Abiga Ubuforomo baratabaza inzego zibishinzwe ngo zibarenganure

Abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuforomo barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza, barasaba kurenganurwa nyuma y’aho badasohotse ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini gisoza icyiciro barimo gitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo mu Rwanda. Mu mabaruwa atandukanye aba banyeshuri bandikiye inzego zinyuranye, Umuseke ukaba ufite copi, abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe, bagaragaza ko mu bakandida 128, abagera kuri 76 aribo […]Irambuye

S.Africa: Abana 57 batahuwe mu modoka bagiye kugurishwa

Abana 57 bakomoka muri Malawi batahuwe mu modoka mu gihugu cya Africa y’Epfo bagiye gucuruzwa. Abagabo batatu bakomoka muri Malawi batawe muri yombi mu Ntara yo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ubwo Polisi yahagarikaga imodoka yagendaga cyane. Aba bana bari batwawe inyuma mu modoka idafite idirishya cyangwa ahandi hantu umwuka wakwinjirira. Aba bana bari bafite hagati y’imyaka […]Irambuye

Ibinyenzi ngo bigira amata afite intungamubiri kurusha ay’inka n’imbogo

Ibinyenzi ni udusimba muri iyi minsi dusa n’utwasabagiye mu ngo z’abantu cyane mu Mujyi wa Kigali ntaho utadusanga mu bwiherero cyangwa mu bwogero, akenshi abantu ntibatwishimira, abashakashatsi bavumbuye ko ibinyenzi bigira amata arusha intungamubiri (proteins) ay’inka cyangwa imbogo. Ibinyenzi byibitse uwo musaruro ni ibyo mu bwoko bwa Pacific Beetle Cockroach cyangwa Diploptera punctuta bukaba ari […]Irambuye

Muhanga: Abitwa ‘Abahebyi’ barangiza ibidukikije bishobora guteza inkangu

Ni Abaturage bakunze kwita Abahebyi, cyangwa ‘Ibihazi’, barangiza amashyamba batitaye ku kamaro afitiye igihugu ndetse bagacukura amabuye y’agaciro nta byangombwa bahawe na Minisiteri y’Umutungo Kamere. Iki kibazo cy’aba baturage bangiza ibidukikije kiravugwa mu rugabano ruhuza umurenge wa Nyamabuye n’uwa Muhanga ku musozi bita Mushubati, aho usanga baracukuye ndetse ahantu hanini harengeje hegitari imwe. Uretse mu […]Irambuye

France: Padiri w’imyaka 84 yishwe aciwe ijosi n’ibyihebe bya IS

Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, abantu babiri bitwaje ibyuma bishe umupadiri w’imyaka 84 bamukase ijosi, abo bantu bari bambaye imyenda y’Umutwe w’Iterabwoba wa ‘Islamic State’ binjiye muri kiliziya bafata bugwate ababikira n’abandi bakiristu, ariko nyuma barashwe na Polisi. Abantu batanu barimo Padiri Jacques Hamel w’imyaka 84, ababikira babiri, n’abantu babiri basengaga bafashwe bugwate mu […]Irambuye

Malawi: Umugabo uvuga ko yasambanyije abagore 104 afite HIV yatawe

*Uyu mugabo muri Malawi ari mu bo bita “Impyisi” bishyurwa ngo basambanye abagore n’abakobwa babavura umwaku. Umugabo wo muri Malawi wemereye BBC ko ari mu bo bita “Hyena” (impyisi) bakoreshwa mu migenzo ijyanye n’umuco wo kuvura abapfakazi cyangwa abagore bakuyemo inda, n’abangavu bakibona imihango bwa mbere, binyuze mu kubasambanya, yatawe muri yombi. Eric Aniva biravugwa […]Irambuye

i Kigali inzobere ziriga uko amashyamba yangiritse yakongera kubaho

Abayobozi bafite mu nshingano kwita ku bidukikije n’impuguke muri byo, bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga, bariga uko amashyamba yangijwe ku Isi yakongera kubaho nibura hakazasanwa Hectare miliyoni 100 z’amashyamba yangijwe muri Africa bitarenze 2020. Abantu bagera kuri 50 barimo abayobozi n’inzobere guhera kuri uyu wa […]Irambuye

en_USEnglish