UK: Umuryango ufite abana 16 wishimiye umwana wa 17 intego

Umuryango w’abana 16 bifotoje ifo bari kumwe n’ababyeyi babo, uyu muryango wo mu Bwongereza ni wo munini ugizwe n’abantu benshi muri icyo gihugu ngo bishimiye kwakira umwana mutoya wa 17 uheruka kuvuka kandi ngo kubyara ntibirangiye. Uyu muryango wa Noel na Sue Radford, utuye mu gace ka Morecambe, ahitwa Lancashire, bavuga ko bakeneye abana 20. […]Irambuye

Bénin: Derlin Zinsou wabaye Perezida yitabye Imana

Igihugu cya Benin cyongeye gupfusha Perezida nyuma ya Mathieu Kérékou, wapfuye mu mwaka ushize, Émile Derlin Zinsou, yatabarutse afite imyaka 98. Uyu mukambwe yavutse tariki 23 Werurwe 1918 mu gace ka Ouidah, yabaye Senateur mu Bufaransa muri Repubulika ya kane, nyuma aza kuyobora Benin igihe yitwaga République du Dahomey hagati ya 1968 kugeza mu 1969. […]Irambuye

Indonesia: AbanyaNigeria batatu bacuruzaga ibiyobyabwenge banyonzwe

Igihugu cya Indonesia cyanyonze abantu bane bahamwe no gucuruza ibiyobyabwenge muri bo batatu bari abanyamahanga. Umugabo umwe ukomoka muri Indonesia abandi batatu bo muri Nigeria barashwe urufaya n’itsinda ry’abasirikare mu gicuku, ubwo saa sita z’ijoro zari zikigera (17:00 GMT), muri gereza yo mu kirwa cya Nusakambangan. Abandi bantu 10 na bo byari biteganyijwe ko banyongwa […]Irambuye

Gukura witwa ‘Ikinyendaro’, ugafatwa ku ngufu ukanduzwa SIDA – ubuzima

“Nakuze numva banyita ‘Ikinyendaro’, wa mwana umubyeyi yabaga yarabyaye adafite umugabo, nkurira muri ubwo buzima kugeza n’iyi saha sinzi ‘Daata wambyaye’ aho namaze kwiyakira nkahura n’umuryango Kemit, kandi nkongera nkatekereza ko umugore ashoboye, ngenda nikuramo bya bintu byo kwitwa umwana w’ikinyendaro.” Uwo ni Bamporiki Beatrice, kubera ubuzima yakuriyemo ntiyamenye imyaka afite, ariko mu gufata indangamuntu […]Irambuye

Inshuti zinyumvisha ko umugore udakubitwa agira agasuzuguro

Bavandimwe b’Umuseke mumfashe kungira inama, ikibazo cya bamwe mu nshuti zanjye bambwira ko kubabana n’umugore utamwakura (utamukubita) bituma agusuzugura. Iki kibazo nafashe umwanya uhagije ngitekerezaho nyuma yo kugisha inama bamwe mu nshuti zanjye mbabaza uko nakemura ikibazo nari nagiranye n’umugore, bambwira ko umugore iyo utamukubise agusuzugura. Aba ni abavandimw enari niyambaje, bazi ubwenge ndetse bize […]Irambuye

Imikurire y’Abanyarwanda mu myaka ishize yagabanutseho cm 5

Ubushakashatsi ku mikurire y’abantu ku Isi bugaragaza ko mu bihugu bimwe abantu biyongereye mu ndeshyo no mu bigango, ariko bukagaragaza ko mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambare imikurire y’abantu yasubiye inyuma harimo no mu Rwanda. Abagore bo muri Korea y’Epfo n’abagabo bo muri Iran ubushakshatsi bugaragaza ko bakuze cyane mu myaka 100 ishize, n’ubwo […]Irambuye

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango bifite ibyiza n’ibibi

Urubuga rwa Internet rwandika inkuru z’ubuzima Doctissimo.com rwandika ko n’ubwo mu gihe cy’imihango abagore bamwe bababara abandi na bo bakagubwa nabi mu buryo butandukanye nko kugira iseseme, gucika umugongo, kubabara umutwe cyangwa mu kiziba cy’inda, kugira umushiha, abandi bo ngo biba ntacyo bibabwiye ku buryo gukora imibonano muro icyo gihe babifata nk’ibisanzwe. Abantu benshi usanga […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi

Mu ijambo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagezaga ku bahoze ari abarwanyi “Ancient Combattants” (ba Sekombata) bafatanyije kurwanira ubwigenge, ariko bakaba bamwe muri bo baratangaje ko batamushyigikiye, yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi, ndetse ko abanditse ibaruwa y’uko batamushyigikiye bazahanwa. Perezida Mugabe uheruka mu nama rusange y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa i Kigali, yanenze cyane bamwe […]Irambuye

Somalia: Uwari Umudepite ni umwe mu bateye ibirindiro bya AMISOM

Kuwa kabiri ibirindiro by’ingabo z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zigarura amahoro muri Somalia (AMISOM) hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi bihitana abantu 13, ngo umwe mu biyahuzi yahoze ari Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Somalia. Abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabab ari na bo bakoze iki gitero batangaje ko Salah Nuh Ismail w’imyaka 57  wahoze ari Umudepite […]Irambuye

en_USEnglish