Police FC yahagaritse abakinnyi 3 bazira gusuzugura umutoza

Umunsi umwe mbere yo gukina na Bugesera, Police FC yahagaritse abakinnyi batatu; Turatsinze Héritier, Mugabo Gabriel na Isaac Muganza, ibashinja kugumura abandi, no gusuzugura umutoza. Police FC ntiyatangiye neza umwaka w’imikino 2016-17. Muri AS Kigali Pre seasonTournament yasezerewe mu matsinda itsinzwe imikino ibiri, inganyije umwe. Ntiyanatangiye neza shampiyona kuko yatsinzwe na Rayon sports 3-0 mu […]Irambuye

Gatsibo/Ngarama: Gahunda yiswe “Inshuti z’umuryango” ifasha ingo kubana neza

Umurenge wa Ngarama washyizeho ingamba zo guhashya amakimbirane hagati y’abashakanye babinyujije muri gahunda nshya yo gukurikirana imiryango hafi bifashishije gahunga y’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Abagore bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango imaze gutuma ihohoterwa ribera mu ngo rigabanuka kuko ngo muri […]Irambuye

Perezida wa Philippine, Duterte yongeye kwibasira USA na Perezida Obama

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte uzwiho kuvuga amagambo akomeye, yatangaje ko igihugu cye yitandukanyije na Leta zunze Ubumwe za America, byari bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ukomeye, yaruye yemeza ko yiyunze n’U Bushinwa. Uyu mugabo hari abamugereranya na Donald Trump uhatanira kuzayobora America, ibyo yavuze yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa kuri uyu wa kane […]Irambuye

Abafite ubugufi bukabije barasaba kwitabwaho kuko ngo na bo barashoboye

Buntubwimana Marie Appoline uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) yabwiye Umuseke ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari uko hari igihe abagize amahirwe yo kwiga bamburwa impapuro bakoreragaho ikizamini batarangije bitewe n’uko kugira intoki ngufi bibagora gufata ikaramu, ntibabashe kwandika bihutu. Aba bamburwa impapuro z’ibizamini batarangije ngo bituma […]Irambuye

U Rwanda na Congo Kinshasa byasinyiye korohereza ubucuruzi buciriritse

i Rubavu – Kuri uyu wa kane ku mupaka wa Petite Barriere uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa, ba Minisitiri b’Ubucuruzi, Francois Kanimba na Néfertiti Ngudianza basinye amasezerano yo kurohereza ubucuruzi buciriritse bwambukira umupaka hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yavuze ko bazakomeza gushishikariza abacurizi baciriritse gukomeza umurimo mwiza […]Irambuye

DRC: i Goma, imyigaragambyo ikomeye abaturage basabye Kabila kurekura ubutegetsi

Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba. Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi. Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa […]Irambuye

en_USEnglish