Digiqole ad

Kicukiro: Agahozo Keilla w’imyaka 2 birakekwa ko yishwe na Se afatanyije na mukase

 Kicukiro: Agahozo Keilla w’imyaka 2 birakekwa ko yishwe na Se afatanyije na mukase

Keilla Agahozo bikekwa ko yishwe na Se afatanyije na mukase

*Nyina w’umwana ngo ntiyari yamenye mbere hose ko uwo babyaranye yashatse undi mugore,

*Umwana ngo yari asanzwe ajya gusura se akamarayo igihe, akazasubira kwa nyina,

*Umunsi uwo babyaranye yamubwiye ko afite umugore ni na wo munsi umwana we yishwe.

Kuri statisiyo ya Polisi ya Kicukiro hafungiye umugabo n’umugore babanaga, ariko batarasezeranye mu mategeko, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri, uwo mugabo yari yarabyaye ari umusore, nyina ngo yari yamwohereje gusura se atazi ko yashatse umugore.

Keilla Agahozo bikekwa ko yishwe na Se afatanyije na mukase
Keilla Agahozo bikekwa ko yishwe na Se afatanyije na mukase

Nuwe Elvis wabyaranye na Uwiringiyimana Germaine ubu afungiye kuri statiyo ya Polisi ya Kicukiro n’umugore we witwa Iraguha Grace, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Uwawe Agahozo Keilla wapfuye ku cyumweru afite imyaka ibiri n’igice aho yari yagiye gusura se.

Uwawe Agahozo Keilla wari ufite imyaka ibiri  n’igice ngo yishwe ku gicamunsi cyo ku cyumweru mu rugo rwa se na mukase nk’uko nyina w’uyu mwana yabitangarije Umuseke.

Uwiringiyimana Germaine atuye mu mudugudu wa Sano mu kagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara ni we nyina wa Agahozo Keilla wishwe, yatangarije Umuseke ko uyu mwana yamujyanye kwa se mu murenge wa Niboye, tariki 3 Ukwakira 2016, aho yari yagiye kumusura nk’uko ngo byari bisanzwe bibaho mu buryo bwo gufatanya kumurera.

Avuga ko Nuwe Elvis se w’umwana atari yarigeze amubwira ko afite undi mugore kuko ngo yabimubwiye ku munsi umwana yiciweho.

Ati: “Mu myaka ibiri twari tumaze tutabana, umwana namujyanaga kwa se akamara iminsi akagaruka, ariko ntiyari yarambwiye ko afite umugore. Yabimbwiye ku cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016, ari bwo umwana yapfuye.”

Avuga ko ku wa gatandatu Nuwe Elvis yaje mu birori byo gufungura akabari uwo mugore akoramo, araharara undi amubaza amakuru y’umwana n’uwo yamusigiye, amubwira ko ari kumwe n’umu ‘Tantine’ ariko ngo hari ibindi aza kumubwira.

Bukeye ku cyumweru, mu gitondo umugabo yahise ajya mu kabari kitwa Sun City i Nyamirambo, ngo ahita ahamagara uyu nyina w’umwana we ngo ahamusange baganire ku mibereho y’umwana.

Ngo yaragiye amubwira ko abana n’undi mugore ngo ahita anamubwira ko umwana atazongera kumuzana kugira ngo atazahagirira ibibazo (kwa mukase).

Uwiringiyimana Germaine yabwiye Umuseke ko bamaze gutandukana mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30) yamuhamagaye amubwira ko umwana arwaye, ngo undi aramubwira ngo namujyane kwa muganga.

Bigeze saa  kumi n’ebyiri n’iminota (18h06 p.m), Elvis yamuhamagaye amubwira ko umwana yapfuye.

Akomeza avuga ko ageze ku bitaro bamubwiye ko umwana bamuzanye amaze umwanya munini apfuye ngo bazanye imyenda ngo bamwambike nibwo babonye imibyimba y’inkoni ku matako, amaraso ku maguru no ku gitsina no ku ikariso yari yambaye ndetse igitsina cyabyimbye cyane nk’umuntu wafashwe ku ngufu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP. Hitayezu Emmanuel yabwiye Umuseke ko ubu Nuwe Elvis n’umugore we bafungiye kuri Polisi ya Kicukiro.

Yavuze ko Polisi iri gukora iperereza ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu, bagendeye ku bimenyetso byatanzwe na muganga.

Iki cyaha ngo gihanisha imyaka 10 kugera kuri 15, ariko ngo ibihano bishobora guhinduka bitewe n’ibindi bimenyetso byabonetse mu iperereza.

Uwawe Agahozo Keilla yashyinguwe kuri uyu wa kabiri mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

53 Comments

  • Mbere na mbere ndasabira uwo muziranenge-malayika Imana yishubije!!!Agahinda karanyishe ntakindi!Ariko bagore hari abatagira ubwenge!!Ushobora gufata umwana w’imyaka ibiri en plus w’umukobwa ukamwohereza ngo kwa se mutajyanye cg nibura ntanuwo wizeye umuherekeje??Uretse no kuba yarishe na mukase n’abaturanyi bamugirira nabi!!!Mbega ababyeyi bo muri iki kinyejana.Imana imbabarire ibi mbivuganye agahinda no guhwitura abitwa abagore/kobwa bakirangwa n’ubwasama

    • Uvuze ukuli rwose Mukagatare.

      Nyina wuyu mwana urupfu rwe niwe nyirabayazana. Imyaka 2 koko ngo akamutegera moto ? Gute se? Akajya kuba kwase urara agenda yimura utubari.

      Uyu mugabo aranarengana ntiyishe uyu mwana we kuko aho yahereye yimuka mutubari uwagiriye nabi umwana yari yabirangije. Ahubwo mukase yabikora abitewe numujinya No gufuha kuko umugabo we yamusize murugo arara agendana numugore babyaranye.

      Cyakora ubugome busigaye bwarafashe indi ntera

      • yari yizeye umu gabowe niko kohereza umwana

      • mana yange mana yange!!!!!! umutima urandiye mana. koko iyisi iratuganisha hehe koko. abantu basigaye bakaraba amaraso nkamazi peee??????

    • Nibyiza. Kwihanganisha uwagize ibyago ariko ntimugashyire Imana mu mahano abantu bakora. Ngo Imana yakisuje?

      • ntekereza abavuga ngo Imana yamwisubije nuko umwana wa 2 ans nta cyaha agira ahit ajya mwijuru!!! nibaza ko Imana yamutahanye ikamurinda ababyeyi nkaba bari irresponsible kuko ari maman we na papa we bose ni bamwe bafite uruhare mu rupfu rwumwana!!! naruhukire mumahoro!!!

    • NTAKUNDI NYINE

    • Hhhhh!
      namwe murasetsa! ubuse uyu mwamita umugore koko cg umubyeyi! ngo umwana w’imyaka 2 yajyaga amwoherereza se akamarayo iminsi, uwabanyereka kabisa, hariabantu babyara bibatunguye pe, kuko aba bose ukurikije urupfu rw’uyu mwana nta n’umwe wari tayari kumurera pe! ngo yamushyiriye ise yigira mu kabari, iyo ngirwa se nayo imusigira umugore wayo iza gutaha akabari ka mama w’umwana! mbega ishyani u Rwanda rugushije weeee! ababyeyi nimusenge kabisa tugeze habi kabisa!
      bakwiye gufungwa burundu pe!

  • Birambabaje!!!!!!!!! BIrambabaje!!!!!!!!! Birambabaje ntacy nabona nongeraho.

  • uyu mugore uri kwifoto nubwo yagize ibyago yihangane gusa nawe akwiye kubiryozwa ndabona nibitatouage bimwuzuyeho nu mustreet wuzuye wansobanurira gute ukuntu umubyeyi yohereza umwana wimyaka 2 kwa se ngo agiye kumusura akamusigayo?? this is called irresponsability.nawe police nimukurikirane.

    • Queen uravuga ukuri koko. Wowe se uyu mubyeyi w’umunyarwandakazi w’amatatouage??!! harya data ngo n’iterambere? Nk’uko byakomeje kuvugwa n’abandi uyu mwana mu byo azize harimo n’uburangare bwa nyina. Dore ko Se we yibera mu tubari. Gusa bene uyu mubyeyi nawe turamubaza ibyo adafite. Reba za tatouage.

    • No mu mategeko birabujijwe umwana atangira kubana na Se afite imyaka 6. Umugore w’ubwenge buke gusa. Ariko mbee yo kubyara ntibikwiye gusaba icyemezo ubuyobozi hakarebwa imyitwarire ababyeyi gito bakareka kubyara. Cyangwa Leta yabemerera ikabambura abana hakiri kare. Ndababaye gusa, Germaine nawe abibazwe, iki cyaha bakita”Gutererana umwana bikamuviramo urupfu. Asyiii…Niyo ataba Mukase n’abandi bo mu rugo n’abaturanyi bamugirira nabi.

  • nanjye birambabaje babakatire urubakwiye naho umwana imana imwakire mubayo
    .

  • Uku kubyara mu buryo bunyuranije namategeko bifite ingaruka nyinshi pe?!! Ubu se nk’uyu mwana azize iki?!

  • Mbega, birababaje. Ukuntu yari keza shenge. Iyo mu mumpa nka mwirera, yakura nkazamubaha.ELVIS arahemutse, ariko na nyina yabaye indangare. NTIMUZE AGACIRO KU MWANA.

  • aka kana karambabaje gusa IMANA yakire roho ye!!! uyu mugore niwe nyirabayazana w’urupfu rw’umwana we,kuko azize uburangare bwa nyina utarahaye agaciro uwo yabyaye!aba nibamwe bababyara par accident! ntago baba bafite urukundo rwa kibyeyi

    • Uzi yarakuyemo zingana iki ?

  • Uyu mukobwa Germaine afite UBURANGARE budasanzwe. Mu bazabazwa urupfu rwa kariya Kamalayika ntazaburemo. Kuko niwe urufitemo uruhare nyamukuru. Mbega mbega!!!! Nizeye ko nta bantu benshi nk’uyu Germaine dufite mu Gihugu. Puu!!!!!!!!!!!!!!!

  • ariko ababyeyi biki gihe nta mutimanama bakigira am sorry ko byarangiye nabi umuziranenge yitahiye ariko na nyina wagirango si umubyeyi utekereza ku mwana nyumvira nkuwo mwana yategeraga moto, uwo mu mutori we uba umuhaye aba ari so? cg musaza wawe kuko ababyeyi batagitekereza kure ngo babere abana bao protection koko? ubu byarinze iyo umugabo wawe amara igihe utazi ko ko afite undi mugore bivuze ko utajya uhagera utazi aho uba wohereje umwana wawe mu byukuri.

  • Birababaje cyane.
    Gufuha ukageza aho wica umuziranenge.
    Amaraso ye azabakurikirana.

  • RIP AGAHOZO. Mbega ubugome bukabije Grace akoreye umuziranenge. Gusa Imana itanga byose ibaye itararema ubuzima buzavamo umuntu mu nda ya Iraguha Grace byaba akarusho kubera ko iyo utagira impuhwe ntiwakagize akera ku bibero(akana i mean). Ariko na Elvis nawe rwose ni petit joueur koko ugafata umwana utaramenya kuvuga ukamusigira mukase utaranamenya ingeso ze n’umutima yagirira umwana atabyaye. Warangiza ukava Kicukiro ukarara mu Gatsata koko ? Warakosheje urupfu rw’uriya mwana urufitemo uruhare cyane ko nawe wabaye umuhemu aho uhisha uwo mwabyaranye ko ufite umugore ariwe mukase wa Keilla none bimuviriyemo kumwambura ubuzima. Uwiringiyimana Germaine wihangane ariko nawe wari indangare rwose ugaha umumotari umwana wawe ngo mushyire se wumvaga se ubundi koko bikwiye? Umwana wamugize nk’imfubyi afite ababyeyi bombi koko? Kubyara umwana hanze si ikibazo cyane ukiri umusore cyangwa umukobwa ikibanze ni management yo kurera uwo mwabyaye agakura nta bibazo nka biriya bibayeho.Ababuze umwana bihangane gusa ukuntu kari agakobwa keza? Imana imwakire mu ntore zayo!

  • yewe ndumiwe, mbabajwe nuwo muziranenge si nyina si se bose kimwe pe, utegera umwana moto wa 2ans et demi gute?umuha nde? ajya he?mumbwire namwe, uwo Germaine ni ikigoryi Imana imbabarire iyo akunda umwana we ntaba amubuze, kuko niwe numro 1 ku bibazo umwan ayahuye nabyo, uwo mugabo nubwo batabana baracyakururukana ngo yamuhamagaye ngo bahure aragenda,… amubwiye ngo umwana ararwaye ndamubwira ngo namujyane kwa muganga… UMUBYEYI IYO BAMUBWIYE KO UMWAN ARWAYE ARAHURURA IBYO YARARIMO AKABIVAMO EN PLUS UWO UTARAMENYA KUVUGA, wa mugore we ndakugaye mukase we ntiyatekereje ejo he, kuko iyo ahatekereza ntiyari gukora ayo mahano. NDABABAYE ,IMANA ITURINDIRE ABANA NDABIYISABYE KDI MPORA NYIBISABA

  • none se ninde wari wamufashe kungufu? mbega akana ngo karapfa kababajwe.

  • NO COMMENT

  • Bitohozwe neza!

  • so biragaragara ko mwararanye kuko aho yaciye ntihaca urwango .none umwana yamaraga iminsi ibiri kwa se yuhagirwaga na nde kuryama c .ibi birabaye bibere abandi akabarore mumenye inshingano zanyu ku bana NB HARI iMPAMVU imana ibyemeye ko uyu mwana agenda ..

    • Nanjye niko mbibona imana irebera iherezo mw’itangiriro yisubije uwayo yabonye avuka ku nyamaswa n’ibigoryi imukura mu busharire hakiri kare.urumva ko kari agahinja ka kamayibobo 2ans umwana ntagenda wenyine nyina yamwangaga.ngirango nyina yakabaye yishima noneho imana imukijije uwo yangaga sugushinyagura niko mbibona.ijambo ngo MUVUZE risobanuye Kujugunya.

  • Yebabawe???????mbega ngo igihugu kiragisha ishyano!!!!!!namwe ni munyumvire uyu mubyeyi gito:Elivis yamubwiye ko atagishaka ko umwana azagaruka iwe kubera ko yakekaga ko mukase yamugirira nabi injiji nayo aho guhita ihutiraho ngo ige kumuzana yisubirira mu bukora busa bwayo iti”nta ribi man”bayibwiye ngo umwana yarwaye ngo”nimumujyane kwa muganga”nigute uyu mwana atazize uburangare bwa nyina wagize ibyago akabyara?Police ikwiye kumukurikirana kuko birumvikanako se wumwana yari yamuciriye amarenga kugeza amaze amanonko!so RIP Umuremyi ukwisubije asize intimba ku mitima yabafite umutima ws kibyeyi tugusabiye ihirwe mu bwami bwe budashira.

  • Uyu mwana arambabaje pe. Tuvugishe ukuri uyu muziranenge yazize kubyarwa n’ingeruza y’umusore n’indaya yo mu kabari (rwose bambabarire niko biri). Mumbwire aho mwabonye umubyeyi wundi ushyira umwana w’imyaka ibiri kuri moto kuva gatsata ujya niboye? ngo bari batashye akabari akoramo, baraharara bucya bakomereza i Nyamirambo! Warenzaho iki? Imana imwakire.

  • Ayiweeeeeeee!!! Ayiiiiiii!!!!! Mbega umubyeyi w’indangare witwa Germaine!! Mbega igisimba cy’umugore cyitwa Grace!! Mbega igicucu cy’umugabo cyitwa Elvis!!! Koko???? Uruhukire mu mahoro nshuti y’abeza muziranenge Keilla!! Mbega ngo bakwice nabi uzira ubusa!!! Ndababaye gusa!! Imana izaguhorere kibondo

    • umubyeyi rwose umbaye kure ayo niyo mazina akwiriye aba Bantu 3 naho Imna yo ireba kure uyu mwana nta avenir yarateze kuri uyu muryango. Rip baby waruteye imbabazi shenge!!

    • umubyeyi umbaye kure mbangukoze mu ntoki aya niyo mazina akwiriye aba Bantu 3 rwose .naho aka kamalayika nyagasani yarebye kure abona avenir nimiruho nimihangayiko irakisubiza.igire ahabeza baby waruteye imbabazi disi

  • Nyirabayazana wa 1 ni nyina w’umwana rwose. Wagirango ntazi icyo umwana aricyo. Ndumiwe. Isangire abandi bamalayika kibondo uzize ababyeyi gito.

  • Nyina wumwana ararengana umwana gusurase nta kosa ririmo.gusa Imana imwakire mubayo.gufuha bigeze aho wica umuntu birarenze

    • Gusura se agatinda yamumwohereje na moto ese umwana wa 2ans se amwitaho ate? Sorry nawe niba wakora nk’uyu nyina wa Keilla nta bubyeyi ufite .gusa Imana ikavanye mu nzira y’a babisha. Iyicarubozo ry’ishitani mukase

  • Wanga nase atashaka uwomwana akabwira mukase gwamuragize.

  • ARIKO MURARENGANYA NYINA WUMWA NONESE PAPA WUMWANA YARAFITE UBURENGANZIRA KUMWANAWE NYARINGOMBWA KO AMWOHEREZA AKAMUSURA NTAKIBAZO CYARI KIRIMO AHUBWO IKIBAZO GIFITE PAPA WUMWANA WASHAKA KO UMWANA AMUSURA AKAMUSIGIRA IYO MPYISI YUMUGORE NGO NI GRACE BIRABABAJE KBSA BITEYE AGAHINDA GUSA UYUMWANA AZIZE PAPA WE WIKUKUNDI AGACUPA NIGISTINA NTIYITE KUMWANA YAZANYE NGO AMUSURE AKAMUTERA MUKASE WUMWICANYI KOKO SHA UKUNTU KARI AKANA KEZA DISII

    • erega nubwo umugabo yaguma murugo mukase yashatse kumugirira nabi ntago yabimenya kuko ntago yabanza kumubwira. nge ndumva uwishe umuziranenge ni shyanooo

  • Ubundi se umwana w’imyaka 2.5 aba yari yakamenya no kugenda neza ! Iki cyohe ngo ni Germaine se ndeba cyuzuheho tatouages buriya cyigeze cyijya ku gise cy’umwana ra ?

    Ni akumiro gusa, biragaragara ko uyu Elvis yararanye na Geramaine, hanyuma uyu mugore nijoro yabimenhya ko amuraranye nawe akadukira umwana agahondagura kugeza apfuye.

    Nibashyire gasiha uko ari 3 muri gereza, turi tayari kwishyura imisoro yo kuzitunga.

  • Uwakuyeho igihano cy’urupfu yarahemutse!Izi nkozi z’ikibi zishe umwana urw’agashinyaguro uwazigabiza urwo Saddam Hussein yapfuye.Mbega umwana wapfuye nabi!

  • Umwana w’imyaka 2 kumutegera moto ngo genda kwa papa ? Umwana w’imyaka 2 akamara ibyumweru 2 birenga kure ya nyina ngo nugusangira responsabilites hagati ya papa na maman?Usibye agahinda nge numujinya uranyishe pe! Aba babyeyi sukubasonga ariko rwose ntabwo byumvikana nukuri! Uwo mugabo se boherereje umwana kuri moto yarangiza akarara mukabari ni mubyeyi ki? Abana bikigihe bafite ibibazo nimutabare.

  • ngo ko kuri moto wa!!!
    ngo nubundi byaribisanzwe ko amwohereza kuri moto sha!

  • Bongereho no kubabuza kubyara ukundi. Umwana si itungo baragiza uko bashatse n’uwo bashatse. Ariko ubundi bagiye bakoresha agakingirizo/condom aho kubyara abo gutererana. Ariko se ukoresha condom si ufite ubwenge???Ndasaba Migeprof ko n’uyu mugore akurikiranwa ku cyaha cyo gutererana umwana bikamuviramo urupfu. Uru rubanza ruzabere mu ruhame aho icyaha cyabereye jye ndashaka kurukurikira kuva rutangiye kugera rurangiye. N’umumotari wamutwaye ntazasigare.

  • Nta Nyina nta se! na Nyina nubwo adafunze imana izamubaze amaraso yuyu muziranenge kabsa

  • Ariko njyewe ndumva harimo nurujijo none se basangiye mukabare Elvis akamubwira ati ntuzamugaure murugo atazahagirira ibibazo na mugore wase, ubwo yamujyanye iryo joro, yamujyanye nkejo yaho yamusigiye nde niba ari papa we se kuki yemeye kumusigarana kandi yaramubwiye ko azahagirira ibibazo, nyamugore se yasanze iyo ndaya ihari yasanze yo umugabo gusa, yarafashe se arambikaho aragenda mbese nayobewe peee. nyamara Germaine nawe babe bamushyizemo

    • umenya hari icyo bamutinyamo da!interviuw yatanze yo ubwayo iragaragaza ko uruhare runini mi rupfu rwa nyakwigendera ari urwe.Ahubwo urebye wasanga umugabo we nta ruhare runini abifitemo nuko azize inarashatse.Gusa bose uko ari 3ndasanga bakwiriye kubibazwaho.

  • imana yakire ako kana kandi abo bamwishe nabo ubutabera bukore igikwiriye.Tugomba guca umuco wo kudahana

  • Abantu barishimisha mu mibiri yabo batirengera ibizakurikiraho! Kwihutira kuryamana n’umuntu…mutareba ejo, simvuze indwara ariko n’abo bana bazavukamo uburyo bazabaho bazarerwa etc! ubwenge bwacu muri iki gihe bwimukiye hagati y’amaguru cyangwa?!!!
    Uwo mugore mubyeyi-gito-kiburabwenge-kiburamutima yajyanaga umwana kwa se amwikuraho cg yabaga yizeye ko bizamubera impamvu yo kugaruka mu rugo ntahamya ko yabayemo kuko niba bamaze imyaka 2 batabana, umwana akaba ari yo yari afite, yamuteye inda bahuriye mu kabari ntibabanye.
    amaze kumenya ko yashatse undi mugire yiyemeza kujya kubatera hejuru abakangisha umwana! UWO MWANA YAZIZE IKI KOKO UBWO! YEZU UGIRA NEZA, IYI CASE UZAYIMENYE KIMWE N’IZINDI NK’IZI! ABA BAMALAYIKA AMARASO YABO ARAGUTABAZA!

  • aliko mana akira umuziranenge wawe uramwishubije aliko agahinda karanshenguye urupfu apfuye rurababaje gsa abo bagome babahane bihanukiriye kndi nabandi bameze nkabo barebereho vraiment iyi nkuru nyirangije ndira birambabaje umwana wa 2 ans azize ubusa rwose

  • Harya ngo igihano ni hagati ya 10 na 15ans!!!! Nagahinda pe!! Kuki nkabo bantu batakatirwa burundu koko kandi yumwihariko kuko nabicanyi bicabije pe

  • Nihanganishije Germaine, ubundi njye ntekerezako abantu nkaba batakabaye bafungwa ngo bakomeze kuzuza za gereza no kubera umuzigo igihugu, ahubwo hakabaye harubundi buryo bukorwa rwose. kuko nubugome bwindenga kamere. birababaje pe!!!!! Gufungwa ntibihagije.

  • Ariko hari ibintu numva nkabihirwa kabisa. Ubu koko ibi byateye byo tuzabikzwa n’iki? Aho abagore bamwe basigaye barusha ubugome sekibi. Ubu koko uyu muziranenge yazize iki? Ohhh my God! Kuki mubabyara mutari bubarere? Ndabaza mwebwe bagabo namwe bagore. Umugabo akabyara ariko akihunza responsabilité yo kurera. Uwitwa nyabura nyina nawe ngo agafata umwana de 2,6ans agashyira kuri moto. Yooo ntabwo yamwitagaho nawe rwose. Ubu se niba bamufashe ku ngufu urumva utabifitemo uruhare mada? Ubundi se ntiwari wamwohereje kugirango ubone uko nawe wirarira mu kabari? Imana izabibabaza murabeshya. Basore namwe nkumi ndabasabye nimwige kwifata mwikomeze kugirango murinde igihugu cyacu iyi mivumo kuko namwe izabomaho iminsi yo kubaho kwanyu yose. Stop those no sens. Ngo love? Keba nayoi, love se ni ukuryamana ubizi ko bishobora kuzamo umwana kandi utari tayari kurera?

  • Imana yamutwaye kuko abana nta cyaha bagira,uriya nyina biragaragara ko nawe yabuze uko agira,

    cyane ko ingeso mbi zadutse zo kubeshya ko nta mwana ugirago ukundwe bizamara abaziranenge.

    Imana ipfumbate umwana

Comments are closed.

en_USEnglish