Digiqole ad

Igihe umuntu wese azaba ashobora kuramba imyaka 100!

 Igihe umuntu wese azaba ashobora kuramba imyaka 100!

Priscilla Chan na Mark Zuckerberg batangaza umushinga wabo wo gufasha Isi kuvura indwara

Mark Zuckerberg washinze Facebook n’umugore we Priscilla Chan biyemeje gushora miliyari $3 yo gukora ubushakashatsi bw’imyaka 10 mu buvuzi bugamije kuvura no kurinda indwara abatuye Isi.

Priscilla Chan na Mark Zuckerberg batangaza umushinga wabo wo gufasha Isi kuvura indwara
Priscilla Chan na Mark Zuckerberg batangaza umushinga wabo wo gufasha Isi kuvura indwara

Ku wa 21, Nzeri 2016 BBC yatangaje ko mu nama iherutse kubera muri San Francisco USA, Zuckerberg n’umugore we batangaje ko bafite intego yo kuvura no kurinda indwara abantu, kandi bakazabigeraho mu mpera z’ikinyejana cya 21.

Inkunga yo gushyira uyu mushinga mu bikorwa izatangwa na Chan Zuckerberg Initiative yashinzwe na Zuckerberg n’umugore we mu kuboza 2015.

Zuckerberg yavuze ko kugira ngo bagere ku ntego yabo bazahuriza hamwe aba scientists n’aba engineers bahuze ubumenyi bakorera hamwe.

Umugore we Chan amwunganira agira ati “Ubu twamaze gushora miliyoni $600 mu kigo cy’ubushakashatsi Biohub, kizahuriza hamwe aba engineers, aba scientists muri Computer, Biology, Chemistry n’abandi bahanga mu bumenyi butandukanye.”

Biohub izatangira ikora Cell Atlas, ni ikarita izaba isobanura amoko y’ingirangingofatizo (cells) zigenzura ibice by’umubiri.

Icya kabiri izakora ni ugukora inkingo z’agakoko gatera SIDA (HIV), Ebola, Zika n’izindi ndwara nshya zose. Zuckerberg yagenekerereje ko muri 2 100, igihe cyo kubaho kizarenga imyaka 100.

James Gallagher, ushinzwe amakaru y’ubuzima n’ikoranabuhanga kuri BBC ati “Uyu mushinga ntibyoroshye ko ugerwaho, bishoboka bite ko mu myaka 10 miliyari $3 zihagije?

Mu gihe One British Charity- Cancer Research UK yo mu Bwongereza ishora arenga miliyoni $500 buri mwaka ku ndwara imwe gusa?

Naho Wellcome -Trust ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi cyashoye arenga miliyari $6.5 mu myaka itanu ishize. Ikigo cya USA cy’ubushakashatsi mu buvuzi National Institutes of Health, gishora akayabo ka miliyari $32.3 buri mwaka.”

Bill Gates na we yari muri iyi nama nk’umushyitsi w’imena agira icyo avuga kuri uyu mushinga, ati “Biragoye ariko ni ubutwari, iri koranabuhanga rirakenewe cyane.”

Abantu benshi bahanze amaso uyu mushinga ko ushyirwa mu bikorwa, indwara zigasezererwa burundu, kuramba k’umuntu bikarenga imyaka 100.

Nyamara, bigaragara ko bitewe n’ubwiyongere bw’imyuka ihumanya ikirere, gukoresha ubutabire cyane nko mu buhinzi n’ubworozi byose bifatanyiriza hamwe kugabanya ubuzima bwiza n’uburame bw’abantu uko imyaka yiyongera.

Mark Zuckerberg abarirwa ko afite imitungo ingana na miliyari $55,8 ni umuherwe wa gatanu ku Isi ku myaka ye 32 y’amavuko.

Patrick Mahirwe
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • SO Amazing! Reka dutegereze turebe ko bishoboka, ariko mbona uko iminsi yicuma ubuzima burushaho kuba bubi!

  • Thanks to Patrick Mahirwe for this biothech news.

  • Reka dutegereze turebe nyuma y’iyo myaka icumi ikiraba kigezweho da!

  • Kabisa umuseke ndabashimiye kubw’ iyi nkuru. ariko sinzi niba bishoboka ko uyu mushinga wagerwaho pee!!!!

  • Uyu mushinga ni mwiza kandi urashimishije, ariko ntekerezako byashoboka baramutse babashije gukore urukingo rugera ku ndwara zose, naho nibakora urwa zika na Ebola gusa, hazahora haza n’izindi.

  • Hahahahahahahahaaaaaaaaaaa!

Comments are closed.

en_USEnglish