Episode 14 …………Jyewe – Eeeh murokoze cyane nizere ko muhabonye mutazayoba! We – “Hahhhhhhh ntabwo nzayoba kandi ninyoba nzayoboza!” Jyewe – Murakoze cyane! Ubwo tuzabona mugarutse! Ubwo yahise aheka bag nziza yari afite arasohoka! James na we arongera ajya kwihera ijisho! Hashize akanya aragaruka! James – “Bro, mbega umwana weee! Icyampa akajya ahora aza hano!” […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri, abayobozi ba RSSB bisobanuye imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imari ya Leta, ku makosa yagaragajwe n’Umugenzi w’Imari ya Leta ajyanye no gucunga nabi imwe mu mitungo y’iki kigo ubu ibarirwa kuri miliyari 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibibazo bikomeye cyane byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ni uburyo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu imurika ry’imihigo y’ibigo bikorera muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo no gusinyana na Minisitiri igiye kweswa, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe ubwikorezi yavuze ko ikigo RITCO cyasimbuye ONATRACOM, kandi ngo imodoka zicyo zizatangira gutwara abari mu bwigunge mu mwaka utaha. Mu bice bitandukanye by’icyaro abaturage usanga bataka ikibazo cy’imodoka zibatwara nyuma […]Irambuye
Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’indiririzi zitwa ibiheri/imperi zateye mu ngo z’abaturage aho bavuga ko bibarya bikabatera uburwayi bw’imbere mu mubiri n’inyuma ku ruhu. Abaturage babwiye Umuseke ko ari icyorezo gikomeye cyabateye mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama bwo buvuga ko atari icyorezo cyateye, ariko ngo […]Irambuye
*Hari inzu nyinshi za bimwe mu bigo byahujwe ngo bikore RAB zipfa ubusa, *Umugenzuzi Mukuru yabonye ibyuho mu mitumirize n’imitangire by’ifumbire n’imbuto, *RAB yiyemeje gukosora menshi mu makosa yaragaraye. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko (PAC) bongeye guhura imbonankubone n’abayobozi b’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) basaba ibisobanuro ku makosa […]Irambuye
Mark Zuckerberg washinze Facebook n’umugore we Priscilla Chan biyemeje gushora miliyari $3 yo gukora ubushakashatsi bw’imyaka 10 mu buvuzi bugamije kuvura no kurinda indwara abatuye Isi. Ku wa 21, Nzeri 2016 BBC yatangaje ko mu nama iherutse kubera muri San Francisco USA, Zuckerberg n’umugore we batangaje ko bafite intego yo kuvura no kurinda indwara abantu, […]Irambuye
Episode 13 …nakomeje kugira ibyishimo, ubwo natangiye kujya nshuruza cyane nka 5000 Rwf ku munsi, nabara nk’inyungu nkabona ni nka 2000 Rwf nkumva birimo neza! Eeeh, rimwe byarantunguraga nkanayarenza nkumva courage ziriyongereye! Ukwezi kwashize nishyuye inzu ndetse byageze mu gihembwe hagati narishyuye na minerval yose nari nsigaje !! Ntacyadushimishaga jye na James nk’icyo! Ubwo igihe […]Irambuye
*RBC yisobanuye imbere ya PAC ku mafaranga miliyari 2,5 atarasobanuriwe Umugenzuzi w’Imari *Mu buyobozi ngo haracyarimo abagitsimbaraye ku mikorere ya kera. Kuri uyu wa mbere abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (Rwanda Biomedical Center, RBC) bitabye Komisiyo ishinzwe gukurirkirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko, (PAC) basobanura aho miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda bateretse Umugenzuzi Mukuru […]Irambuye
Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa bako, bamwe muri aba bafatanyabikorwa bavuga ko imihigo y’umwaka w’2016-2017 igiye gushingira kuri Ndi Umunyarwanda kuko ngo ari wo musingi w’ibikorwa by’iterambere. Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere, abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako, wabereye mu Karere ka Muhanga, izi nzego zivuga ko gahunda ya Ndi […]Irambuye
Episode 12 ……uwo munsi ibyo nasanze biga nabaga nsa n’ureba film, kuko ntari nakagera muri mood yo kwiga neza, kubera ko na none bari baransize byarangoye guhita njyana na bo! Ubwo amasaha yo kujya kurya yageze, ba James bantegereje hanze tujya refec (refectoire) kuko saa sita nari nemerewe kurya mu kigo! Ubwo twahise tuzamuka tugezeyo […]Irambuye