Kuzamura imishahara y’abakozi ba Minisiteri bizongera miliyari 3,3 ku ngengo

*Mu bakozi bongejwe umushahara harimo n’abacungagereza aho umukozi muto yongereweho 45%. Mu kiganiro n’Abanyamakuru gisobanura imwe mu myanzuro yaraye ifashwe mu byemezo by’Imana y’Abaminisitiri, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta yavuze ko umwanzuro wo kuzamura bamwe mu bakozi bo hasi n’abayobozi babo muri za Ministeri na bimwe mu bigo bya Leta, uzongera miliyari 3,3 […]Irambuye

Amb. Gasana Eugene yahagaritswe ku mirimo ye, Dr.Murigande ahabwa akazi

Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafashe imyanzuro itandukanye harimo uwo guhagarika Gasana Richard Eugene wari Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, ndetse iha imirimo mishya Amb. Dr Charles Murigande muri Kaminuza y’u Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yemeje imibare fatizo (index value) ya 350 na 400 y’imishahara mu […]Irambuye

Kwishyura amashanyarazi hagendewe ku byiciro by’ubudehe bigeze kure bitegurwa

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, ikigo cy’Ikigihugu gishinzwe kugurisha umuriro w’amashanyarazi EUCL (Energy Utility Corporation Limited) kimwe mu bigize Ikigo cy’Igihugu gishunzwe ingufu z’Amashanyarazi, REG, bavuze ko gahunda yo kwishyura umuriro w’amashanyarazi hagendewe ku bushobozi bw’umuturage bigeze kure. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura gahunda yo kuvugurura system ya Cash Power iki kigo cya […]Irambuye

Impaka mu Badepite n’inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’urubyiruko

Mu kiganiro Inteko Nshingamategeko imitwe yombi yagiranye n’inzego zifite aho zihurira n’urubyiruko kuri uyu wa mbere, impaka zabaye ndende ku ireme ry’uburezi n’ingufu gahunda zishyirwaho ngo ziteze imbere urubyiruko ziba zifite, Abadepite banenze Minisiteri enye n’ibigo bifite mu nshingano urubyiruko ku ngamba n’imibare yabyo mu gushakira imibereho myiza n’iterambere no kugabanywa ubushomeri mu rubyiruko. Iki […]Irambuye

Gicumbi: Bosenibamwe yasabye abayobozi gukorera ku mihigo bakirinda ‘Gutekinika’

Akarere ka Gicumbi ni hamwe mu hakunzwe kuvugwa ko hari amahirwe y’iterambere haba mu Buhinzi cyangwa Ubworozi, gusa aya mahirwe ntakoreshwa nk’uko byakagombye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahwituye abayobozi abasaba  kwisubiraho bakuzuza inshingano bahawe cyangwa bagafatirwa ingamba zikomeye, kandi abasa kwirinda gutekinika. Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yavuze ko impamvu zose zituma ibintu bitihuta zigomba gukurwaho. […]Irambuye

Abavandimwe Yves na Ivan ngo baje mu muziki bafite intego

Itsinda ryabo ryitwa Bizarre rigizwe n’abavandimwe Yves na Ivan rikaba rikorera i Musanze kubera ko ariho biga, bavuga ko baje mu muziki nyarwanda bafite intego. Aba bavandimwe binjiye mu muziki bari hamwe guhera muri Mutarama 2016, mu mezi umunani bamaze bigaruriye imitima y’abatuye i Musanze. Yves yiga mu mwaka wa gatatu muri INES Ruhengeri, murumuna […]Irambuye

Burundi: Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba n’umwungirije barafunzwe

*Yafashwe kubera umuntu watorotse gereza ashinjwa kwinjiza intwaro mu Burundi ngo azikuye mu Rwanda Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba byatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bamwe bemeza ko yafashwe ku wagatanu nijoro, abandi bakavuga ko yafashwe kuwa gatandatu mu gitondo. Byavugwaga ko Gregoire Nimpagaritse yajyanywe mu buroko bw’inzego zishinzwe […]Irambuye

Umuryango nashatsemo ntitugicana uwaka ngo nakoze amahano

Nshuti duhurira kuri uru rubuga mbandikiye mbasaba inama, ndi umumama ukuze, nashakanye n’umugabo hashira igihe kirekire tutabyarana. Nyuma wa mugabo wanjye yaje gufata ku ngufu umwana w’umukobwa namutahanyeho afite imyaka icyenda, amutera inda. Kwihangana byarananiye, kugira ngo ndengere umwana kandi numvaga ari amahano umugabo yakoze ndamurega arafungwa, yakatiwe gufungwa imyaka myinshi. Bavandimwe rero nyuma y’igihe […]Irambuye

Kenya: Umushinwa yishe mugenzi we bapfa aho kwicara

Umukozi ushinzwe kuyobora abakerarugendo w’Umushinwa muri hoteli yitwa Keekorok Lodge muri Pariki ya Maasai Mara muri Kenya, kuri uyu wa mbere yishe mugenzi we amuteye icyuma anakomeretsa umugabo we bapfuye ahantu ho kwicara. Uyu mukozi ushinzwe kuyobora abakerarugendo, yatangiye gushyamirana n’umugabo n’umugore bose b’Abashinwa bapfa umwanya bari bicayemo bagiye kurya, uyu mukozi uyobora abakerarugendo yababwiraga […]Irambuye

en_USEnglish