Digiqole ad

RSSB mu ihurizo ryo gucunga neza imitungo ya miliyari 700 y’Abanyarwanda

 RSSB mu ihurizo ryo gucunga neza imitungo ya miliyari 700 y’Abanyarwanda

Gakwaya Innocent Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri, abayobozi ba RSSB bisobanuye imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imari ya Leta, ku makosa yagaragajwe n’Umugenzi w’Imari ya Leta ajyanye no gucunga nabi imwe mu mitungo y’iki kigo ubu ibarirwa kuri miliyari 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Jonathan Gatera Umuyobozi Mukuru wa RSSB na Gakwaya Innocent Perezida w'Inama y'Ubutegetsi imbere ya PAC
Jonathan Gatera Umuyobozi Mukuru wa RSSB na Gakwaya Innocent Perezida w’Inama y’Ubutegetsi imbere ya PAC

Ibibazo bikomeye cyane byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ni uburyo RSSB yashoye imari mu kubaka inzu ndende zikabura abazikoreramo aho ziri hirya no hino mu gihugu, umwenda w’igihe kirekire Umujyi wa Kigali ufitiye iki kigo ungana na miliyoni 437 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba agiye kumara imyaka 13 nta nyungu atangwaho.

RSSB ibazwa aho umwenda wa miliyoni 147 iberewemo na Minisiteri y’Ubuzima ugeze wishyurwa n’andi agera kuri miliyari 6,4 Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igomba kwishyura, ariko nayo akaba atishyurwa muri iki kigo gikoresha amafaranga y’ubwizigame bw’Abanyarwanda.

Ibindi bisobanuro byari bikenewe ku nzu zubatswe i Batsinda muri Gasabo, ariko zimwe bene kuzifata bakaba nta faranga na rimwe barageza muri RSSB. Hari inzu ebyiri z’ubatswe i Nyagatare n’iki kigo zibura abazijyamo, na miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyashoye mu Akagera Game Lodge akandi byari byagaragaye ko hari igihombo cya miliyoni zisaga 200 muri icyo kigo.

Andi makosa ni ay’abantu ku giti cyabo, n’ibibazo by’imiyoborere byagiye birangwa no kudahuza igenamigambi mu buyobozi kugira ngo hirindwa ibyo bihombo byose.

Abayobozi ba RSSB, ntibahakana ko mu ishoramari bakozi cyane mu nyubako habayemo kudashishoza neza mu kumenya abazayakoreramo aho bazava, ariko ngo ubuyobozi bwumvikanye n’umuntu uazazicunga nibura kuwa muri Gicurasi uyu mwaka kugera mu mwaka utaha akazaba yabonye abazijyamo kugera kuri 70% mu nyubako ziri mu Ntara na 90% ku nyubako zo muri Kigali.

Izo nyubako yaba iri i Rwamagana, i Karongi, i Nyanza no muri Nyarugenge zose ngo nta n’imwe abakiliya barayifatamo imyanya 50%. Gusa, ngo hari uburyo bw’uko uwashaka kugura iyo nyubako yakumvikana na RSSB, cyangwa ushaka kugura inzu zayo (niveau) imwe cyangwa ebyiri akaba yazigura.

Umuyobozi wa RSSB, Jonathan Gatera yavuze ko iki kigo gifite ubushake bwo guhindura amakosa yabaye akagaragazwa n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, ibikosoka mu gihe kigufi bigakorwa n’ibikosorwa mu gihe kirekire bikazakorwa.

Ati “Ntabwo twishimira kumva ijambo imiyoborere idahwitse muri RSSB buri gihe, ibintu bigomba guhinduka …RSSB dukorera Abanyarwanda ntabwo twakwishimira kuba iciro ry’imigani.”

Yavuze ko imyenda ivugwa n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta RSSB na Minisiteri y’Ubuzima bumvikanye ko uzishyurwa vuba. Ku mwenda wa Miliyoni 437 Umujyi wa Kigali ufitiye RSSB ukaba umaze imyaka 13, ngo bumvikanye ko bazabishyura, bitaba ibyo bakazakizwa n’inkiko.

RSSB yasobanuye ko hari bimwe mu bigo yashoyemo amafaranga ariko bikaba bidakora neza, ikaba izabivamo yirinda igihombo bigera ku 9, ahandi ikazasigarana imigabane itarenze 30% nk’uko biteganywa n’itegeko ariko ngo bigomba gukorwa bidahubukiwe.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu nshingano RSSB ifite, Leta yayihaye gucunga imitungo ibarirwa muri miliyari 700 zisaga mu mafaranga y’u Rwanda, ko bityo kugira ngo acungwe bisaba uruhare n’ubwitange bwa buri wese.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, Gakwaya Innocent yagaragaje ko iki kigo gihuje inshingano nyinshi, dore ko kireba ibya NSSF, RAMA, Ikigega Kishingira Abagaore bari mu kiruhuko cyo kubyara n’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).

Yavuze ko hakwirengagizwa ibyabaye mbere mu micungire mibi, iki kigo kikagira ‘autonomie’ (kwigenga kuri bumwe mu burenganzira bwo gufata ibyemezo), ariko ngo hari abatabyumva mu bayobozi. RSSB ni ikigo kibarwa nk’iki munsi ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ibyinshi mu bisobanuro bisa n’ibyanyuze abadepite, ariko impungenge yasigaye ari ukumenya abakozi bashoboye aho bazava kugira ngo bakore imwe mu mirimo RSSB ivuga ko nta bakozi bafite ubumenyi bwo kuyikora bahari, kuko ngo abenshi barigendera.

Irindi hurizo ryasigaye ari ukumenya niba abakozi 1800 iki Kigo gifite kuva aho gihawe na Mutuelle de Sante icyakabaye inyungu kitazasigara mu mishahara y’abakozi n’ibindi bibagenerwa, ibibazo by’igihombo bikazaba akarande. Ibyo byose bizigwaho muri ‘Action Plan’ Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko buri gutegura.

Hon Nkusi Juvenal na bamwe mu badepite bakorana muri PAC bumva ibisobanuro bya RSSB
Hon Nkusi Juvenal na bamwe mu badepite bakorana muri PAC bumva ibisobanuro bya RSSB
Umuyobozi Mukuru wa RSSB Jonathan S Gatera yisobanura imbere y'Abadepite
Umuyobozi Mukuru wa RSSB Jonathan S Gatera yisobanura imbere y’Abadepite
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya RSSB, Gakwaya Innocent yavuze ko usanga kubana abagize Board bigoye, bamwe barigendeye mu ngendo abandi bataboneka
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, Gakwaya Innocent yavuze ko usanga kubana abagize Board bigoye, bamwe barigendeye mu ngendo abandi bataboneka
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Obadiah Biraro n'abo mu bigo bya RPPA na NPPA baba bahari bumva ibisobanuro
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro n’abo mu bigo bya RPPA na NPPA baba bahari bumva ibisobanuro

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Eh, eh,…sha ntibyorosye kabisa. Kumbi burya ikigo kirajegera bigeze aha, natwe tukirirwa twoherezayo imisanzu yacu ! Urakoze OAG n’abakozi bawe kugaragaza ishusho ya RSSB.

    None se ni gute RSSB irimo gusaba ngo bayihe ubwigenge ? Umwana w’ikirumbo (irresponsible) akenera ababyeyi ngo bamube iruhande, bamugire inama, bamuafashe gufata ibyemezo byiza, nibiba nangombwa bamunyuzeho akanyafu, none mwe murasaba ubwigenge. MINECOFIN icungire hafi. Gusa kuba uriya mugore ataragejejwe imbere y’inkiko ngo zimucire urubanza rutabera byarambabaje ! Ibyemezo bicuramye ibyinshi byafashwe n’ubuyobozi bwe.

  • nyamara biriya bizu birirwa bubaka ntibanatekereza kubakira abakoozi bakatwa amafaranga ajya RSSB ngo nabo basabwe kuzajya bishyura gahoro gahoro ahubwo bubaka ibizu byabantu babakire gusa gusa. urabaza bakubwira igiciro ugashaka kwiruka. bafashe nabanyarwanda binzego zose kandi nabo bazubakirwe umudugudu usa neza.

    • kuki se batubaka appartement z’abakozi baciriritse zo guturamo ko bahari benshi,ntibarindira gutegereza aba clients kuko umu jeune wese utangiye akazi umuhaye appartnent azishyura imyaka 15 yishyura makeya atarenze 150.000 frs byakunda aho kwifuza mwubaka imiturirwa ikabura abayijyamo.
      ibaze kuba ikigo gifite 700 milliards ariko ntikigire n’uruganda rutanga akazi mu gihugu (no production)

  • MBEGA ABAGABO B’IBISAMBO KANDI BABAGOME NGO GUCUNGA NEZA RSSB BIRASABA UBWITANGE TEKEREZA AKAYABO BAHEMBWA NGO N’UBWITANGE????????

  • Mujye mutuvanaho siyasa..kuki tutumva Cotraco,Burbon Coffe,zahombye? Kuki buri gihe ari ibintu byarubanda bihomba hanyuma ukanasanga ntanumwe ubibajijwe?

  • biriya bifaranga byakagombye kugirira akamaro abaturage cyane kandi inzego zose atari biriya bari kubaka za gacuriro baca akayabo ka cash bakabiha abifashije nabo bishyura bigoranye kubera ibiciro baba bazihaye.

  • yooo yooo, ibi bimiliyari byose bahu, birigutikira abayakoreye bari muzabukuru bahabwa intica ntikize? leta yacu nishyireho umurongo uhamye wikoreshwa ry’umutungo wa RSSB uhamye kandi inyungu zijye zimenyekana burimwaka zihabwe abari muzabukuru bakoreye Leta n’abatishoboye!!!

  • Hari abantu bakomeje kujya bavuga ko RSSB ari ikigega abanyabubasha bikoreramo uko bashatse abantu bakabahindura abasazi, none iryavuzwe riratashye. Tuzashiduka imisanzu twatanze ibaye imfabusa nibikomeza gutya. Ariko ikimenyane no kwironda biba mu gutanga akazi muri kiriya kigo, ntibishobora kubyara imikorere ihwitse n’iyo wateka intosho igashya.

  • Hahahaha NGO miliard 700;??? Zirihe? Abaryi se baba barihe? Rssb n.est plus c.est son ombre qui est la

  • nakumiro gusa iyo ntero twarayihaze..nubundi abanyamakosa nibabandi..nigute wayakosora kandi abayakora aribo bahora bisobanura..hakorwa iki se?rubanda baragowe..ahubwo HE azatabare iki kigo nkuko ajya atabara ibindi..naho za outonomie nuburyo mushaka bwo kwihemba uko mushaka no kurya mwisanzuye.nzabandeba

Comments are closed.

en_USEnglish