Ikigo cya Petit Seminaire ya Karubanda cyateguye irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura uzwi muri Volleyball y’u Rwanda. Iyi mikino ntizitabirwa n’ikipe ya Kamonuza ya Kibungo UNIK yatwaye ibikombe byose uyu mwaka. Tariki 1 na 2 Ukwakira 2016, mu karere ka Huye, mu kigo Petit Seminaire Firgo Fidersi de Karubanda, hateganyijwe irushanwa ry’iminsi ibiri ryo kwibuka […]Irambuye
*Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ababivuga ari uko bataramenya akamaro k’amaterasi. Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma hari bamwe mu baturage batarasobanukirwa neza akamaro k’amaterasi y’indinganire aho bavuga ko yabateje inzara ngo ugereranyije n’uko bari babayeho mbere y’uko iyo politiki iza. Ubuyobozi bw’akarere kuri iki kibazo buvuga ko ababona amaterasi yarabateye inzara ari abataramenya ubwiza […]Irambuye
Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba nta bumenyi baba bafite ku mafumbire n’imiti bakoresha mu buhinzi, ari imwe mu mbogamizi bahura na zo mu gutuma imyaka yabo ikomeza kugira ibibazo harimo no kutabona umusaruro uhagije. Karengera Narcisse umuyobozi wa Koperative y’abahinzi bakorera mu karere ka Nyarugura avuga ko kuba usanga hirya no […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta, RPPA kiravuga ko uburyo bushya bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga buzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha, buzaba umuti w’ikibazo cya ruswa n’amanyanga byagaragaragamo nubwo ngo itazacika burundu 100%. Ubu buryo bwo gutanga amasoko hakoreshenjwe ikoranabuhanga ngo buzakemura ibibazo byinshi birimo na ruswa n’amanyanga ajyanye no guhimba impapuro zijyana n’itangwa […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri 2016, ikipe y’igihugu isiganwa ku magare, Team Rwanda, ifashe indege ijya mu burengerazuba bwa Afurika, mu isiganwa rizenguruka igihugu cya Côte d’Ivoire. Rizatangira tariki ya 24 kugera 30 Nzeri 2016. Ikipe y’abakinnyi batandatu (6) bagiye muri Côte d’Ivoire ni Gasore Hatageka, Tuyishimire Ephrem, Ruhumuriza Abraham, […]Irambuye
U Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Banki y’Isi, byatangaje umugambi wo guhanga imirimo mishya 100 000 mu gihugu cya Ethiopia mu rwego rwo kugira icyakorwa ku kibazo cy’abimukira bagana i Burayi ari benshi. Muri iki gihugu ngo hazubakwa ahantu habiri hagenewe guhsyirwa inganda, ibikorwa bizatwara akayabo ka miliyoni $500 (£385m). Igihugu cya Ethiopia, cyatanze igitekerezo […]Irambuye
Abanyeshuri n’abarezi ku ishuri ryisumbuye rya Kirambo bemeza ko kuba umunyeshuri wese yatunga telefoni bishobora guteza ikibazo, haba mu myitwarire ye n’imikoreshereze yayo, ariko kuri iki kigo hashyizweho telefoni rusange aho umunyeshuri avugana n’ababyeyi be igihe biri ngombwa kandi agatelefona abashinzwe imyitwarire ye bamwumva. Ku ruhande rw’abanyeshuri ngo iyi telefoni yarabafashije kuko ntibakibirukana kubera ko […]Irambuye
*Hashize imyaka ibiri yujuje urwibutso rwaranatashywe ariko ntarishyurwa yose *Imbere y’abakozi atishyuye na banki yagujije yabaye bihemu *Avuga ko kenshi ba rwiyemezamirimo bagwa mu kibazo nk’iki bakitwa ba bihemu *Minisitiri w’Intebe aherutse kuvuga ibisa n’ibi aho ba rwiyemezamirimo bakwa ruswa batayitanga ibintu bikadindira Niyirora Jeseph, rwiyemezamirimo utuye mu karere ka Nyamagabe yatsindiye isoko ryo kubaka […]Irambuye
Perezida wa Botswana, Ian Khama yasabye Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, w’imyaka 92 kureka ubutegetsi ataruhanyije. Ian Khama yatangarije Reuters ko igihugu cya Zimbabwe gikeneye ubuyobozi bushya bushobora guhangana n’ibibazo bya politiki n’iby’ubukungu kimazemo igihe. Khama ati “Biraboneka ko ku myaka ye, (Mugabe) n’ibihe igihugu cya Zimbabwe kirimo, ntabwo rwose ashoboye kuba yahindura mu miyoborere […]Irambuye
Gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi imaze guhindura benshi mu kagari ka Gacurabwenge nk’uko babitangaza, Umudugudu wa Rwasama wafashwe nk’indashyikirwa mu kwitabira iyi gahunda kurusha indi midugudu igize ako kagari, mu byo yafashije abaturage harimo no kumenya iminsi 1000 ku buzima bw’umwana. Abaturage bo mu mudugudu wa Rwasama bavuga ko mu minsi ya mbere ubwo babasabaga kwitabira Umugoroba […]Irambuye