Digiqole ad

Amateka y’imiyoborere mibi muri RBC aracyagira ingaruka ku buyobozi buriho

 Amateka y’imiyoborere mibi muri RBC aracyagira ingaruka ku buyobozi buriho

Dr Condo wa RBC

*RBC yisobanuye imbere ya PAC ku mafaranga miliyari 2,5 atarasobanuriwe Umugenzuzi w’Imari

*Mu buyobozi ngo haracyarimo abagitsimbaraye ku mikorere ya kera.

Kuri uyu wa mbere abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (Rwanda Biomedical Center, RBC) bitabye Komisiyo ishinzwe gukurirkirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko, (PAC) basobanura aho miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda bateretse Umugenzuzi Mukuru mu mpapuro aho yagiye, banabazwa ibibazo bijyanye n’imiyoborere mibi muri RBC.

Dr Jeanine Condo Umuyobozi wa RBC ngo abona hari impinduka mu bayobozi n'abakozi/Archives
Dr Jeanine Condo Umuyobozi wa RBC ngo abona hari impinduka mu bayobozi n’abakozi/Archives

Uretse ayo mafaranga miliyari 2,5 abayobozi ba RBC bagombaga gusobanura irengero ryayo, hari imiti iborera muri stock n’ita igihe ifite agaciro ka miliyari 2 n’iyanyerejwe n’abakozi ifite agaciro ka miliyoni 180, imikoranire hagati y’inzego, na miliyoni 940 zaburiye muri system ya SAGE 500 ikoreshwa mu micungire y’imiti n’amafaranga muri CAMERWA.

Ayo makosa yose ni ayagaragajwe mu igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Kigo RBC mu gihe cy’amezi atatau yahamaze areba uko imari ya Leta ikoreshwa mu mwaka wa 2015. Mbere yaho na bwo RBC yitabye PCA itanga ibisobanuro ku makosa menshi yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Abadepite bagize PAC icyo baba bakora ni ukugira ngo bamenye aho icyuho cyavuye no kugira ngo bakore ubuvugizi kuri RBC kugira ngo niba hari icyuho cy’itegeko kinozwe, no gutanga inama ku ikoreshwa neza ry’imari ya Leta.

Ubuyobozi bwa RCB bwabwiye abadepite ko nubwo Umugenzuzi Mukuru atabonye inyandiko z’uko ayo mafaranga yakoreshwejwe n’icyo yakoreshejwe, ubu izo mpapuro zihari ikibazo ngo ni uko mu mezi atatu bagombaga kuzitanga bakererewe.

James Kamanzi Umuyobozi wungiriye wa RBC yavuze ko 71% by’ayo mafaranga miliyari 2,5 yari imisoro yagombaga gutangwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kandi ngo ubu yamaze kwishyurwa, andi 29% na yo ngo yari imyenda RBC ifitiye ibigo bya Leta birimo na Polisi y’Igihugu na yo ngo yarishyuwe.

Ati “Nta mpungenge z’uko ayo mafaranga rwose ari umuntu ku giti cye wayanyereje, ni amafaranga y’imyenda hagati y’ibigo bya Leta kandi yarishyuwe.”

Ku gihombo cyatewe n’imiti imwe n’imwe iborera mu bubiko kandi hari ibitaro biyikeneye, Celsa Muzayire, Umuyobozi Ushinzwe gutumiza imiti no kuyitanga (Head of Medical Procurement and Production Division, RBC), yahakanye iby’uko imiti yataye igihe igeze kuri 500% mu kigo ayobora.

Avuga ko bikwiye kumvikana ko imiti ishobora guta igihe bitewe n’uko umubare w’abarwayi yari kuvura wagabanutse, ugereranyije n’imiti yari yatumijwe. Indi mpamvu ngo ni uko hari imiti Miniteri ategeka ko itazongera gukoreshwa ku Isoko bitewe n’uko haje indi iyisimbura.

Yavuze ko mu myaka itanu imiti yataye igihe n’iyapfuye ubusa ifite agaciro ka miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda (hagati ya 2010 -2015).

Ati “CAMERWA ntiyari ifite ingengo y’imari ya miliyari 5 ubu twebwe dufite miliyari 28, ingano ya stock yari yongereye, n’igihombo kigomba kwiyongera.”

Nibura imiti yabuze akamaro kandi yari yatumijwe ngo ifite agaciro ka miliyoni 429 mu mafaranga y’u Rwanda mu mwaka 2015, iyo ngo ingana na 2,4% nk’igihombo. Chelsa akavuga ko ku rwego mpuzamahanga icyo gihombo cyemewe, kandi biragaragaza ko gucunga imiti mu kigo cye ari ibyo kwishimira kugera kuri 98%.

Celsa Muzayire yabwiye abadepite ko system ya SAGE 500 ifasha mu gucunga ububiko bw’imiti n’amafaranga ayivamo, ngo basanze yarabagushije mu gihombo cya miliyoni 940, ayo mafaranga ngo ntibazi impamvu abura bahereye ku igenzura bakoze ubwabo kuko bo basanze nta kibazo bafite.

Ariko ngo abantu bo muri Maurice bagurishije RBC iyo system ya SAGE 500, bari gukora igenzura ryabo muri iyo System kuko mu Rwanda ngo nta burenganzira bafite bwo kuyinjiramo, kugira ngo barebe aho ikibazo kiri, ariko RBC igomba kuzishyura akazi kazakorwa n’aba IT bo muri Maurice kuko ngo biri mu masezerano.

Ku miti n’andi mafaranga byanyerejwe muri RBC byo ngo biri mu nkiko, abakozi bamwe barahagaritswe, abandi bagirwa abere.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro amaze kureba ibibazo biri muri RBC, yavuze ko ari urukurikirane rw’imiyoborere mibi yaranze icyo kigo, aho usanga abayobozi bariho ariko ngo batazi inshingano zabo, asaba ko byakosorwa.

Ati “Tugomba kuba ‘serious’ ku bintu by’ubuzima bw’abantu, wumvise ibivugwa muri RBC usanga hari uruhererekane rw’ibibazo mu buyobozi bwabanje. Igihe bazaba baticaye ngo baganire ku nshingano za buri wese, bizahora ari ibibazo gusa.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi busa n’aho ari amaraso mashya muri RBC, bayobowe na Dr Dr Jeanine Condo, bavuga ko bagiye kwikosora kandi ngo byaratangiye kuko ngo ubu ni bwo RBC kuva yabaho ifite umwuka mwiza mu bayobozi, kandi ngo ni na bwo inama yayo y’Ubutegetsi yuzuye nk’uko byatangajwe na Dr Usta Kayitesi umwe mu bayigize.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ibi by’imiti iborera muri stocks bijya gusa na ya peteroli batugurisha muri Africa yuzuyemo ibyanduza ikirere n’ubuzima bw’abantu kandi twe tuba twabahaye peteroli nziza igicukurwa. Inziza igasigara i Burayi imbi ikoherezwa muri Africa.Harimo uburangare bw’abashinzwe standards. Ku birebana n’imiti hari ubwo bayitugurisha hasigaye nk’umwaka ngo irenze igihe.Ijya kutugeraho hashize iminsi, yagera muri Douanes nabwo igasinziraho gato, yagera muri dépots nabwo ikaryama, bakazashiduka yararengeje igihe kandi yaratanzweho akayabo. Mu by’ukuri ni mafia ndende. Kimwe n’intwaro, kuvuga ko amasasu yarengeje igihe ntibisobanura ko atarasa! gusa abanyafurika dufitemo uruhare runini mubitubaho.

  • Huum !! Ngo kuko budget yiyongereye ngo n’igihombo kigomba kwiyongera ! Sha nimwirire, ko mwagabiwe se mwabuzwa n’iki ! hababaje abataravukanye imbuto. Gusa mujye mutubabarira mugabanye uki kwishongora kwanyu. Nta justification y’igihombo ibaho, keretse wend ari force majeure.

  • ariko njyewe hari ibintu bibera mu rwanda bikanyobera, ngo abantu bakoze installation ya system sage 500 nibaza gukora audit ngo bagomba kubishyura, niba hari umudepite cyangwa undi muyobozi usoma iyi comment amenye ko hano ariho ruswa inyura, SAGE ni company nini njye wandika ibi nkorayo nka programmeur first of all nta office tugira muri mauritius yaba support cyangwa se maintenance, bivuze ko bayiguze ku mu reseller. Reseller rero ntago ari umuntu special kandi aba reseller bacu ntago bakora diagnosis cyangwa ngo babe bakwinjira muri system.
    ikindi ni uko iyo uguze sage500 uba ufite licence ikwememerera kugira administration ya system yawe even for a free or test account you have admnistrative right. ahubwo abantu bo muri PAC niba mushaka kureba neza muzakurikirane izi maintenance za hato na hato.
    ikindi nshaka kuvuga ntago twe dukora audit, icyo twakora kandi ahongaho ni on global basis ni ukureba uko byagenze ngo habemo difference let me give you an idea if you have three accounts on one systems and the sum of your stock is not coherent we look into that ariko apana case ya RBC etc… niba hari umuyobozi wifuza ko nzamubwira in much more details uko software ikora uko dukora maintenance na upgrade etc… azashyire contacts ze hano njye nzamwishakira musobanurire ariko bajye bareka kwiba rubanda. Ikindi aba bantu biyibagije ni uko umuntu ashobora kureba muri accounts dufite hano nkaababwira what kind of licence mufite hamwe na support Please abantu bo muri RBC nimubirebe neza otherwise someone will expose your lies in front of the president kandi muzarya iminwa

    • unvugiye ibintu, uyu muntu wo muri RBC anteye isoni mbuze aho nkwirwa, sha nuko wenda wabwiraga abatabyunva ngo uhikure, nahubundi wababeshye 200%/100

    • Urababwira se barumva; ubu ngo ntiwataha ngo baguhe akazi ujye ukora ibi birirwa batangaho frw, keretse ufite afandi ugusunika. Nyamara ubu wasanga Leta yaragutanzeho Frw atagira ingano ikwigisha muri izo za Presidential Scholarships, none ukaba urimo gukorera abanyamahanga !

      Iyi case ya RBC imeze kimwe n’iya EWSA kuri Oracle. Ni ubusahuzi buba bwananiranye ghishwa bukabatamaza. Jye ndabona ibisobanuro byawe burmvikana, gusa uzatere indi ntambwe ushake iyo ntumwa ya rubanda uyihe ibisobanuro n’ubwo ntacyo izabikoraho, ariko nibura izamenye ko abanyarwanda barambiwe uku gusahura igihugu kwamaze kwemerwa na Leta.

  • Iyi system ya SAGE500 nkurikije ibyo nasomye munkuru y’ubushize ubwo PAC na Juvenal uyiyoboye bajyaga gusura RBC bavuzeko ibafasha gucunga stock, kumenya ibyinjiye ibyasohotse na agaciro kayo. Kuki batahaye agaciro izindi software z’inyarwanda zakora nkibyo nka Ishyiga, QUick Calculas, cg se bagakoresha iyo muri Singapore ikora neza yitwa Tradegecko ko yo ushobora no kwikorera controlle bidasabye kubanza guta akayabo kuri abo batechnicien bakoze iyo system. Ikindi kuvuga ko budget yiyongereye igihombo nacyo cyiyongera iyi ni aanalyze iri hasi cyane, kwiyongera kwigihombo biterwa n’imicungire mibi y’umutungo. OBadia ajye adukorera akazi neza tumenye abahombya imisoro yacu gusa mbona PAC itari ikwiye kuguma mukubaza gusa ahubwo yahabwa ububasha cg itegeko riyishyiraho rikavvugururwa aho itanyuzwe nubusobanuro yahawe umuntu akagezwa imbere y’ubutabera ayariwe akagarurwa mu isanduku ya Leta.

  • Banyiri amatwi nibumve!!!

  • Ibi bintu byo gusahura ibya Leta hitwajwe izo SYSTEMS byagombye gusubirwamo abasahura Leta bagakurikiranwa. Ibihombo nabyo byagombye kugira aho bitagomba kurenga. Imiti kubora byo birashoboka ariko hari ikigero bitagomba kurenga. Hari amanyanga menshi yakorerwaga muri CAMERWA cyera niba ariko bikimeze isi yarubamye! Njye ubwanjye nigenzuriye za certificate d’analyse z’imiti yatumizwaga na CAMERWA ubwoba burantaha! nyinshi muri izo certificates zari forgery! bamwe mubagurishaga Camerwa imiti batangaga forged certificates! Nta bugenzuzi bwimbitse bwakorwaga. Nina n’uyu munsi ariko bikorwa twarashize!

  • RBC imaze kurambirana!!! Bakabije ubujura, ruswa, uburangare n’ubuswa. Umuco wo kudahana we

    • SAGE 500 abanyarwanda batagiraho access ni kimwe na MIS ikoreshwa na Kaminuza y’ u Rwanda yábafurika yépho
      izo sytems benezo ntibashobora gutuma zikora neza kuko bungukira mu support na trainings za hato na hato

  • sha ikimenyane kiri muri RBC ikenewabo bimeze nabi

    • Umvugiye ibintu ikimenyane kiba muri iki Kigo ntago cyatuma bava mugihombo. Nawe se bashyitaho abantu badashoboye. Urugero rwansekeje naho ejo bundi inama y’abaministre yifashe igashyiraho director of research uwakubwira background ye waseka ukagwa hasi. Ni umuswa nta experience nta leadership yafashe uducourses twa nyirarureshwa. Kdi dufite abantu babahanga bicaye bimye akazi bize cg bakora mubikari bya RBC ariko bakora neza nahawe umwanya. Ariko ngo ntago bazwi… means ikimenyane. Ntibizashyira ibi bihombo keretse nimusanya staff yose mugatangira bundi bushya. Mwubakiye ku gisebe…. biteye agahinda.

  • nyamara banga kongera imishahara y’abaganga bakabona miliyari zo kurigisa
    Ni abagome

  • Yayaayayayayayayayayaay! Aba bantu ntibagasebye abize ikoranabuhanga mu Rwanda! Nge biranambabaza cyane! Izo software zose bavuga ko zahombeje igihugu ni izakozwe n’abanyamahanga. Iyo SAGE yo RBC, MIS yo muri UNR, Oracle yo muri EWSA…. zakozwe n’abanyamahanga! Ni iyihe software yo mu Rwanda yahombeje igihugu ahubwo ko banga kuzikoresha kuko nta kantu baba bariba mo! Made in Rwanda yakagombye kuba kuri byose. Hari uwakoresheje Ishyiga ngo rimuhombye.

    Abakozi badashoboye, uburangare, kutita ku kazi n’andi manyanga nibyo bigeye kuzahirika igihugu cyacu. Iriya Software ntiyatwara na 3 months ngi ibe irangiye kandi iri Perfect! Bareke gushaka impamvu zidasobanutse…. Ni uko nyine baba babeshya aba MPs baba batazi uko system zikora.

    Ndababaye

Comments are closed.

en_USEnglish