Nigeria: Boko Haram yerekanye abakobwa 200 ba Chibok, muri bo

Inyeshyamba z’Umutwe wa Kiyisilamu za Boko Haram zerekanye video igaragaza bamwe mu bigaga ku ishuri ry’abakobwa mu mujyi wa Chibok. Abakobwa bagera kuri 50 berekanywe bari kumwe n’umugabo ufite imbunda asaba ko abarwanyi bafashwe na Leta barekurwa kugira ngo n’abo bakobwa babe barekurwa, ndetse yavuze ko hari bamwe mu bakobwa bishwe mu bitero by’indege za […]Irambuye

Gen Mudacumura uyobora FDLR yari afatiwe mu mirwano

Mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Congo n’inyeshyamba za FDLR kuwa gatanu amakuru ava aho yabereye muri Rutchuru avuga ko umuyobozi w’aba barwanyi Gen Sylvestre Mudacumura yari ayifatiwemo hakabura gato acikishwa na bagenzi be. Iyi mirwano ngo yabereye ahitwa Rutare ni nayo yaje gufatirwamo Sabimana Iraguha Patrick allias Mugisha Vainqueur wari umuyobozi w’abarinda Sylvestre Mudacumura. Sabimana […]Irambuye

DRC: Ubwicanyi bushya bwaguyemo 36 i Beni

Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zirakekwaho kwica abantu ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, nibura bagera kuri 36 biciwe mu gace kitwa Rwangoma, mu mujyi wa Beni uri muri Kivu y’Amajyaruru. Imirango itari iya Leta muri ako gace ivuga ko  abaturage babonye umurongo w’inyeshyamba mu masaha y’ikigoroba zerekeza mu […]Irambuye

Haracyari ikibazo cy’amakoperative acunzwe nabi, abayobozi bakikoreramo

*Ngo amakoperative yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu mu bukungu n’ubumwe n’ubwiyunge Kuri uyu wa gatanu mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative ku nshuro ya 11, naho ku wizihizwaga ku nshuro ya 94, amakoperative amaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere umuco wo kuzigama, kubaka amahoro n’ibikorwa by’iterambere ariko ngo haracyari abayobozi b’amakoperative bagihemukira […]Irambuye

Abafundi bagaragaje ko kutagira umushahara fatizo bibagora gusora no kwizigamira

Mu kwezi gushize Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyatangije gahunda yo gusoresha abafundi, gusa abafundi mu nama bagiranye n’iki kigo n’Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi, bagaragaje ko kutagira umushahara uzwi bahebwa, bikibabereye imbogamizi mu kwiteganyiriza no gusoreshwa. Mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’Ikigo gishizwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi byagiranye n’abahagarariye abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori, […]Irambuye

Épisode 1: Kugura imodoka mu nzozi! – “My Day of

: Ubwo bamaze kumpereza imfunguzo, mfungura umuryango nicara mu modoka yanjye nshya nari maze kugura, ndatsa nitonze nsohoka banyobora aho nyura mfata umuhanda! Nkiwufata, ubwo mba ndakangutse, ooooh my God!!! Ahari ubanza ari ubwa mbere nari ndose inzozi nk’izo! Ubwo nahise mbyuka nigizayo ikiringiti nshaka agashati nari nashyize hasi mu mirambizo, ndakabura, mpfa gusohoka numvaga […]Irambuye

Kenya: Impanuka yahitanye abanyeshuri batandatu b’abakobwa

Abanyeshuri batandatu mu ishuri ry’abakobwa mu Burengerazuba bwa Kenya biravugwa ko bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abanyeshuri. Abanyeshuri bo mu ishuri Nyamagwa’s Girls School ry’ahitwa Kisii bishimiraga guhabwa imodoka nshya ya Bus itwara abanyeshuri. Amafoto yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri bishimye ariko nyuma byakurikiwe no gukora impanuka. Amakuru aravuga ko umwarimu n’umushoferi w’iyi […]Irambuye

Karongi: Abo mu burezi bw’imyaka 12 bagenda Km 30 bagiye

Mu bigo bitandukanye byo mu byaro, bifite uburezi bw’imyaka 12 barataka ko batagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigire, bagakora ingendo ndende bajya kubivumba mu bindi bigo bibifite kandi byose ari ibya Leta, mu byo badafite ni Laboratoire ku biga Sciences, Amasomero atabamo imfashanyigisho zigezweho aho bakifashisha izakera n’ibikoresho by’ikoranabuhaga. Umuseke wasuye kimwe mu bigo giherereye […]Irambuye

U Budage bwiyemeje kwagura ubufatanye mu burezi bufasha urubyiruko mu

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 11/8/2016, Minisitiri w’Ubufatanye mu bukungu n’Iterambere mu Budage, Dr. Gerd Muller  yasuye  ishuri rya  IPRC-Kicukiro mu rwego rwo kwagura ubufatanye  hagati y’U Budage n’u Rwanda by’umwihariko mu burezi. Gerd Muller mu gusura IPRC – Kicukiro yari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Prof Musafiri Papias Malimba hamwe […]Irambuye

en_USEnglish