Digiqole ad

Igice cya 14: Uyu mukobwa se ko atangiye kunenga imikorere ya Eddy aramukizwa n’iki! – “My Day of Surprise”

 Igice cya 14: Uyu mukobwa se ko atangiye kunenga imikorere ya  Eddy aramukizwa n’iki! – “My Day of Surprise”

Episode 14 …………Jyewe – Eeeh murokoze cyane nizere ko muhabonye mutazayoba!

We –  “Hahhhhhhh ntabwo nzayoba kandi ninyoba nzayoboza!”

Jyewe – Murakoze cyane! Ubwo tuzabona mugarutse!

Ubwo yahise aheka bag nziza yari afite arasohoka!

James na we arongera ajya kwihera ijisho! Hashize akanya aragaruka!

James – “Bro, mbega umwana weee! Icyampa akajya ahora aza hano!”

Jyewe – Hahhhh, azaza Bro, kandi nizere ko aba muri internat uzajya umubona buri munsi!

James – “Nzajya ngenda nkanuye byo! Bro, usibye ko ubanza yakwishimiye!!”

Jyewe –  Eeeh oya, ubu se jye yanyishimira gute? Bro, nawe unzi koko? Ntubizi ko kuva kera ntigeze ngira ayo mahirwe!!

James – “Eeeeh, Bro byashoboka, uriya mwana ni mwiza! Kandi kwicisha bugufi ashobora kuba abifite! Isoni zimuri mu maso zo wasanga na we abizi ko ari mwiza!”

Jyewe – Eeeeh, ahubwo fatiraho wowe, si byo Bro!?

James – “Eeeeh, Eddy tinyuka! Erega ntukabe imbohe y’ibyahise ngo wumve ko udashoboye!”

Jyewe – Bro, kubinyumvisha erega byakugora! Nawe unzi koko!??

James – “Hoolala, ndakumva Bro, ariko wenda uzagenda uza gake gake! Naho ubundi natekereje uramutse ubonye nka kariya kana keza kuriya byadukuraho igisuzuguriro mu bandi!”

Jyewe – Oya Bro, ntugaterwe isoni n’icyo uri cyo, gipfa kuba ari ikigutegurira ejo hazaza heza!

James –  “Bro, nkunda ko ugira inama z’abagabo! Kuva kera kandi!”

Jyew – Urakoze kuba ubibona, kandi nawe wabaye umugabo kuva kera. Bro, rwose courage wenda umunsi umwe tuzaba abagabo tubone abana b’abakobwa nka bariya natwe badukunde tugire ibyishimo biva muri ndagukunda!

James – “Ariko ubundi Bro, nkubaze. Buriya ntujya wumva ushaka akana k’agakobwa mungana  hafi yawe!??”

Jyewe –  Hahhhhhh, Bro kubyifuza ntibyabura ariko na we urabizi ko ntakwirirwa mbitindaho ubu icyo nshyize imbere ni ukubaho uko byagenda kose! Naho mbonye unkunda nubwo byamugora gukundana n’uwiga ku musekera nabishimira Imana rwose!!

James – “Man, umunsi umwe nzishima wabonye akana mureshya kagutwaza imbago y’ubuzima!”

Jyewe – Hahhhhhh! Uti “tureshya!!!” Thanks, kunyifuriza ibyiza!

James – “Ahubwo cya gihe nkubwira iby’umwana twahuriye muri bus dutaha nibagiwe kuguha repport!”

Jyewe –  Eeraaa, ushatse kuvuga ko se….?

James – “Eeeeh wabimenye, ubu mfite Girl Friend w’umuziranenge nikuriye muri bus!”

Jyewe – Ni uwa hano mu kigo se?

James – “Yego rwose! Ahubwo ndamurindiriye n’ubwo yantengushye bwose !”

Jyewe – Congz Bro! Ndishima iyo mbonye abakundana!

James –  “Urakoze cyane! Ahubwo reka njye kwambara uniform amasaha yo kujya mu kigo  arageze!”

Ubwo James yahise ajya muri chambre numva ariyamiriye !

Jyewe – Ubaye iki Bro!

James –  “Eeeeh Bro, chambre yawe ni gutya wayigize se!?”

Jyewe –  Hahhhhh, uzi ko unkanze! Eeeh, nagerageje kuhashyira umucyo ho gato ariko si ko numva mbyifuza!

James – “Bro, ndemeye kabisa! Ni wowe Eddy bavuze koko! Ewana ni heza cyane !”

Ubwo tukiri aho si nzi umuntu wakubise kuri contoire nsohoka niruka kuko nari ndi mu cyumba James yari ari kwambariramo uniform ngezeyo nsanga ni umukobwa wambaye uniform na we yo ku kigo cyacu! Yari imibiri yombi ariko higanjemo inzobe, yari yambaye aka jipo gato ka uniform n’agashati keza gateye ipasi, mbese ubona aberewe ndetse ahetse bag ubona nziza n’udukweto tw’umukara, muri make uko yasaga n’uko yari ateye ntacyahenze ikindi, yari mwiza pe !

Jyewe – Ni karibu!

We – “Ariko hano ubanza mucuruza mutabishaka! Ubwo musiga cantine hano yicuruza mukajya mu byanyu!?”

Jyewe – Oooh, mutwihanganire hari akantu narebaga gato !

We – “Uuuuh, ndumva amafaranga y’abanyeshuri yarabagezemo mutangiye gukira! Bari barambwiye ngo kwa Eddy muri centre abantu bose bahururira ngo haba umunyeshuri ucuruza, kumbi ni wowe ?”

Jyewe – Ni jyewe rwose!

We – “Hahhhhh, ahaaaa, ntibintunguye, ndabona waracotse saana, warakubiswe bya bindi bya nyabyo, reka ucuruze ibyayi ni mu gihe! Ubu se icyayi cyawe nakinywa kikamanuka?”

Jyewe – Ariko kiba kiryoshye, mwakwihangana mukumva uko kiba kimeze! Kandi n’iyo mutagikunda, amata ya hano aba ari meza ni yo mwakwifatira !

We – “Hahhhhhh, ibaze nanyweye icyayi cya hano! Ariko ugira ngo ubundi jye nje hano ntanyuze muri shoping kweli? Ni uko nari mpanyuze ngo ndebe ko umuntu twavuganye musanga aha yahageze, naho ibyayi byawe nubura ababinywa ubyinywere cyangwa ubimene !”

Ubwo nabuze icyo nsubiza uwo mwana w’umukobwa wari ufite byinshi byo kuvuga ariko kuko nari naramaze kwiyakira uwo ndiwe mu maso y’abandi banyeshuri twiganaga, ndituriza nicara ku gatebe kari muri contoire mfungura ka ga phone mba nikinira game y’inzoka yabagamo!

Hashize akanya James ahita asohoka.

James –  “Eeeeh, woooooow! Bebe banguka umpobere!”

Ubwo wa mukobwa yahise yihuta ahobera James nanjye nirebera ibyiza Imana yahaye abakundana!! Hashize akanya bararekurana James ahita amufata ukuboko baza aho nari nicaye.

James – “Bro, nashakaga kugupresenta ma love yitwa Fille!”

Jyewe – Eeeeeh, ok ni byiza Bro!

James – “Cherie nawe nashakaha kugupresenta my Bro Eddy.  Numva kuri jye ari umuvandimwe from mother and Father!”

Ubwo Fille yaracecetse ahubwo ahita yipfundurira akabombo ko ku gati yari afite atangira kunyunya, ariko James mbona arahindutse nanjye nsa n’ubyirengagiza ko nabonye ko ahindutse.

Ubwo abakiliya bahise binjira nigira kubaha, ba James bakomeza kuganira na bo bigeze aho James aransezera bacaho berekeza mu kigo! Nanjye nsigara aho mu kazi byageze nka saa tatu ndafunga nanjye nitegura kuzajya kwiga ejo!

Ubwo nashyize amakayi ku murongo na uniform ndangije ndasenga ngiye kubona mbona message, ubwo ku mutima nahise nibaza icyo James agiye kumbwira kuko ari we wari utunze nomero na none  mba ntekereje ko ari za message zamamaza ngo shyiramo 100 Rwf ubone 500Rwf !!

Ndiryamira hashize akanya agatima karanga nongera gutekereza kuyifungura! Ubwo mba nkanze kuri # cyane ruba ruvuyemo, njya muri message nsanga ni nomero ntazi ntangira gusoma vuba vuba.

“Eddy bite!? Nizere ko waruhutse ngo witegure ejo kwiga, ndabizi ko utamenye ariko humura ndakwibwira kandi umbabarire ko nakwibye nomero! Iki ni igihembwe cya kabiri nize hano!! Eddy nakumvaga abandi bana bakuvuga muri dortoire ngo hari umuhungu wiga anacuruza icyayi muri centre kandi ngo atanga icyayi kinshi! Abenshi bavugaga byinshi kuri wowe ariko jyewe nkabyibazaho, natashye nkibaza kuri wowe. Eddy ngo urihirwa n’icyayi n’amandazi! Ubwo nakomeje kukwibazaho ndetse sinigeze ntuza mu gihe nari ndi muri vacances numvaga nshaka kumenya Eddy ucuruza icyayi muri centre!

Ubu nibwo nakubonye neza! Nibwo nabonye Eddy bahoraga bavuga, nibwo nabonye Eddy nashakaga kumenya! Eddy natunguwe na blague zawe zirenze wirengagiza ko urihirwa n’icyayi n’amandazi! Buriya naje hariya ntashaka no kugira icyo mfata, ahubwo nashakaga kubona uwo Eddy bavuga!

Gusa, uburyo usetsamo ndetse ukakira buri wese nk’uwiyakira byanteye kwibaza byinshi!! Muri make, humura nturi wenyine! Nubwo hari benshi batabigukundira, ariko jyewe ndi ku ruhande rwawe, kandi wumve ko nifuza kugushyigikira muri byose!

Nitwa Jane ariko ku ishuri banyita Kabebe!! Niga Accountancy mu wa 4!! Eddy bye! Kandi umbabarire ko nanditse byinshi, kuko nashakaga kukubwira ibirenze ibi!! Bone nuit Eddy!!!”

Ubwo narangije gusoma mfunze amaso biranga…………

Ntuzacikwe na Episode ya 15 ………….

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • eeeehhh gatangiye kuba mzuri!! @Ange komereza aho byibura buri munsi tujye tubona kamwe

  • Waouhhhhh! Eddy rimwe urandiza ubundi ukanshimisha sibwo ugiye kubona inshuti y’umukobwa? Uramenye ntuzibagirwe impanuro za mama sandra yaguhaye. Urare aharyana uzabanguke utubwire agace ka 15

  • Ni byiza kuba eddy Aboyne umushyigikira wu mukobwa ureke fille

  • Urakoze can eee kunkuru uduhaye

  • Eddy kuva natangira gusoma story ye ntanarimwe nishima ahubwo ngira amakenga yejo he ntaramenya, gusa iyi story twe nkurubyiruko ubu ntacyo itubwira? nizereko bizasoza neza naho uwitwa fille we hari abameze nkawe benshi….

  • Iyi nkuru uwayikoramo film kweli yaba iryoshye gusa nkurikije introduction mwaduhae ndabona Fille aje ngo atwaze Eddy imbago y’ubuzima.

    Interesting story

  • eddy fille ndumva azanye ibye gusa ntubyiteho.

  • nice story. go ahead

  • birashimishije umuhungu wacu atangiye kwishimira ubuzima

  • Muduhe indi episode

  • iyinkuru yatumye ntashobora kudafungura umuseke. Eddy mwana wa mama urukundo nirwiza nokugira uwomukundana ningenzi ariko witonde satani ategera henshi ubugendemo gahoro ntuhubuke nkuko usanzwe. naho ubundi ndabona umuseke ugiye gutambika mumaso yawe. congrs ku museke.rw

Comments are closed.

en_USEnglish