Rwanda Cycling Cup yasubitswe kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda
Isiganwa ry’imbere mu gihugu Rwanda Cycling Cup ryasubitswe ngo Abanyarwanda babone uko bimenyereza imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda izaba mu kwezi gutaha.
Mu mpera z’iki cyumweru, tariki 22 na 23 Ukwakira 2016, hari hateganyijwe umunsi wa nyuma w’isiganwa ry’imbere mu gihugu, Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose.
Iri siganwa ryimuwe, ahubwo Abanyarwanda bahabwa umwanya wo kwimenyereza imihanda mishya izakoreshwa muri Tour du Rwanda.
Amasiganwa abiri azaba mu mpera z’iki cyumweru, ntabwo ari ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup. Abazayatsinda nta manota bazahabwa muri iryo siganwa.
Ntibazanahemba umukinnyi ku giti cye, ahubwo hazahembwa amakipe yitwaye neza. Amakipe azayitabira ni; Team Rwanda, Benediction Club na Les Amis Sportif, n’ikipe y’abakinnyi bamaze iminsi bitwara neza mu marushanwa yabereye mu Rwanda.
Kuwa gatandatu tariki 22 Ukwakira, abasiganwa bazahaguruka i Karongi berekeza i Rusizi ku ntera ya km 115,6. Ku cyumweru bazagahaguruka i Rusizi berekeza i Huye ku ntera ya km 140,7.
Team Rwanda
- Byukusenge Nathan (Benediction)
- Ruhumuriza Abraham (CCA)
- Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)
- Gasore Hategeka (Benediction)
- Nduwayo Eric (Benediction)
Directeur sportif: Sterling Magnell
Benediction Club
- Byukusenge Patrick (Benediction)
- Mugisha Samuel (Benediction)
- Ruberwa Jean (Benediction)
- Karegeya Jeremy (Cine Elmay)
- Nizeyiman Alex (Benediction)
Directeur Sportif: Sempoma Felix
Les Amis Sportifs
- Uwizeye J Claude (Les Amis Sportifs)
- Areruya Joseph (Les Amis Sportifs)
- Twizerane Mathieu (CCA)
- Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs)
- Hakiriwuzeye Samuel (CCA)
Directeur sportif: Rugambwa John
Ikipe y’inyongera (igizwe n’abakinnyi bitwaye neza mu masiganwa ashize)
- Nsengimana Bosco (wa BikeAid)
- Hakizimana Seth
- Hakizimana Didier
- Mpitiwenimana Papy
- Ukiniwabo Rene Jean Paul
Directeur Sportif: Munyankindi Benoit
Isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup, riteganyijwe mu Ukuboza 2016, nyuma ya Tour du Rwanda, ibura iminsi 23 ngo itangira, ikazaba hagati ya tariki 13 kigeza 20 Ugushyingo 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW