Zimbambwe: Perezida Mugabe ntakigiye muri Ghana aho yari ategerejwe cyane

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe kuri uyu wa gatanu yasubitse urugendo yagombaga gukorera mu gihugu cya Ghana aho yari kujya gufata igihembo kitwa “Millennium Lifetime Achievement Award” kubera uburyo yayoboye igihugu cye kuva cyabona ubwigenge mu 1980. Byari biteganyijwe ko Robert Mugabe yari kuzagishyikirizwa na Perezida Johm Mahama wa Ghana kuri uyu gatandatu i Accra. […]Irambuye

Ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byo gucuruza imyaka

Ku mugaragaro, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yashyizeho urubuga www.ralis.minagri.gov.rw ruzafasha abakora ubucuruzi bwohereza cyangwa buvana umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga kubona ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga, MINAGRI ivuga ko bizorohereza abacuruzi bikanafasha mu kuzamura iterambere ry’ubucuruzi mu buhinzi. Mu gihe cyashize kugira ngo umuntu abashe gukora ubucuruzi bwambuka imipaka mu bijyanye n’umusaruro w’ubihinzi n’ubworozi yagombaga kubanza  […]Irambuye

Uganda: Umunyarwanda ufungiye gucuruza amahembe y’inzovu ya miliyoni 3$

*Aya mahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyari 10 mu Shilling ya Uganda, *Uyu mugabo witwa Kayumba ahakana ibyo aregwa byo gucuruza amahembe y’inzovu binyuranyije n’amategeko. Umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Emile Kayumba, afungiwe muri Gereza ya Luzira akekwaho gucuruza amahembe y’inzovu mu buryo buteme n’amategeko. Mu 2013, Ikigo gishinzwe Imisoro n’amahoro muri Uganda (URA) cyafashe ibice by’amahembe […]Irambuye

Syria: Abantu 17 000 bamaze gupfira muri gereza kuva 2011

Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, kivuga ko abantu bakabakaba 18 000 bapfiriye muri gereza mu gihugu cya Syria kuva imvururu zo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Assad zatangira muri Werurwe 2011 kugeza mu Ukuboza 2015. Iki cyegeranyo gishya ngo cyashingiye ku buhamya bw’abantu 65 barokotse iyicarubozo rikorerwa mu magereza yo muri iki gihugu […]Irambuye

South Sudan: Riek Machar wahoze ari Visi Perezida yabashije guhunga

Uwahoze ari Visi Perezida  muri Sudan y’Epfo, akaba akuriye inyeshyamba, Dr Riek Machar yabashije guhungira mu gihugu cyo muri Africa y’Iburasirazuba nk’uko abo mu nyeshyamba ze babivuga. Riek  Machar yavuze mu murwa mukuru Juba, nyuma y’imirwano ikomeye mu kwezi gushize hagati y’ingo za Leta zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba ze. Umuvugizi wa Dr Riek Machar, […]Irambuye

Nigeria: Umugabo wise imbwa ye izina rya Perezida w’Igihugu yarekuwe

Umugabo muri Nigeria yari yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwita imbwa ye izina rya Perezida, Muhammdu Buhari yaje kurekurwa nta cyaha na kimwe arezwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Vanguard. Joe Fortemose Chinakwe wahisemo kwitiranya imbwa ye na Perezida, yabwiye icyo kinyamakuru ko nta mugambi mubi yabikoranye ku baba bakeka ko yari agambiriye gutuka Perezida […]Irambuye

Gicumbi: Abagore barerekana icyizere cy’iterambere mu imurikabikorwa

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2016 mu karere ka Gicumbi hatangijwe imurikabikorwa ryerekana aho bageze bashaka iterambere rirambye, ribaye ku nshuro ya kane ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye. Uruhare rw’Abafatanyabikorwa bakorera mu miryango itegamiye kuri Leta  rwagaragaye cyane mu guteza imbere Abagore bo mu cyaro, aho bigishwa imyuga itandukanye nko kuboha imyenda, uduseke, imitako […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yiyemeje kugurira igare ryiza ufite ubumuga

Magufuli yemereye uyu mugabo wamugaye igare rifite moteri nyuma yo kumubona kuri Televiziyo akoresha igare risanzwe akamugirira impuhwe. Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo TBC, Perezida John Magufuli avuga ko azakoresha umushahara we mu kugurira igare uyu mugabo, kandi ngo azabikora bitarenze iki cyumweru. Parezida Magufuli, wahimbwe akazina ka “bulldozer” ataraba Perezida, yakunze kuvuga imbwirwaruhame zirimo […]Irambuye

Nyaruguru: Imbuto z’ibirayi zihatuburirwa bazisagurira abandi na bo batarakwirwa

*Abaturage bavuga ko imbuto z’intuburano zitanga umusaruro mwinshi ariko ngo ntiziboneka, *ADENYA mu gihembwe gishize yatubuye T 90 i Nyaruguru hahingwa T 40 zonyine. Igihingwa cy’ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo kikaba no mu bihingwa bine byatoranyijwe guhingwa muri aka Karere muri gahunda yo guhuza ubutaka, nubwo […]Irambuye

en_USEnglish