe musaza wawe, ujye gushaka umugabo kandi umwabahe urebe ko urugo rudatungana, cg se usange musaza wawe mwibanire nk’umugabo n’umugore. Aho ni ku ruhande rw’uko umubano wawe n’umugabo wakicwa na musaza wawe. Aliko niba ibyo mvuze haruguru byarageragejwe gushaka undi ntago byaba igisubizo ahubwo wajya iwawe ukajya ukora utaha iwawe.
contact kuri izi nimrero ngufashe ndi umunyamategeko 0784090270
Ntanumwe uzakubakira urugo uretse wowe ubwawe númugabo wawe
URAHO MUVANDI, ICYO NAKUBWIRA RERO BIGARAGARA KO UWO MUGABO ATIGEZE AGUKUNDA AHUBWO YAKUNZE UMUSHAHARA WAHEMBWAGA CYANGWA SE AKABA YARI YIZEYE KO NIBA IWANYU MURI ABAKIRE NAWE BAZAMUHA KU BUKIRE AKAKUMENESHA ASHAKA KO IWANYU BAMUKORERA IBYO YIFUZA BYOSE ARIKO NONEHO NTA MPAMVU YATUMA UMUREKERA UMUTUNGO WOSE WISHAKIYE KANDI INZU IKWANDITSEHO HARI IBYO UTEGANYIRIZWA N’AMATEGEKO BYONGEYE KO ARI WOWE URERA ABANA MWABYARANYE UGOMBA KUMUREGA VUBA KANDI AKANAMENYA KO ATARI WE WARI UGIZE UBUZIMA BWAWE IKINDI KANDI NIBA UGIKORERA AGASHAHARA GATUBUTSE GERAGEZA USHAKE UKUNTU WAMUREGA NONEHO MUGABANE IBYO MUGABANA AHASIGAYE UTANGIRE UBUZIMA BUSHYA.
Biragaragara ko warezwe na bi nako n’ababyeyi bakureze bujeyi.Kandiko Papa wawe yaruhiye ubusa.Nundi uzahura nawe azagusoma mubwonko narangiza akuremo icyashaka nasanga ntakindi yigendere.
rero mwabagore mwe njye haribintu nabonye uburinganire burabakoraho no kwizamura cyane ngaho ngo wamurushaga uushahara esewamukundiye iki se?ngaho ngo inzu ninjye yanditseho!! inama naguha reka abo bagushuka witwaje aypo ukorera ubaha umugabo,akuyobore wumve ko arumuyobozi wawe kd nabagushuka ntago erega baba bashimishijwe nukuntu mubanye!!!no kugukubita nagasuzuguro aba abona umuzanaho njye nzi abo biherutse kubaho ariko byaraterwaga nabantu kd nabo umugore yinjizaga menshi ariko bamaze gutandukana babaye inshuti ahubwo zikomeye barakundana cyane baza gusanga arabaturanyi babigiragamo uruhare barasubirana ubu bameze neza baranimutse batura ahandi.
hello here!!! pole sana wa mubyeyi we wagushije ishyano ariko bakugiriye inama shaka umunyamategeko azagufasha biroroshye. hanyuma rero nagirango mbabwire abantu bose mugira inama abantu hano attention mujye mubanza musome inkuru neza muyumve mubone gutanga inama ikindi abagirwa inama nabo mujye mwitonda hari abantu babacira imanza cg bumva ko mwakoze ishyano bitewe nuko batasomye neza inkuru cg bitewe nabo nibibazo bifiye cg se bikanaterwa nuko basanze ari case imwe niyabo bikabatera umujinya so analyse the comments before taking a decision kuko hari abashobora gutuma wicira urubanza kd urengana agahwa kari kuwundi karahandurika abagore tubaziho kwihangana umuntu ajya kuva murugo byararenze bonne chance mama!
Afin umuntu ndamubonye kabindi urasobanutse wamubwiye byiza Imana iguhe umugisha abantu hano barasubiza ukabona ko ntaho bukikera cyokoze Imana ifashe ingo nawe se uhembwa menshi byitwa agasuzuguro ufite akazi keza kuruta umutware nabyo ni agasuzuguro,nibamenye ko uburiye mu kwe ntako aba atagize
MWIRIWE BASOMYI BEZA NANJYE NAGIRA NGO MUNGIRE INAMA MBANA N’UMUGABO TWAGIZE IKIBAZO TUBYARA UMWANA UFITE IKIBAZO ( RETARD) NYUMA YABYO INDA EBYERI ZIVAMWO. IKIBAZO CYAVUTSE NI UKO UMUGABO WANJYE GUTERA AKABARIRO BYAHISE BYANGA (EXCITE) KUBURYO ARIHO AMBWIRA NGO NISHAKE ABO TUBYARANA NONE NKORE KANDI NUMVA NTABIBASHA KUKO NDAMUKUNDA.
Uraho neza madam,ihangane kuricyo kibazo wahuye nacyo gusa icyo nakubwira nuko umugabo wawe yagushatse ari muzima kandi inshingano ze yazikoraga neza akiri muzima,ubwo rero ntukamuhemukire ngo ujye mubandi bagabo kuko nuramuka ubyaranye nundi mugabo ubwo urugo rwanyu ruzaba rucitsemo ibice,ntarukundo ruzaba rukirangwamo ahubwo shaka uko wavuza umugabo wawe akire kuko nuburwayi bushobora gukira kandi Imana izagufasha.
Comments are closed.