Digiqole ad

RAB imbere ya PAC yemeye menshi mu makosa yo gucunga nabi ibya Leta

 RAB imbere ya PAC yemeye menshi mu makosa yo gucunga nabi ibya Leta

*Hari inzu nyinshi za bimwe mu bigo byahujwe ngo bikore RAB zipfa ubusa,

*Umugenzuzi Mukuru yabonye ibyuho mu mitumirize n’imitangire by’ifumbire n’imbuto,

*RAB yiyemeje gukosora menshi mu makosa yaragaraye.

Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko (PAC) bongeye guhura imbonankubone n’abayobozi b’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) basaba ibisobanuro ku makosa menshi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze muri iki kigo mu 2015 mu igenzura ry’amezi atatu.

Abayobozi ba RAB, Barimo Dr Daphrose Gahakwa Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo n'abagize Inama y'Ubutegetsi bisobanura imbere y'abadepite ba PAC
Abayobozi ba RAB, Barimo Dr Daphrose Gahakwa Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo n’abagize Inama y’Ubutegetsi bisobanura imbere y’abadepite ba PAC

Mu byo RAB yagombaga gusobanura harimo ibijyanye n’uko amafaranga Leta ishora mu mafumbire n’imbuto muri gahunda ya nkunganire akoreshwa, amafaranga agera kuri miliyari 1 yashyizwe kuri konti ya RAB hatagaragara aho yavuze, umwenda wa miliyoni 114 RAB itagaruje, miliyoni 610 z’umwenda w’igihe kirekire iki kigo kitagaruje n’ibindi bibazo bijyanye n’itangwa ry’amasoko ya Leta.

Gahakwa yavuze ko RAB ari ikigo kinini rimwe na rimwe inshingano zimwe kuzihuza bikaba bigorana, ariko ngo icyo bareba cyane ni uko umutekano w’ibiribwa uboneka. Yavuze ko urugendo rwo guhuza ubushakashatsi n’iterambere ry’ubuhinzi rutaragerwaho 100%.

Ku kibazo kijyanye n’amafaranga y’imbuto n’ifumbire, Umuyobozi wa RAB yavuze ko nibura buri mwaka muri gahunda ya Leta ya nkunganire, RAB ihabwa miliyari 3 zo kuzagura imbuto, na miliyari 6 zo kuzagura ifumbire.

Mbere ngo batangaga isoko ku muntu utumiza ifumbire hanze bakamuha 60% ayigejeje mu gihugu, nyuma akayicuruza n’aba Agro-Dealers na bo bakamwishyura, amafaranga asigaye 40% RAB ikazayamuha yerekanye ko abahinzi bafashe ifumbire.

Gusa, ubu buryo ngo basanze abahinzi bataragera ku rwego rwo kwishyura neza kandi gahunda ihari yari iyo kubageza ku rwego rwo kugira ubushobozi, amafaranga Leta ishyira mu mbuto no mu mafumbire akavaho, bigatuma ngo haboneka icyuho.

RAB yavuze ko guhera muri Nyakanga uyu mwaka, uburyo bwo gutanga ifumbire bwahindutse, aho uyizanye ayikuye hanze apiganirwa isoko, yamara kuyigeza mu Rwanda, akazategereza kwishyurwa atagize uruhare mu kuyicuruza, ahubwo aba Agro-Dealers n’inzego z’ibanze bagakoresha lisiti za Twigire muhinzi, mugutanga ifumbire ku bahinzi.

Abadepite basabye ko abo batumiza ifumbire hakwigwa neza uko bajya bahembwa bitewe n’uko gutinda kubaha amafaranga kandi baba bafashe umwenda kuri banki, Bizana inyungu nyinshi bikaba byanatuma amafaranga Leta yari butangire umuhinzi asigara mu nyungu z’umucuruzi.

Amafaranga miliyari imwe na miliyoni 47 yashyizwe kuri konti ya RAB hadasobanurwa aho avuye, RAB yemeye ko ari ikosa ryakozwe, ariko ivuga ko ari amafaranga yari yavuye muri serivise zitandukanye, nk’imbuto, amafumbire n’intanga.

RAB kandi yarezwe ko inzu za Leta zari mu bigo byahujwe ngo biyikore zifashwe nabi aho ziri, ibyo abayobozi batahakanye bakaba bavuze ko hari ahantu 14 bagombaga gusana bene izo nzu, ariko ngo hari ingengo y’imari yo gusana ahantu habiri gusa.

Ibindi bibazo bishingiye ku ngendo abadepite bikoreye ubwabo, nk’aho basanze abaturage barahawe imbuto y’ibigori, babwirwa ko ari nziza bayiteye yanga kwera, kandi iryo kosa na ryo RAB yarymeye.

Hari amakosa ajyanye no gutanga amasoko, nk’aho RAB yatanze isoko rya miliyoni 800 zisaga ngo hubakwe inzu yo gukoreramo, rwiyemezamirimo ntiyarirangiza, kandi bikagaragara ko hari aho bishyuye amafaranga atangana n’imirimo yakozwe, arengaho miliyoni 42.

Ibi byatumye Hon Juvenal Nkusi yemeza ko mu masoko ya Leta habamo gutanga ruswa n’ikimenyane kuko ngo ntiwasobanura uburyo rwiyemezamirimo ahabwa isoko ahantu ntarikore, agahabwa n’andi masoko nta bushobozi afite.

Ati “Muzarebe neza, 20% y’ibanze ahabwa umuntu watsindiye isoko, 10% iba ari ruswa. Muzagenzure murebe twabibonye kenshi. Uwo rwiyemezamirimo hari n’ahandi yambuye Nyamagabe, ariko ugasanga afite amasoko atatu mu gihe kimwe, ni we uba ugezweho, hari abantu baba baramuhuje n’abandi (connection).”

Kuri Hon Munyangeyo we ngo muri RAB wumvise ibihavugwa wakumva ko babanza kwikemurira ibibazo by’inzara mu bakozi b’imbere ubundi ahandi hanze hakazaza nyuma, nyamara Umuyobozi wa RAB yabihakanye, avuga ko bashinzwe mbere na mbere umutekano w’ibiribwa ku Banyarwanda.

RAB yavuze ko miliyoni 610 z’umwenda w’igihe kirekire bafitiwe n’inzego zirimo uterere twa kera, basabye ko usibwa mu bitabo kuko ngo ntibazashobora kuwugaruza kuko abawuhawe bamwe ntibawemera abandi ngo ni inzego zitakibaho.

RAB yemeye amakosa yose yabonywe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kandi biyemeza ko batazagaruka imbere y’Abadepite basubura mu makosa bavuzeho ndetse banavuzweho na mbere.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ariko iyo umuntu avuga ngo arasaba imbabazi ku makosa yagaragaye ikibazo nuko numva icyakabaye icyaha mukigira ikosa iyo ikintu nkicyo mucyise ikosa muba musa nabatasheje agaciro uburemere kiba gifite,ejo azongera aze asabe imbabazi ubwose birarangirira aho?

  • Reta igire icyo ikora kuko intambara isigaye ni iyabarusahuzi(abantu babaye amasiha rusahuzi).

  • Icyishe ya nka kiracyayirimo. None se nk’ubu ifumbire n’imbuto bigezehe? Kandi ministre yaratangaje kumugaragaro ku igihembwe cy’ihinga cyatangiye!
    Nyamasheke yo sinzi uko bizagyenda dore ko nta na Rwiyemeza-mirimo watsindiye isoko ryo kugyezayo imbuto n’ifumbire!!!
    Icyo kigo cyitwa RAB gikwiye kuvugururwa hakajyaho ushoboye kuko abahari baracyakemangwa.

  • ntakundi cyavugururwa nibarekereho dr dafroza gahakwa kuko kitaraba rab yaragishoboye

Comments are closed.

en_USEnglish