Ikigo gikomeye cyane cyitwa Hedge fund Och-Ziff cyategetswe gutanga miliyoni $412 kugira ibirego by’uko cyatanze ruswa ya za miliyoni za ruswa mu bayobozi bo muri Africa kugira ngo gikomeze guhabwa amasoko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushora imari. Ni bwo bwa mbere muri America itegeko rihana abantu batanga ruswa hanze y’icyo gihugu rishyizwe mu bikorwa, […]Irambuye
Cyomugisha Rehema washakanye na Ndekezi Salim batuye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Ngarama, akagali ka Nyabicwanga mu mudugudu wa Gatunga, amaze imyaka irindwi ahohoterwa n’umugabo we, ngo umuhoza ku nkeke akamukubita ntahahire urugo, rimwe na rimwe akanamwirukana mu rugo. Mu buhamya bwe Rehema agira ati “Maze imyaka isaga irindwi mbana n’umugabo wanjye twashyingiranwe […]Irambuye
Mu mahugurwa yahuje amwe mu makoperative yo mu Ntara y’Amajyepfo, n’ayo mu Ntara y’Uburasirazuba n’umushinga w’abanyaCanada ushinzwe gutera inkunga amakoperative (Canadian Cooperative Agency), — USENGIMANA Emmanuel umuhuzabikorwa w’uyu mushinga atangaza ko ihame ry’uburinganire mu makoperative ritarimakazwa. Ni nyuma y’aho abaterankunga b’amakoperative agera ku 15 akorera mu Ntara y’Amajyepfo n’ay’Iburasirazuba baboneye ko uburinganire mu makoperative bukiri […]Irambuye
*Asaba abaturage guhinga ahashoboka hose kuko igihembwe cya kabiri imvura ijya ibatenguha ntibasarure. Nyaruguru – Mu gihe mu gihugu hose bamaze kwinjira mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru asaba abaturage be guhinga ku buryo bizabazanira inyungu bakoresha amafumbire, bakirinda guhinga nk’abahamba amaboko. Anabasaba guhinga ahantu hose hashobora guhingwa kuko ngo igihembwe cya kabiri […]Irambuye
Mu biganiro byo gusobanura amwe mu makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu micungire y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG), n’icy’igishinzwe amazi (WASAC), Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL) yavuze ko hagendewe ku bimaze kugerwaho hari icyizere ko mu mwaka utaha amashanyarazi ashobora kuzagabanukaho nka 20% ku giciro. Abadepite barebaga aho REG igeze yishyuza amafaranga […]Irambuye
Murekezi Gabriel wo mu mudugudu wa Nyirabisekuru, akagari ka Murandi mu murenge wa Remera, avuga ko ubutaka bwe bwubatswemo inzu y’isoko n’Akarere ka Musanze mu 2012, akagenda abwirwa ko azishyurwa imyaka ibaye hafi itanu adahabwa ingurane. Akarere ko ngo iki kibazo karakizi kiri munzira yo gukemuka. Murekezi avuga ko yagize ikibazo cy’uko bubatse inzu y’isoko […]Irambuye
Amerika yafatiye ibihano by’ubukungu bamwe mu bashyigikiye Perezida Joseph Kabila barimo umusirikare mukuru ku rwego rwa Jenerali n’Uwigeze kuyobora Polisi muri Congo Kinshasa, ku mpamvu z’uko abatavuga rumwe na Leta bakomeza guhohoterwa ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa imbaraga nyinshi. Itangazo ry’urwego rushinzwe umutungo muri Amerika rivuga ko imitungo yose, Maj.Gen Gabriel Amisi Kumba na John […]Irambuye
Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasuraga abaturage b’Akarere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi, abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye birimo no kuba inzego z’ibanze zibaka RUSWA kugira ngo zibakemurire ibibazo. Rutabana Emmanuel umuturage wo mu murenge wa Gishubi akagari ka Nyeranzi, umudugudu wa Kigarama avuga ko nk’abaturage ba rubanda rugufi iyo bajyanye ibibazo byabo mu nzego z’ibanze, usanga […]Irambuye
UPDATE: Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanel yabwiye Umuseke ko amakuru aheruka ari ay’uko hafashwe abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwaraye bubereye kuri SACCO ya Burega, bukab bwaguyemo umugabo wayirindaga, undi umw eagakomereka bikomeye. Yavuze ko umwe mu bafashwe ari umushoferi ariko ntiyavuze aho yakoraga. Iyo SACCO ya Burega ngo yari ibitswemo amafaranga […]Irambuye
Inyogosho n’imisatsi idasanzwe ni ikintu kitamenyerewe muri APR FC, gusa bamwe mu bakinnyi bayivuyemo uyu mwaka bahinduye imisatsi bidasanzwe, basigamo amarangi, ngo ni ukugaragaza ibyishimo kuri bamwe, kandi ngo ni impinduka izagera no mu kibuga. Bamwe mu bakinnyi basohotse muri APR FC bari bafite imisatsi isanzwe (biyogoshesha ibyo bita ordinaire), baragaragara mu isura itandukanye n’iyo […]Irambuye