Gen Mudacumura uyobora FDLR yari afatiwe mu mirwano
Mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Congo n’inyeshyamba za FDLR kuwa gatanu amakuru ava aho yabereye muri Rutchuru avuga ko umuyobozi w’aba barwanyi Gen Sylvestre Mudacumura yari ayifatiwemo hakabura gato acikishwa na bagenzi be.
Iyi mirwano ngo yabereye ahitwa Rutare ni nayo yaje gufatirwamo Sabimana Iraguha Patrick allias Mugisha Vainqueur wari umuyobozi w’abarinda Sylvestre Mudacumura.
Sabimana Iraguha allias Mugisha Vainqueur, yeretswe abanyamakuru ku wa gatanu tariki 12 Kanama mu mujyi wa Goma.
Sabimana ufite ipeti rya Major akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ashinjwa kandi kwica abaturage b’abasivile mu duce twa Kamananga ahitwa Bunyakiri muri Kivu y’Amajyepfo tariki ya 14 Gicurasi 2013, aho abantu 32 bishwe nk’uko byemejwe na Capt. Guillaume NDjike Kaiko, ushinzwe itumanaho mu bikorwa bya Sukola II bigamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba.
Capt. NDjike asaba abakiri mu ishyamba bose kwishyikiriza ingabo za Leta, FARDC cyangwa bakijyana ku ngabo za UN, Monusco.
Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame i Rubavu ku wa gatanu tariki 12 Kanama, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bizakomeza igihe cyose izaba ikiri ku butaka bwa Congo.
Kabila yasubije umunyamakuru ati “FDLR, ni ikibazo kimaze igihe kirekire. Ubu tuvugana, hari ibikorwa bikomeje byo kuyirwanya bimaze imyaka itatu. Nta gihe twashyizeho ibyo bikorwa bizamara, kubera ko dutekereza ko imperezo yabyo izaterwa n’igihe ikibazo kizarangirira. Ibyo bishatse kuvuga ko, igihe FDLR izaba igihari, ibikorwa byo kuyirwanya bizakomeza.”
UM– USEKE.RW
12 Comments
ni byiza rwose ariko baze no kumushikiriza ubucamanza akatirwe urumukwiye
Rwara Rubundiye mu ishyamba
Ndabona urugendo Kabila yakoreye mu Rwanda rutangiye kubyara umusaruro, gusa hari ba Nkunda na M23, akebo kajyiwamugarura.
Koko Mudacumura ni mudacumura koko.
Mu Rwanda ushinjwa ibintu bitatu.Gushaka kwangisha abaturage ubutegetsi, Iterabwoba, gukorana na FDLR gusahura umutungo wa leta.Ibyo biba bihagije kugirango bakujugunye muri 1930 nk’imyaka 10.Harigihe njya nibaza iyo Habyarimana akora gutyo imyaka yari gukatira muri 1991-1992, Rukokoma,Uwilingiyimana Agata, Ndasingwa,Mugenzi nabandi benshi.
@ mitozo iyo habyara abafunga nk’uko ubivuga yenda Agatha na Lando baba bakiriho. Nonese urashaka ko leta yajya ikora nkawe ucyetswe akicwa ataburanye?
Ku bwawe se ubona uketsweho biriya byaha akwiye iki ko winuba ngo arafungwa? Keretse niba ushaka ko yajya yicwa?
Benshi mubakoze ubwicanyi hariya Remera na Kicukiro batangiye kwivamo gusa nabo wenda igihe kizagera ubutabera bibagereho.Abahitanye nyakwigende Ndasingwa Landualdi, wowe uvugango iyo bafungwa baba bakiriho urikwigizankana.
Uyu mukomando niwe mukomando abandi bose baratubeshyaga.
icyaha Jenoside ntigisaza, abagikoze aho muri hose mujye muzirikana ko umunsi 01 muzaboryozwa. Congs kabila guhitamo neza kubana n’uRda, va ku nyeshyamba
Iyi ni pari politique Kabila ari gukina ariko azineza kowe nabamurinyuma abakongomani batabibonamo bitewe nukuntu bageze kubutegetsi.Ibya FDLR sinzi niba aribyo byababaje abakongomani kuruta CNDP,M23 Kandi perezida abagomba kureba inyungu zabanyagihugu cye kuruta inyungu zibindi bihugu.
NIMUKORE AKAZI MUREKE GUPFA UBUSA KUKO TWESE NTAWAJE KWISI ABISHA,ABISABYE CQ ABYIFUZA,ICYADUSHYIZE KWISI RERO KIBA KIZI NUBURYO TUZAYIVAHO(ISI)NAHUBUNDI SE KO AHIGWE ZIRWANIYE IBYATSI BIHAGORERWA.NJYE MBONA ABANYARWANDA DUKWIYE KURAZWINSHINGA NICYADUTEZIMBERE GUSA IKIDUTUNGIRABANA.NAHIBINDI IMANA IKAZABARIYO YICIRURUBANZA.
Imana ni yo imenya iby’ejo hazaza !
Comments are closed.