Isiganwa ry’imbere mu gihugu Rwanda Cycling Cup ryasubitswe ngo Abanyarwanda babone uko bimenyereza imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda izaba mu kwezi gutaha. Mu mpera z’iki cyumweru, tariki 22 na 23 Ukwakira 2016, hari hateganyijwe umunsi wa nyuma w’isiganwa ry’imbere mu gihugu, Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose. Iri siganwa ryimuwe, ahubwo Abanyarwanda bahabwa umwanya […]Irambuye
Inama yahuje abahagarariye abatite ubumuga butandukanye, abakozi b’Urugaga rw’Abafite ubumuga n’abafatanya bikorwa batanga izo serivise, abafite ubumuga bagaragaje ko mu bikorwa by’ubuzima no kwirinda SIDA imbogamizi zikiri nyinshi kugira ngo babone serivisi. Mu mbogamizi zagaragajwe harimo imiterere y’imyubakire y’ahatangirwa izo serivise, ubushobozi bw’abakozi bake batanga izo serivise badashobora kumvikana n’abafite ubumuga, guhohoterwa, guhezwa no kutamenya […]Irambuye
Episode 23 …..Jyewe – Soso, ihangane wanyuze mu bihe bikomeye kandi ikirenzeho ni uko muri wowe wakomeje kuzirikana byose, ntugire na kimwe wibagirwa. Soso, kuri jye siniyumvishaga impamvu wanyakira gutya! Gusa, courage kandi iyaba buri umwe wese yazirikanaga nkawe yagiraho ava n’aho agera! Soso – “Urakoze cyane Eddy, ndagushimiye ko unyumvise!” Ubwo soso yahise anyegera […]Irambuye
Ku wa kabiri mu gihugu cya Arabia Saoudite/Saudi-Arabia igikomangoma mu bwami bw’iki gihugu, Turki bin Saud al-Kabir yishwe aciwe umutwe nk’igihano yari yakatiwe cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yakoze mu myaka itatu ishize, amakuru yemejwe na Minisitiri ushinzwe Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu. Turki bin Saud al-Kabir wari igikomangoma yahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu […]Irambuye
Umushinga Compassion Internationale wubakiye abaturage bari batuye mu manegeka inzu 28, aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga. Iyi miryango 28 yubakiwe mu Karere ka Kamonyi igizwe n’abantu 151 ikaba kandi yari ituye mu mirenge ya Gacurabwenge, Rugarika na Rukoma ihuriye ku kuba yose yari ituye nabi ahantu ubuyobozi, […]Irambuye
*Nyina w’umwana ngo ntiyari yamenye mbere hose ko uwo babyaranye yashatse undi mugore, *Umwana ngo yari asanzwe ajya gusura se akamarayo igihe, akazasubira kwa nyina, *Umunsi uwo babyaranye yamubwiye ko afite umugore ni na wo munsi umwana we yishwe. Kuri statisiyo ya Polisi ya Kicukiro hafungiye umugabo n’umugore babanaga, ariko batarasezeranye mu mategeko, bakekwaho kugira […]Irambuye
*Bapfuye amakimbirane ashingiye ku bukwe bwari bugiye gutaha iwabo Umugabo witwa Habimana Seleman w’imyaka 67 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajeje, mu kagari ka Karama mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, yaraye yishe umugore we witwa Uwimana Christine bapfuye amakimbirane ashingiye ku bukwe bw’umwe mu bana uyu mugore yatahanye muri uru rugo. Uyu […]Irambuye
Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa n’abandi batoza barimo abatoje mu Rwanda, basabye akazi ko gutoza AFC Leopards yo muri Kenya. Tariki 1 Nzeri 2016 nibwo AFC Leopards yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya yatangaje ku mugaragaro ko yirukanye uwari umutoza wayo, Ivan Jacky Minnaert. Iyi kipe iri muri ebyiri zikunzwe […]Irambuye
Mu mudugudu wa Bikingi, mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu hateye icyorezo cy’indwara y’iseru yibasiye abana n’abantu bakuru. Ku kigo nderabizima cya Bigogwe bamaze kwakira abarwayi bagaragaza ibimenyetso 35 muri bo batanu bamaze kwitaba Imana. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ishami rishizwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo bavuga ko iki cyorezo […]Irambuye
Muri Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000, arabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda muliyoni 92, aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage ya Gisenyi yavuze ko hagikusanywa ibimenyetso. Harakekwa ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, ariko amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa kabiri. Uyu […]Irambuye