Digiqole ad

Rwanda Cycling Cup yasubitswe kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda

 Rwanda Cycling Cup yasubitswe kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda

Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kwitegura Tour du Rwanda ibura iminsi 23 ngo itangire

Isiganwa ry’imbere mu gihugu Rwanda Cycling Cup ryasubitswe ngo Abanyarwanda babone uko bimenyereza  imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda izaba mu kwezi gutaha.

Abakinnyi b'u Rwanda bakomeje kwitegura Tour du Rwanda ibura iminsi 23 ngo itangire
Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kwitegura Tour du Rwanda ibura iminsi 23 ngo itangire

Mu mpera z’iki cyumweru, tariki 22 na 23 Ukwakira 2016, hari hateganyijwe umunsi wa nyuma w’isiganwa ry’imbere mu gihugu, Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose.

Iri siganwa ryimuwe, ahubwo Abanyarwanda bahabwa umwanya wo kwimenyereza imihanda mishya izakoreshwa muri Tour du Rwanda.

Amasiganwa abiri azaba mu mpera z’iki cyumweru, ntabwo ari ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup. Abazayatsinda nta manota bazahabwa muri iryo siganwa.

Ntibazanahemba umukinnyi ku giti cye, ahubwo hazahembwa amakipe yitwaye neza. Amakipe azayitabira ni; Team Rwanda, Benediction Club na Les Amis Sportif, n’ikipe y’abakinnyi bamaze iminsi bitwara neza mu marushanwa yabereye mu Rwanda.

Kuwa gatandatu tariki 22 Ukwakira, abasiganwa bazahaguruka i Karongi berekeza i Rusizi ku ntera ya km 115,6. Ku cyumweru bazagahaguruka i Rusizi berekeza i Huye ku ntera ya km 140,7.

Team Rwanda

  1. Byukusenge Nathan (Benediction)
  2. Ruhumuriza Abraham (CCA)
  3. Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)
  4. Gasore Hategeka (Benediction)
  5. Nduwayo Eric (Benediction)

Directeur sportif: Sterling Magnell

Benediction Club

  1. Byukusenge Patrick (Benediction)
  2. Mugisha Samuel (Benediction)
  3. Ruberwa Jean (Benediction)
  4. Karegeya Jeremy (Cine Elmay)
  5. Nizeyiman Alex (Benediction)

Directeur Sportif: Sempoma Felix

Les Amis Sportifs

  1. Uwizeye J Claude (Les Amis Sportifs)
  2. Areruya Joseph (Les Amis Sportifs)
  3. Twizerane Mathieu (CCA)
  4. Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs)
  5. Hakiriwuzeye Samuel (CCA)

Directeur sportif: Rugambwa John

Ikipe y’inyongera (igizwe n’abakinnyi bitwaye neza mu masiganwa ashize)

  1. Nsengimana Bosco (wa BikeAid)
  2. Hakizimana Seth
  3. Hakizimana Didier
  4. Mpitiwenimana Papy
  5. Ukiniwabo Rene Jean Paul

Directeur Sportif: Munyankindi Benoit

Isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup, riteganyijwe mu Ukuboza 2016, nyuma ya Tour du Rwanda, ibura iminsi 23 ngo itangira,  ikazaba hagati ya tariki 13 kigeza 20 Ugushyingo 2016.

Mu mpera z'iki cyumweru, Nsengimana Jean Bosco na Byukusenge Patrick barasiganwa bitegura Tour du Rwanda
Mu mpera z’iki cyumweru, Nsengimana Jean Bosco na Byukusenge Patrick barasiganwa bitegura Tour du Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish