Digiqole ad

Igice cya 13: Eddy igihembwe cya mbere arakirangije da! – “My Day of Surprise”

 Igice cya 13: Eddy igihembwe cya mbere arakirangije da! – “My Day of Surprise”

Episode 13 …nakomeje kugira ibyishimo, ubwo natangiye kujya nshuruza cyane  nka 5000 Rwf ku munsi, nabara nk’inyungu nkabona ni nka 2000 Rwf nkumva birimo neza! Eeeh, rimwe byarantunguraga nkanayarenza nkumva courage ziriyongereye!

Ukwezi kwashize nishyuye inzu ndetse byageze mu gihembwe hagati narishyuye na minerval yose nari nsigaje !! Ntacyadushimishaga jye na James nk’icyo! Ubwo igihe cya exam cyarageze turazikora tuzirangije noneho nkajya nkora umunsi wose, James na we yaka uruhushya ko atashye yiyizira ha handi nabaga, tukajya twibanira! Aho ho numvaga nuzuye impande zose kuko twirirwaga muri stories nyinshi cyane ndetse iyo Jules na Patty bazaga byabaga ari akarusho noneho ntitwaryamaga!!

Igihembwe cyagize gutya kiba kirarangiye tujya gufata bulletin bamaze kuziduha dusanga twatsinze ariko jye ntibyari cyane kuko nagize nka 60% gutyo niba nibuka neza, mu gihe nari nk’uwa 25 mu banyeshuri 40. Gusa, byaranshimishije kuko nari nakoze uko imbaraga zanjye zingana! Twavuye ku ishuri tujya kwa Chez Eddy muri centre twiyicarira ku dutebe hanze ku kabaraza kuko nta bakiliya icyo gihe nari mfite!

James – “Bro, none se! Waretse tukazamuka tukajyana mu rugo i Kigali ko nta kibazo, noneho tukazagaruka hano tuvuye vacances tugakomeza!”

Jyewe – Bro, byari byiza! Numvaga najye byambera byiza rwose, ariko twaba twirengagije ko igihembwe gitaha hari byinshi dukeneye kandi bizadusaba amafaranga!

James – “Eeeh, Bro! I’m sorry kabisa! Erega buriya mba numva ntagusiga, mba numva nawe waza ukabaho nk’uko mbayeho!”

Jyewe – Ndabyumva kandi Imana yakwihereye umutima mwiza! Humura ndahari kandi nzi ko ntari jyenyine!

James – “Noneho rero reka nkandagire njye mu rugo!”

Jyewe – Ni byo Bro, uzansuhurize Dady wawe na Mummy ubabwire ko babyaye umusore w’umwana mwiza!

Twese twahise dusekera rimwe.

James – “Ahubwo Bro, ngiye kugusigira aka gatelefoni nzababwira ko nakubiswe nkakagurisha ubundi bampe akandi tujye tuvugana!”

Jyewe – Eeeh, ubu ngiye gutunga phone se Bro!?

James – “Yego rwose! Ugomba kuyitunga kandi ntunzaneho bya bindi byo kugirira imbabazi Papa ko nzaba mubeshye! Emera ugafate nawe ube mu Isi tubayemo!”

James yabivugaga ari nako akuramo SIM Card, Ubwo naratekereje gato ariko mbona ibyo James yakoze ari byo byinshi kandi buriya guca intege umutima mwiza si byiza, burya umuntu utanga, afashwa n’uwakira! Kuko uramutse utanze ntubone uwakira uhita ubika kure kandi ugatekereza byinshi!!

Ubwo nahise ngafata arangije ankora mu kiganza ndakinga mutwaza bag tujya gukatisha ticket, tuvuyeyo tujya kugura Sim Card yanjye mubwira ko ndapimanya nagera iwabo  nkamuhamagara!

Ubwo imodoka yarayuriye nanjye nsubira Chez Eddy muri centre ndafungura nkomeza gucuruza, nimugoroba nka saa moya nibwo nahamagaye James ahita ayifata yihuse ubanza narahamageye akanze yes!

James – “Eddy, Eddy ngo bimeze gute se?”

Jyewe – Ni sawa kabisa! Wageze mu rugo se?

James – “Eeeh saana, ubu bari kumpa ibisosi n’ibinono ngo narananutse!”

Jyewe – Hahhh, Eeeh nibyo Bro, enjoy!

James – “Ahubwo nibagiwe ! Hari akana k’Akanyarwandakazi k’imico myiza twamenyaniye muri bus none nabuze nomero yako kuko nta telephone  nari mfite!”

Jyewe – Hahhhhh, Bro urashaka kazagende nka Cadette se?

James – “Hahhhh, winyibutsa Cadette sha! Ni yo mpamvu nsigaye nitonda!”

Jyewe –  Yeeeeehh! James yitonze jye nahita mba ishusho!!!

James – “Hahhhhh, ndikubyiga Bro sinzi, niba nzabishobora ahubwo mu kanya mfite gahunda i Remera ndaza kukubwira!”

Jyewe –  Nta kibazo Bro, nagiraga ngo nkubaze niba wagezeyo turongera!  Call End!

Ubwo guhera uwo munsi koko nishimiye kuvugira kuri telephone, nubwo nari ntunze nomero imwe gusa ya James! Akenshi ni we twavuganaga n’abandi babaga bibeshye nomero akaba arijye bahamagara! Ibihe byakomeje guha ibindi, vacances zirarangira abanyeshuri bagaruka iwabo (At School), James ubundi tukiga tronc commun yajyaga aza akerewe ariko noneho yaratangiye kujya aza kare!

Umusi yajeho yahise ansanga muri centre atungurwa no gusanga cantine yarabaye cantine kuko nari narongereyemo utuntu tw’utu jus, sambusa, …  James yarishimye nubwo yajyaga abihisha ariko uwo munsi narabibonye!

Ubwo twaricaye turaganira cyane dore ko twari dukumburanye birenze, twavaga kuri stories ze za Kigali, tukaza mu ga centre, tugakata tugasubira mu bya kera tronc commun, mood yari nziza pe!

Ubwo tukiri aho hari umwana w’umukobwa wari wambaye uniform yo ku kigo cyacu! Ariko nibwo nari mubonye ! Ubwo James nk’ibisanzwe yari yamurangariye ! Uwo mwana  arakomeza araza, ashyira bag kuri contoire yari ihari nanjye ndahaguruka ngo mwakire!!

We – “Mufite amata!?”

Jyewe – Eeeh, dufite amata meza, icyayi, jus, amazi, sambusa, ……

Ndakomeza ndavuga,… nahagaritswe n’uko yasetse cyane nibaza icyo asetse ndakibura! Hashize akanya!

We – “Ahwiiiii, none se wabaye umbikiye bag nkaza kugaruka mu kanya!”

Jyewe – Nta kibazo kiliya!

Ubwo yongeye gusekamo gato ahita asohoka n’ingendo nziza yatumye James ahaguruka akajya guhengereza mu muryango kugeza aho yarengeye!

Jyewe –  Hahhhhhh, ariko Bro, kweli nawe uranshimisha! Ubwo kwihangana bikaba biranze rero!

James – “Eeeeh, Eddy uriya mwana mugabiye sine yajye izajye imukamirwa! Uzi ko igihe yaziye ntigeze mpumbya! Namurebye amaso yanga kumurekuza!”

Jyewe – Hahhh, gusa ni mwiza byo uriya mwana w’umukobwa ntacyo Imana n’ababyeyi be batamuhaye!

James – “Ahubwo Imana imfashe agaruke nongere nirebere!”

Jyewe –  Hahhhh, none se urabona adasize bag hano!!

James – “Eeeeh, Bro, uzi ko nataye umurongo!”

Ubwo twakomeje kuganira ku mwana Imana yihereye uburanga butangaje wari uje kubitsa bag, hashize akanya tubona aragarutse ahubwo yaranasanze tumuvuga habuze gato! Duhita duceceka James atangira kwiririmbishwa uturirimbo twa feke, ubwo uwo mwana w’umukobwa yahise yicara mu nguni hirya na njye njya kwakira umukiliya!

Jyewe – Mwahisemo gufata iki!?

We – “Uuuh, harya ngo mufite iki??!”

Jyewe – Dufite amata meza, icyayi, jus, amandazi, sambusa,… Mbona yongeye guseka cyane ntangira kwireba ngo ndebe ko wenda nahindurije nk’umupira ariko nsanga nta kibazo, ubwo  uwo mwana w’umukobwa yahise ambwira!

We – “Mana yanjye! Nzanira jus basi!”

Jyewe – N’agasambusa se?

We – “Hahhhhhh, oya!”

Jyewe – None se murafatisha iki? Nako mumbabarire nari nibagiwe ko murafatisha amaboko!

We – “Hahhhhhhh, ariko weeee! Wambabariye ukareka kunsetsa koko!”

Jyewe – Yoooh, mwihangane na ko mumbabarire!

We – “Hahhhh, nta kibazo! Ngaho zana na sambusa eshatu!”

Ubwo nahise ngira vuba vuba nzana jus ndeba n’agasahani nshyiraho sambusa eshatu ndaza nshyira ku meza, ubundi nsubira aho nari nicaye jye na James, hashize akanya tubona arahagurutse azanye ka ga sahani kari kariho sambusa!

We – “Mwakire dusangire!”

Ubwo jye na James twaguye mu kantu turarebana, ubundi buri wese afata kamwe turamushimira asubira aho yari yiyicariye, ubwo hahise haza abandi bakiliya benshi b’abanyeshuri mva mu byo kwicara ntangira kubakira, basa nk’aho bagabanutse wa mwana w’umukobwa wari wambikije bag arahaguruka araza arambwira.

We –  “Wakoze cyane, ngaho mpa bag ngende!”

Jyewe – Namwe murakoze muri abakiliya beza!

We – Eeeeh, kugira ibyubahiro birenze!?

Jyewe – Oooh, sinzi ubanza ari ko navutse!

We – “Eeeeh, ni byiza! Nonese ufite telephone?”

Jyewe –  Yego!

We – “Wantije gato se?”

Jyewe – Nta kibazo!

Ubwo nahise muhereza ka ga phone kanjye hashize umwanya aba arayinsubije, ntungurwa n’uko basi adahamagaye cyangwa ngo yohereze message!

We – “Murakoze!”

Jyewe – Namwe murakoze!

Ubwo nahise muhereza bag akora mu mufuka akuramo akanoti ka 1000 Rwf arampereza nanjye nari bumusubize 300Rwf ndunama ngo nshake ibiceri aho mbiboneye mbimuhereje ansubiza aseka inseko nziza cyane, yoroheje irimo n’udusoni duke!

We – “Oooh, humura tuzayaheraho ubutaha………”

Ntuzacikwe na Episode ya 14 …………

 

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Story yaryoshye…ntAwutemerewe gukunda

  • wow ndabona noneho murimo kubikora neza dutegereje ejo akandi imana ibahe umugisha

  • Imana yibuka abayo na Eddy agiye kunezerwa. Ariko Eddy, uzirikane ko satani adasinziriye kandi n’ubwo uriya mukobwa ubona yagukunze na James yamushimye!!?? Ubemaso kandi ugire ubwenge, ubundi zirikana ko uri umunyeshuri.

  • Mana James numwana mwiza nincuti nyancuti kabisa Eddy ufite uncuti pe!!!!!

  • Dutegereje igice gikurikira ntimudutindire plz

  • Mukomereze aho nukuri nibura episodes 2 mucyumweru nibyiza naho Eddy namubwira ko agomba kwitonda ashobora gushiduka bamukuye ibyinyo agasubira inyuma kandi yaratangiye guhaguruka

  • Akandi plz, iyi nkuru dufite amatsiko yayo.

Comments are closed.

en_USEnglish