Digiqole ad

Igice cya 12: Eddy ariga aba hanze y’ikigo, ubuzima burarushaho gukomera – “My Day of Surprise”

 Igice cya 12: Eddy ariga aba hanze y’ikigo, ubuzima burarushaho gukomera – “My Day of Surprise”

Episode 12 ……uwo munsi ibyo nasanze biga nabaga nsa n’ureba film, kuko ntari nakagera muri mood yo kwiga neza, kubera ko na none bari baransize byarangoye guhita njyana na bo!

Ubwo amasaha yo kujya kurya yageze, ba James bantegereje hanze tujya refec (refectoire) kuko saa sita nari nemerewe kurya mu kigo! Ubwo twahise tuzamuka tugezeyo  bampa table yo kuriraho ngira amahirwe mpurirayo n’abandi bana bari bamaze iminsi nk’ibiri baje turisungana turarya dusoje ndasohoka mba ndi kumwe na James na ba basore babiri, Jules na Patty twari butahane, igihe cyo gusubira class kigeze nasubiyeyo ariko umwarimu wari uje kwigisha ahita ansohora kuko nta Uniform nari nambaye, mba ngiye kwiyicarira ku kibuga cya basket. Saa kumi n’imwe zigeze njya kureba ba James tujya gufata bag kwa Animateur dusezera James turataha, hari hafi cyane y’ikigo ntitwatinze mu nzira tugezeyo, Jules na Patty bari abana  beza, baranyakiriye, mbafasha guteka turarya ubundi dutangira kwiganirira bambwira uburyo ikigo kimeze, bigeze mu masaha akuze y’ijoro turasinzira ubwo mu gitondo kwari ukujya ku ishuri, bantiza uniform ndambara mfata amakayi make nari narasigaranye tronc-commun twerekeza ku ishuri, twagezeyo twanazindutse cyane mbanza kujya kureba James.

Nasanze na we ari bwo akiva dorotoire  ahita anjyana cantine twicara mu kumba ko hirya, ahantu hatari umuntu n’umwe dutangira kwiganirira!

James – “None se man Eddy, kuza hano  byaje bite?!”

Jyewe – Kibisa nanjye sindabyiyumvisha neza, gusa buriya kuri jyewe, niyo nakwiga igihembwe kimwe nakumva umutima utuje tu!

James – “Humura Bro, ahubwo se, buriya wakuye he uniforms!?”

Jyewe – Jules na Patty bantije tu !

James – “Mfite uniforms eshatu ndumva naguha imwe!”

Jyewe – Eeeh, ngize amahirwe! Ahubwo ndashaka aho kuba mu dufaranga duke nari nsigaranye harimo na twa tundi wampaye, ikibazo mfite ni matelas n’utundi dukoresho nakenera!

James – “Bro, komeza usenge nari navuganye na papa mubwira ko bansabye andi mafaranga nshaka ko yayampa akaba ari yo dukoresha ubuzima bugakomeza!”

Jyewe – None se Bro, urumva ubeshye papa wawe kubera jyewe akaguha amafaranga twebwe twabigiramo amahirwe ?

James – “Oyaa, papa nta byinshi agira, mfa kuba namubwiye rwose! Humura kandi nanjye ni uko nabanje kubitekerezaho!”

Jyewe – Bro, uko byagenda kose ubyitwaremo neza, sinshaka ko umubyeyi wawe agutakariza ikizere kubera jyewe !

James – “Humura papa aranyizera!”

Ubwo tukiri aho sinzi uwahamagaye James kuri telephone yunama munsi y’ameza aritaba, barangije ahita ankora mu ntoki!

James – “Bro, uzanye amahirwe tu! Papa ahise yemera ngo aranyoherereza amafaranga nimugoroba!”

Jyewe –  Yeeeh ! Bro, sinabona uko ngushimira, gusa urakoze cyane !

James – “Ishimwe ryanjye ni ukuzabona urangije tu!”

Jyewe –  Bro, biri kure ariko!

James – “Tuzarurwana nta rugamba ruba ruto! Kuba wafashe icyemezo ukaza kandi nta kintu na kimwe ufite wasanga Imana izi uko bizagenda !”

Ubwo bahise basonera kujya muri etude, duhita dusohoka James ajya muri class ye, nanjye njya mu yanjye na courage nyinshi sinarambiwe ahubwo numvaga nta mwanya na muto twahagarara, saa sita zageze vuba tujya kurya, tuvuyeyo jye na James, Patty na Jules tujya ku kibuga cya basketball tuba twiganirira!

Amasaha yo gusubira muri class aragera duhita twinjira, nimugoroba twavuye muri  class nsanga James afite uruhushya rwo gusohoka duhita dutahana tugeze ha handi twabaga jye na ba Patty nkuramo uniforms ubundi njyana na James mu mugi mu Ruhango anyura kuri mobilemoney abikuza amafaranga ntamenye neza ubundi tujya gushaka inzu hafi y’ikigo, ubwo Jules yatubwiye ko hari inzu bari barabonye ariko bagasanga ari nini kandi iri mu ga centre kari hafi y’ikigo kandi batarashakaga kuba muri  centre, ubwo duhita tujya kuyireba dusanga itanahenze cyane!

Yari inzu isa nk’aho bacururizagamo ifite n’icyumba ndetse na stock, tubajije baduca 15 000 Rwf ariko dukomeza kwinginga bemera 10 000Rwf duhita twishyura tumaze kwishyura duhita tujya kugura utundi tuntu keretse matelas ba Jules bari banyemereye kuko bari bamaze iminsi baguze indi nini, tuvuye kugura udusahani n’udusafuriya,… James aradusezera ahita asubira mu kigo ba Patty baranyimura.

Ubwo ntangira kubaho ubuzima bwa Ghetto, mu gitondo nkajya ku ishuri nkirirwayo navayo rimwe ngaca kwa ba Jules ngataha ngiye kuryama, cyangwa rimwe na rimwe James akahansanga iyo yabonaga uko asohoka! Ubwo nakomeje gutekereza, nakwitegereza inzu nabagamo nkabona ari nini cyane! Numva sinzi ibitekerezo binjemo byo kuba nacururizamo ariko kuko nari mfite udufaranga tutageze no kuri 8 000 Rwf  kandi naragombaga kwishyura minerval yose ndetse nkanazajya mfatanya na James kwishyura inzu, nubwo ntacyo byari bimutwaye ariko na none mu buzima ni ngombwa gufatanya !

Ubwo numva ngize imbaraga zo kuba nashaka minerval uko byagenda kose ! Natekereje ikintu najya nkora mu gitondo ndetse na nimugoroba ntashye, ibitekerezo bihuriza kuba nagira ka cantine gato k’icyayi n’amata n’amandazi birunvikana ntibyagomberaga amafaranga menshi cyane !

Ubwo icyari gisigaye kwari ukubibwira James akampa ibitekerezo bindi!! Ubwo nimugoroba basoneye gutaha nasohokanye na James mu kigo asa n’ugiye sport nk’uko yajyaga abigenza, duhita twijyanira Ghetto tuba twiganirira ari na bwo namubwiye igitekerezo nari mfite ndetse ahita abyakira neza dufatanya no gukora urutonde rw’ibyo twakenera, tubisoje tureba amafaranga twari dusigaranye dusanga birahura neza na 20 000 Rwf nzana ya 8000 Rwf nari nsigaje imbere n’inyuma na James azana ayo yari afite ako kanya duhita duhanagura intebe zari zirimo, dukora n’isuku aho hose turangije James acaho asubira mu kigo! Nanjye ndateka ndarya ubundi ndaryama !

Mu gitondo nazindukiye ku muhanda ahantu nacaga njya ku ishuri hari hari agasoko ngura utwangombwa twari twanditse, njye na James, ndagaruka mukuza ngira amahirwe mpura n’umusore wari uhetse amata ku igare ndamuhagarika musaba ko bishobotse yazajya anzanira mu gitondo na nimugoroba ntiyandushya ahita yemera !

Ndakomeza ngeze aho nitaga mu rugo  icyo gihe, nditegura njya school ariko habuze gato nari nkerewe ! Saa sita nk’ibisanzwe nabaga ndi kumwe na James, Jules na Patty, tujya kurya tuvuyeyo tujya kuri basketball kuba tuganira. James mubwira ko nimugoroba ari ugutangira akazi, James arabyishimira cyane!

James –  “Umva Patty nawe Jules twatangiye business kwa Eddy man mwiteguye gute ?”

Jules –  “Eeeh ni akabari se ?”

Patty – “Eeeh turabimeneho amazi tu!!”

Jyewe – Jules, ntabwo ari akabari bro, ni cantine tu! Ndashaka kuzajya mbatekera icyayi, nkabaha n’amandazi ya qualite!

Jules –  “Uuuh man, nyamara uno mwana afungutse mu bitekerezo! Hariya hantu wajya ubona abakiliya!”

Patty –  “Eeeh, nzaguhombya ahubwo jyewe !”

Twese twasekeye rimwe ariko wabonaga  uretse blague zabo bari badushyigikiye ! Bidatinze amasaha yo gutaha yarageze tuba dutahanye na ba Jules ngo bajye kumfasha gutaha cantine ngo kuko James atari buboneke! Ubwo twageze ha handi nabaga nsanga wa musore w’amata yahantanze arayampa ubundi ndakingura ntuma ba Patty kundangurira amandazi n’isukari nshana imbabura nteka icyayi hashize akanya mbona ba Jules bazanye n’undi musore  bambwira ko aje kuhareba ngo azajye anzanira buri gitondo amandazi numva ndabikunze!

Ubwo abantu bakomeje baza kureba aho hantu hashya, bakongera  bakagenda, muri ako kanya icyayi kiba kirahiye ba Patty ni bo banyoye icyambere barya n’amandazi nanjye barangurira ubundi barishyura cantine itangira gutyo!

Uwo munsi ntabakiriya benshi nabonye gusa naraye nshuruje 1 200Rwf numva ndishimye kabisa nkomeza gusenga Imana ngo izadufashe! Ubwo byageze nka saa tatu mperekeza ba Patty ubundi ndagaruka ndaryama, mu gitondo naramutse ntetse icyayi saa kumi n’imwe n’igice  za mu gitondo zageraga natangiye gukora ngacungana n’isaha ku buryo saa mbiri nabaga nicaye muri class !

Ubwo iminsi yaricumye abantu barahamenya, cyane cyane abanyeshuri ngo bazaga kureba Eddy umunyeshuri ucuruza icyayi muri centre, njye nkabigiriramo amahirwe yo kubona abakiliya…………

Ntuzacikwe na Episode ya 13……..

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Igice cya 11 ndagikurahe bavandi? Mundangire

    • Mpa number ya whatsapp nguhe kugeza no kw 100

      • Man Athanase ngahose tunsunikire kuriyi number urabukoze cyane +524773772533

      • 0788827731

      • Wazimpaye c najye kuri 078311036

      • 0783262369 bimpe rwose ndabishak

      • Athanase waramutse nange wampereza kuri whats up mfite kugeza 12 nomero ni 0788739263

      • +254 707 818 768.gira wogacwa we….amatsiko ni yose..

      • wampaye guhera kuri 13gukomeze waba ukoze my number:0727105600

    • Reba munsi ya 12

  • Arko rero inkuru ni nziza ariko mugerageze musubize abasomyi banyu kubyo basaba byo kuyisohora kenshi gashoboka…ubwo ni nkuduce tubiri cg kamwe arko nibura buri munsi hakajya hagira agace gasohoka.
    Cg abasomyi tubona..cg se tukanamenya niba uwo eddy abaho cg ari inkuru tu..gusa hari benshi babicamo..arko eddy byumwihariko tumenye ko abaho tukanamushimira kubidusangiza.hanyuma murakoze!

  • sha ejo mwasohoye ikindi gicye rwose umuseke turabakunda ariko nimwumve ibyo abasomyi bashaka

  • Ibindi bice twabisanga he?

  • Ko mwasimbutse 11 mwatwiherereje kuri 0788807545

  • Bvandi uwaba yabibonye nange yanyoherereza rwose, 0783042396
    murakoze.mwampa guhera kuri 13

  • 11 iri munsi ya 12 reba neza. Umuseke rwose muduhe indi episode

  • izindi eposodes SVP

  • Mwaduhaye utundi duce koko? munyoherereze nanjye kuriyi number 0788769508

  • Ubwo nukuri koko ibice bikurikira murabitwoherereza? Plz muraba mukoze

  • nanjye nimpe ibice byose 0783694613

  • Athanase nanjye yimpe kuri 0725547040. plz

Comments are closed.

en_USEnglish