Digiqole ad

I Kayonza nubwo havugwaga inzara ntibyabujije Umuganura na FESPAD kuhabera

 I Kayonza nubwo havugwaga inzara ntibyabujije Umuganura na FESPAD kuhabera

Uyu ni Umwami ariko ntimugire ngo ni Kigeri V wavuye ishyanga ahubwo yakinaga yerekana umuco wa kera kandi abari bahari babikunze

Ku munsi wa gatatu iserukiramuco nyafurika mu mbyino z’umuco wa Kinyafurika yabereye mu karere ka Kayonza, binajyanirana n’umuganura, aho Minisitiri w’Umuco Nasiporo, Uwacu Julienne yavuze ko kuba bamwe baravugaga ko umuganura utazashoboka i Kayonza ariko ukaba wabaye ari ikimenyetso koIntara y’Uburasirazuba ifite ubuzima.

Uyu ni Umwami ariko ntimugire ngo ni Kigeri V wavuye ishyanga ahubwo yakinaga yerekana umuco wa kera kandi abari bahari babikunze
Uyu ni Umwami ariko ntimugire ngo ni Kigeri V wavuye ishyanga ahubwo yakinaga yerekana umuco wa kera kandi abari bahari babikunze

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere twugarijwe n’amapfa mu minsi ishize ndetse n’ubu mu duce tumwe na tumwe havugwa inzara, ariko ntibyabujije ko habera FESPAD nyafurika ku nshuro ya cyenda kandi byagenze neza.

Abanyarwanda bafatanyije n’Itorero ryo mu Misiri, ryitwa Toshka, riyobowe na Hamza n’umuhanzi Salah bafatanyije n’abo mu itorero ry’umuco gakondo ryaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru mu gususurutsa no gushimisha imbaga y’Abanyakayonza bari bateraniye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kitwa Rich kiri ruguru gato y’umujyi wa Kayonza.

Abanyarwanda berekanye umuco wa kera ndetse Umwami (uwakinnye yerekana ko ari Umwami) atanga imbuto, nk’igikorwa cyakorwaga ku munsi w’Umuganura.

Uyu mugabo witwa Rusanganwa Charles yanze kuvuga uwo bakinanye ari Umugabekezi kuko ngo mu muco nyarwanda kirazira ko Umwami amuvuga mu izina.

Yavuze ko iserukiramuco ryibutsa abakuru umuco rikanigisha abakiri bato umuco.

Ati “Kuba iserukiramuco ryahuje abantu bangana gutya ni ikintu gikomeye, no ku gihugu ni ibintu byiza kuko bigifasha kumenyekana ni inyungu rusange kuri twese ariko by’umwihariko kubantu b’i Kayonza.”

Mukesha Gabriel umusaza w’imyaka 67 utuye i Gahini yabwiye Umuseke ko ibyo yabonye ngo ni ibisanzwe mu muco nyarwanda, iyi mihango yo guha abana amata, guhamagara inka ngo byahozeho no mu bihe by’Abami.

Ati “Duciye mu bibazo twanyuzemo umuco wagiye utakara ariko aho igihe kizegeze ni ukwisubiramo mu muco kugira ngo tuwugaragaze no kuwereka amahanga n’abavutse muri iki gihe bose.”

Uyu musaza yavuze ko iyo urebye intore, imivugo nta handi bagira ibisa n’iby’u Rwanda, ku bwe ngo uyu muco uracyari ngombwa.

Ati “Muri ibi bihe ibi byuma dukoresha mu mbyino bidufasha kwigaragura ntibiryoha nk’intore, cyangwa imbyino za Kinyarwanda zisanzwe abagore babyina bateze ingori bakeneye Kinyarwanda, sikimwe no kwikaraga bambaye ubusa nka turiya twa mini, cyangwa udupatalo, ntabwo ari kimwe uzarebe n’ibyo bakora mu mafilimi si nk’ibya Kinyarwanda, uwitwa Umunyarwanda wese yakunda u Rwanda akamenya n’umuco wa Kinyarwanda.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko kuba hari abavugaga ko Umuganura utazaba i Kayonza bitewe n’amapfa yateje inzara, ariko ukaba wabaye ukagenda neza bigaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari ubuzima kandi ari ikigega cy’igihugu.

Yavuze ko iserukiramuco rihuza imico itandukanye ariko bikaba byarahujwe n’umuganura kugira ngo abantu basabane banatekereza ku migambi y’ibyo bazakora.

Yasabye abturage ba Kayonza gukora bakazamura umusaruro ujyanwa mu mahanga, kandi avuga ko umuco nyarwanda utagomba kuzimira.

Ati “Uyu muco ntugomba kuzima ibyo twabonye ni ukubwira abato ngo babyige kuko ejo hazaza nibo bazaba babikora.”

Abo mu Misiri bariyerekana
Abo mu Misiri bariyerekana
Barerekana umuco w'iwabo
Barerekana umuco w’iwabo
Iwabo ni uko bahamiriza
Iwabo ni uko bahamiriza
Umuco gakondo w'iwabo ni uko bawizihirwa
Umuco gakondo w’iwabo ni uko bawizihirwa
Izo ni zo ngoma z'iwabo mu Misiri
Izo ni zo ngoma z’iwabo mu Misiri
Abanyarwanda baryohewe n'umwiyereko w'Abanya Misiri
Abanyarwanda baryohewe n’umwiyereko w’Abanya Misiri
Uyu arasaba ngo bakome amashyi
Uyu arasaba ngo bakome amashyi
Uwo hagati yitwa Salah ni we utera indirimbo abandi bakabyina
Uwo hagati yitwa Salah ni we utera indirimbo abandi bakabyina
Nubwo ntawumva ururimi rw'undi ariko AbanyaMisiri n'Abanyarwanda babyinnye biraryoha
Nubwo ntawumva ururimi rw’undi ariko AbanyaMisiri n’Abanyarwanda babyinnye biraryoha
Minisitiri Ford Mugabo na Minisitiri Julienne Uwacu babyinishwa n'abo mu Misiri imbyino z'Icyarabu
Minisitiri Ford Mugabo na Minisitiri Julienne Uwacu babyinishwa n’abo mu Misiri imbyino z’Icyarabu
Umukecuru yasokoje uruhanika aza kureba imico y'ahandi aho ihurira n'uwa kinyarwanda
Umukecuru yasokoje uruhanika aza kureba imico y’ahandi aho ihurira n’uwa kinyarwanda
Ku myaka ye bigaragara ko itari mike yari yaje kwifatanya n'abandi bishimira ibyagezweho
Ku myaka ye bigaragara ko itari mike yari yaje kwifatanya n’abandi bishimira ibyagezweho
Abakecuru bari bakeye banigirije ingori
Abakecuru bari bakeye banigirije ingori
Umwe mu babyeyi bari bateze urugori rwa kinyarwanda
Umwe mu babyeyi bari bateze urugori rwa kinyarwanda
Habayeho kuvuga amazina y'inka aho zari zisohotse zidasobanya
Habayeho kuvuga amazina y’inka aho zari zisohotse zidasobanya
Kuri telefoni ye arafotora inyambo
Kuri telefoni ye arafotora inyambo
Abakecuru bari bateze neza baserutse ku kirimbi ibwami kuko hahoraga hasusurutse
Abakecuru bari bateze neza baserutse ku kirimbi ibwami kuko hahoraga hasusurutse
Umwami aratera imbuto
Umwami aratera imbuto
Umwami atetse ijabiro, ni ikimenyetso ko ibwami hahoraga ibirori kandi ntihaburaga ibintu Umwami kandi yabaga arinzwe
Umwami atetse ijabiro, ni ikimenyetso ko ibwami hahoraga ibirori kandi ntihaburaga ibintu Umwami kandi yabaga arinzwe
Yigana uko Umwami yabaga atetse ijabiro
Yigana uko Umwami yabaga atetse ijabiro
Intore zo mu Itorero Abakundamuco ba Kayonza zisusurutsa abari aho mu muhamirizo
Intore zo mu Itorero Abakundamuco ba Kayonza zisusurutsa abari aho mu muhamirizo
Abaturutse muri Kivu y'Amajyaruguru bifotoza nyuma yo kubyina umuco w'iwabo
Abaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru bifotoza nyuma yo kubyina umuco w’iwabo
Uyu mugabo ukora ibisa n'amarozi (magie) yavuze ko i Nyanza azipfumura mu nda noneho
Uyu mugabo ukora ibisa n’amarozi (magie) yavuze ko i Nyanza azipfumura mu nda noneho
Abayobozi batangariye uburyo uyu mugabo yipfumura mu matama
Abayobozi batangariye uburyo uyu mugabo yipfumura mu matama
Abana banywa amata abandi barya umutsima w'amasaka mu muganura
Abana banywa amata abandi barya umutsima w’amasaka mu muganura
Abana banywa amata abandi barya umutsima w'amasaka mu muganura
Abana banywa amata abandi barya umutsima w’amasaka mu muganura
Abagore bicaye ku Ruhimbi bahereza Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne inkongoro y'amata ngo ayahe abana
Abagore bicaye ku Ruhimbi bahereza Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne inkongoro y’amata ngo ayahe abana
Barasoma ku ntango y'ikibindi yuze ikigage
Barasoma ku ntango y’ikibindi yuze ikigage
Ayo ni amarwa yuzuye ikibindi, yari amaze gucika umuzizi
Ayo ni amarwa yuzuye ikibindi, yari amaze gucika umuzizi
Habayeho no kuganura ku bigori
Habayeho no kuganura ku bigori
Abatuye Kayonza bari bitabiriye FESPAD ari benshi
Abatuye Kayonza bari bitabiriye FESPAD ari benshi

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • mbega ibintu byiza ndabisomye gusa amarira aragwa Uwacu komerezaho wubwke umuco nubwo bitoroshye ariko uwaguhaye uwo mwanya azi neza ko ubishoboye courage bana b’uRwanda turabakunda cyaneeeee

  • Mbega imbehe ya faki weee? yewe we..iyi nkirumwana ntabwo nashoboraga kuyiriramo.Mundebere uyu urikuganura ibigori namadarubindi yashyizemo. ngo numuco, ese buriya abakecuru ntibumiwe koko?

  • Urebye neza qasanga uyu muhango ari uwo guterekera mu buro buried moderne kandi bw’ibanga

Comments are closed.

en_USEnglish