Umuco wo guhana amata ntukwiye gucika mu Banyarwanda – UMUGANURA
Mu Rwanda hose hizihijwe umunsi mukuru ngaruka mwaka w’Umuganura, umwe mu bawizihirije i Nyanza asanga nubwo hari imibare myinshi yaje mu muco nyarwanda, guhana amata ngo ntibikwiye gucika. Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko umuganura ari ikimenyetso cyo kunga ubumwe mu Banyarwanda.
Imbaga y’abatuye akarere ka Nyanza n’abandi Banyarwanda baturutse mu mihanda itandukanye y’igihugu, bahuriye kuri Stade ya Nyanza bizihiza umuganura ku rwego rw’igihugu bari kumwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubucuruzi Francois Kanimba, uw’Ibikorwa Remezo Musoni James na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne wari Umushyitsi Mukuru.
Mu byino za Kinyarwanda za gakondo n’izigezweho na zimwe mu zisingiza ibyagezweho na Leta, zasimburanaga n’ababyinnyi b’Urukerereza n’Intore n’ibindi birori birimo kumurika Inka z’Inyambo n’Umuvugo wa Ntivuguruzwa Emmanuel.
Musayidire Eugenie uri mu kigero cy’imyaka 60 irengaho, avuga ko muri iyi minsi haje amasoko ku buryo umuco wo gusangira wahindutse bigoye kubona umuntu waha undi igiseke cyuzuye imyaka.
Gusa ngo ibi ntiwavuga ngo ibyiza ni ibi cyangwa biriya kuko ngo ibintu bidahindutse abantu bahora aho bahoze.
Ahereye ku mbaga yari aho, yavuze ko umuco udasigasiwe ngo ukemeze kwizihizwa abatoya abana n’abuzukuru ngo ntibazamenya uko abakuru babayeho.
Ati “Hariho guhinduka kenshi cyangwa gake ariko umuntu ntiyagereranya ngo ibi ni byiza cyangwa ni bibi, ahubwo ni ukureba ko byinshi bihinduka, mbere ntitwambara gutya twari dufite imishanana yindi, guhindukaho ni ngombwa ariko mu buryo bwiza atari uguhinduka mu mico inyuranye n’uburere twahawe.”
Musahidire avuga ko mu gihe yabayeho hari ibyahindutse ariko ngo ibijyanye no guha abana abata ni ikintu gikomeye kidakwiye guhinduka mu muco w’Abanyarwanda.
Rwakayiro Aminadabu w’imyaka 69, ni umuturage w’i Nyanza ati “Ibyo nabonye ni byiza sinabitondora ngo mbimenye ariko byandyoheye, nanezerewe nyine.”
Ibyo yabonye ngo ni ibyo yajyaga abona kera ndetse ngo abatoya bakwiye kubikomeza.
Ati “Kera ni ko byari bimeze, rwose rwose, …Pyhhhss (ni amaranga mutima), Mana ishobora byose, ibya kera n’ibyabaye uyu musi, mbega ni umuco koko.”
Guverineri w’Intara y’Amjyepfo Munyantwali Alphonse we asanga umuganura ari akanya ko kuzirikana umuco no gushimira intwari zawusigasiye, ndetse ngo ni akanya ko kwishimira ibyagezweho haba ku gihugu no mu ngo kandi abagabo bakamenya ko n’abagore babigizemo uruhare.
Ati “Ku Muganura abana baganuraga bakikijije umubyeyi wabo, kuri uyu munsi Abanyarwanda twese turaganura dukikije Perezida wa Repubulika. Umuganura ni umunsi w’ubusabane, ubufatanye no kuba umwe. Ubufatanye nibwo butuma tugera ku musaruro ni ndasimburwa.”
Minisitiri Uwacu Julienne yabwiye abari i Nyanza ko Perezida Kagame yamubwiye ko Abanyarwanda bagomba kubakira ku muco kugira ngo iterambere rigerweho ndetse ko azakomeza gufatanya n’abaturage mu iterambere.
Uwacu yasabye ko ibiranga umuco nyarwanda aho biri mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo byarushaho kwitabwaho, ndetse ko umuco nyafurika ukwiye gufasha umugabane kunga ubumwe no gutera imbere.
Ashimira abanyamahanga bitabiriye Iserukiramuco ryatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru rikaba ryaraye risojwe, Minisitiri Uwacu ati “Guhuza umuco bibe imbere mu kubaka Africa yunze ubumwe, ishingiye ku busabane n’umuco nyafurika, ubumwe, ubufatanye ni byo bizatugeza ku musaruro.”
Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ese kwaba arumunsi wubusabane nibirori nkuyu mupolisi uhagaze imbere yabaturage abareba mumaso nabyo biri mubirori?
Arabaragiye kuko nabo ni inka !
Byari kuba byiza kurushaho iyo batoranya abana bo guhabwa amata ariko bakibanda ku bana bayakeneye by’ukuri. Kuko urebye abana batoranijwe urasanga ari ibiduhagire gusa gusa; buriya wasanga ari abana ba Meya cyangwa Gitifu cyangwa Dogiteri nubusanzwe bava iwabo bayahaze andi bayabogoye (bayamennye). Kuko witegereje neza mu bantu baje muri ibi birori ntiwaburamo abana 134 bashonje cyane kandi bifuza byibuze gusoma intama imwe gusa kuri ariya mata. Keretse niba muri uyu muhango hubahirijwe ibyo Yesu yasize ategetse ati: “Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite? (Mat25:29”
Ibi bintu ni byiza ariko muri 2016 ntabwo byahinduka gahunga leta igomba gushyiramo ifaranga.Abifite bafite ibyo bikingi ninzuri, abashumba ariko nabo bashumba bagomba guhembwa neza ibyabaja byo ntibikibaho.Turi miliyoni 12 kuri metero kare 26,338 kereka niba nibeshya harahandi twabohoje nahubundi biragoye cyane.
ohhh byari byiza cyane rwose ubona ko Leta yacu hari ukuntu igenda igaruka kukubakira ku muco wacu kdi rwose nibyo bizadufasha. Ubundi nyabuna niba wandika inkuru z’umuco ntiwabura nokumenya neza abawuharanira buri munsi. (mwakosora niba atari urukwibeshya mu nyandiko izina rya Docteur ni RUTANGARWAMABOKO si Ruranga rw’amaboko.) turamukunda cyane mu nyigisho zishingiye ku muco n’ejo nahoze mwumva kuri Radio Rwanda. Murakoze umuseke wacu turabakunda mukomereze aho, u Rwanda rwacu nirukomeze rutere imbere rushingiye ku Muco wacu.
@Manyenzi, none se mu birori umutekano n’ituze ku babbyitabiriye byakwirengegizwa umupolisi ari ku kazi
Comments are closed.