Abo mu Misiri bavanye mu Iserukiramuco na FESPAD isura nshya kuri Africa
Mu gusoza Iserukiramuco ku mbyino gakondo zijyanye n’umuco wa Africa, abo mu Misiri bavuze ko kuza mu Rwanda byabafashije kumenya ko hari ahandi hateye imbere bibakuramo isura mbi bari bafite kuri Africa. Iri Serukiramuco ryagiye rihuzwa n’umuganuro ryasorejwe i Nyanza mu birori byasojwe n’igitaromo cy’inkera ‘Nyanza Twataramye’.
Mohsin Sulaiman umwe mu bagize itorero ryavuye mu Misiri ry’abo mu bwoko bwitwa Nubian, yabwiye Umuseke ko mu Rwanda yahasanze abaturage beza kandi asanga ari igihugu cyiza.
Ati “Nishimiye u Rwanda, ni igihugu cyiza gifite abaturage beza kandi basobanutse, twari dufite isura mbi kuri Africa tugeze mu Rwanda dusanga ni ibintu bitandukanye.”
Mohsin yavuze ko Africa igomba kuba iya mbere mu bijyanye n’imico na siporo mu rwego mpuzamahanga, ko mu Rwanda bari baje mu rugendoshuri mu bijyanye n’umuco.
Ati “Twabonye u Rwanda, Congo na Senegal ariko namwe hari ibyo mwabonye ku muco wacu, ubutaha bizaba byiza kuruta ibi. Africa ni yo soko y’umuco wa mbere wa kera cyane ibyo bihugu bya America, Uburayi n’ibindi byateye imbere ni abantu bibye umuco wa Africa bawujyana iwabo.”
Anne Lodige, ukomoka mu gihugu cy’U Budage yatangarije Umuseke ko ibyo yabonye mu muco nyarwanda n’uwa Africa bizatuma azahora agaruka mu Rwanda.
Ati “Ni byiza cyane uko abantu bose bishimye bareba uko Abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye berekana imico yabo, kuri jyewe ni byiza cyane kuba nari hano byampaye kugira icyo menya nk’umuntu ukomoka mu Budage twebwe ntabwo tugira ibirori nk’ibi. Uko ibintu bimeze buri wese abyina abantu bishimye bimeze neza cyane.”
Anne yavuze ko Umuco nyarwanda ukize cyane, ahereye ku uko yabonye ababyina gakondo bambara.
Ati “Ni ibintu byiza nanjye nabyina, buri mwaka nzajya ngaruka hano. U Rwanda ni igihugu cyiza, nzasaba ab’iwacu kuza buri wese ku giti cye kuko nabonye ari bantu beza bakira abantu.”
Donald Otoyo umwe mu baje bahagarariye Kenya, yavuze ko yishimye ngo na we yashimye uko Abanyarwanda bakomeye ku muco wabo kandi ngo yabasaba kubigumana.
Ati “Iwacu hari amoko arenga 40, nta na bamwe babyina nk’Abanyarwanda. Uko Abanyarwanda babyina byanshimishije, natwe ubutaha nifuza ko byazongera kuba tukazana ab’iwacu bakabereka uko babyina.”
Otoyo ngo yashimishije n’uko ibintu byategwe neza ngo bizabafasha na bo kongera amahoro no gufatanya no kwigisha abatoya kumenya umuco.
Mukeshimana Jeanne umuturage wo mu karere ka Nyanza avuga ko yashimishijwe no kubona umuco wa kera kuko ngo ibyo yabonye ntiyari abizi.
Avuga ko yashimishijw eno kubona imisambi iboshye Kinyarwanda ngo yabajije uwo bari kumwe amubwira ko bayita inyegamo.
Patrick Nyamitali we nyuma yo kongera kumva inanga ya Mushabizi yitwa ‘Zaninka’ yacuranzwe igakora benshi ku mutima, yavuze ko ayizi kuva kera ari umwana, kandi ngo yubaha cyane Mushabizi n’abakirigita inanga.
Ati “Ndayubaha igaragaza isura y’u Rwanda, ubuhanga burimo ni umwimerere w’Abanyarwanda ndayubaha cyane cyane.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo asoza iri Serukiramuco yavuze ko abantu babonye ko Abanyafurika ari bamwe, ashima buri wese wabigizemo uruhare ahereye ku banyamahanga bari bitabiriye.
Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati “Dufite byinshi duhuriyeho ni amahirwe ku bayobozi bayakoresha bateza imbere Africa.”
Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
3 Comments
Kosora ngo”Inyera”,bavuga inkera!
ibi bintu ni byizaa pe
Kosora ngo “Banejejw eno” baravuga ngo “Banejejwe no”
Comments are closed.