Digiqole ad

Episode ya 23: James ibi ni ibiki yongeye gukora ari kumwe n’umukobwa, nonaha aribagiwe !

 Episode ya 23: James ibi ni ibiki yongeye gukora ari kumwe n’umukobwa, nonaha aribagiwe !

Episode 23 …..Jyewe – Soso, ihangane wanyuze mu bihe bikomeye kandi ikirenzeho ni uko muri wowe wakomeje kuzirikana byose, ntugire na kimwe wibagirwa. Soso,  kuri jye siniyumvishaga impamvu wanyakira gutya! Gusa, courage kandi iyaba buri umwe wese yazirikanaga nkawe yagiraho ava n’aho agera!

Soso – “Urakoze cyane Eddy, ndagushimiye ko unyumvise!”

Ubwo soso yahise anyegera ndamuhobera twa twiso twe tunini twari twazanze amarira ndamuhanagura, ubundi ntangira kumukura muri mood y’agahinda yari yatewe n’ibihe yibukaga! Hashize akanya musaba gutaha nubwo ntifuzaga kumusiga gutyo ariko nta kundi  byari kugenda! Ubwo narahagurutse na we ndamuhagurutsa!

Jyewe – Soso, igihe cyose uzajya ubona uri free ntugatinye kuza kundeba ngo tuganire kuko nzi ibyawe!

Soso – “Sha Eddy, urakoze cyane kandi nawe hano ni karibu cyane, naba mpari naba ntanahari akira urundi rufunguzo rwa ghetto uzajye uza uko ubishatse, ntazavaho nduta bikanshanga!”

Ubwo nahise ndarufata ndarubika ubundi nambara inkweto mufata ukuboko turasohoka tugeze kuri ka karyango ampa kiss ku itama ndamusezera nanga ko asohoka ngo kitamurya! Ubwo nahise nshaho na we asubira inyuma ngeze aho nitaga mu rugo nsanga James akicaye sinzi ibyo yakoraga !!

James – “Eeeeeh Man, ubu usanze ngiye gukinga ngo niryamire! Ubundi iyo urara ukaza mu gitondo hari ikibazo?!”

Jyewe – Wapi  Bro, nubwo utari umugore wanjye ariko nta muntu w’umugabo waraye mu gasozi afite inzu ye cyangwa yikodeshereza!

James – “Uuuuuh, Bro ko uri guhumura ukuntu se!!!”

Jyewe – Hahhhhhh, uri feke man, urumva se mpumura gute!??

James – “Ndumva uhumura amavuta y’abakobwa, ushobora kuba woze ukisiga!”

Jyewe – Hahhhhh, Bro, uri foux! Kabisa wimbeshyera!

James – “Uuuuuuh, ubwo se uvuyeyo gutyo gusa n’igihe wagendeye!?”

Jyewe – Eeeeh kabisa!

James – “Man, zana intoki zawe twumve!!”

Jyewe – Hahhhhhhhhh, ariko weee! Gabanya ibitekerezo bya feke Bro, ahubwo ndumva nshaka kwiryamira ndananiwe ntundushye!!

James – “Eeeeeeeh Bro, ndabyumva umugongo wabaye barafu! None se uraryama utariye man!!?”

Jyewe – Ntumbwire ko utararya?!

James – “Uuuuh, ntiwumva ko wariye! Ahubwo jya kuryama!”

Jyewe – Wapi Bro, inzara imeze nabi!

James – “Umva yewe, ubwo se wahavuye mutisubije imbaraga mwataye?!”

Jyewe –  Hahhhhhhhhhh, wapi ntazo twataye, ahubwo mpa ibiryo ndashonje Bro!

James – “Reba aho ku kameza jye nagutegereje mbonye utinze ndirira!”

Ubwo nahise mfata agasahani ndarura ntangira kurya numvaga nanashonje bya hatari, ubwo ni bwo James  yahise anyinjirira atangira kumbaza!

James – “Ngaho mbwira se Man, byari bimeze bon se!!?”

Jyewe – Hahhhhhhh,  sinakubwiye ko nta kintu cyabaye ariko!

James – “Reka man, noneho mwari muri mu nama cyangwa mu masengesho!?”

Jyewe – Hahhhhh, Bro  ujye ureba abana bigendera buriya baba bahishe byinshi!

James – “Uuuuuh, gute se Bro? Ko numva unzimiza!?”

Jyewe – Ibya Soso, ni story ndende ifite page nyinshi !

James – “Umva man, ko ngize amatsiko se!?”

Jyewe – Iyahure, arahita ashira!

James – “Hahhhhhh, ndanze ahubwo mbabarira  umbwire!”

Jyewe – Bro, buriya uriya mwana w’umukobwa afite  ibihe byinshi bitoroshye yanyuzemo bitamwemerera kwisanga na gato muri biriya wumvaga twakoze!

James – “Ibihe se ubwo Bro?”

Jyewe – Buriya  uriya Soso ureba byatangiye,……………….(James namubwiye byose ntacyo nsimbutse!)

James – “Yaweeee, ukuntu kariya kana gateye neza  birenze, ariko n’ubwitonzi baraberanye!! Eeeeh, buriya life nubwo ari ndende  ariko inzira zose zigerayo tu!”

Jyewe – That’s true Bro!

James – “Gusa wabikoze neza! Wasanga iyo ugotwa gato wari guhita ubirangiza!”

Jyewe – Eeeeh man, byari kuba bibabaje cyane ku mwana w’umukobwa ndetse na njye ubwanjye tutibagiwe na Mama we! Bro, uzajye uhorana amakenga nk’aya nkubwiye kugira ngo tuzabe abagabo bahamye!

James – “Yego Bro, urakoze cyane!!”

Jyewe – Wamvugishije cyane  utumye mpaga! Reka njye kwiryamira ndazinduka!

Ubwo twahise tujya kuryama mu gitondo twazindutse dushaka amafaranga  nk’uko bisanzwe, amasaha ageze twerekeza ku ishuri na courage nyinshi dore ko twiteguraga gukora examen National, urebye nta mwanya w’ubusa twatakazaga iyo twabaga tugezeyo.

Saa sita tugiye muri ref aho nari nicaye kuri table! Nibwo nabonye Soso aho yari yicaye duteganye nsa n’umurangariye duhuza amaso, ahita areba hasi nkomeza kwirira akawunga, hashize akanya ndongera ndebayo mba ndamubuze! Mu gihe nkireba hose ko yaba yimutse mbona anturutse inyuma amfata ku rutugu! Ahita yicara  impande yanjye!

Soso – “Eddy, bon apetit!”

Jyewe – Mercie Soso! Wowe se ko utarya bite!?

Soso – “Sha Eddy, byananiye tu!”

Jyewe – Uuuuuuh kubera iki se Bb?

Soso – “Sinzi na njye gusa ndumva ntashaka kurya pe!”

Jyewe – Ngaho ihangane ugerageze dusangire!

Soso – “Reka nkoremo kubera kukubaha ariko pe ndumva wapi!”

Jyewe – Soso, ntabwo uzi ko iyo umuntu atariye aba uruhinja!

Soso – “Hahhhh Eddy, oya nawe wikabya ni hehe wabonye umuntu wakuze akangana na njye yongera kuba aka Bebe!?”

Jyewe – Ni wowe ngiye kubona bwa mbere!

Soso – “Eddy, oya winshuka, ahubwo komeza ugire apetit si byo!”

Jyewe – Reka tubanze turye tumareho ibi, ubundi ndakubwira mu kanya akantu keza!

Soso – “Eddy, sha wambwiye!”

Jjyewe – Mfasha nyine tubanze tubimare mbone imbaraga zo kukubwira!

Soso – “Ok, ngaho turye!”

Ubwo twatangiye kurya erega tuba turabimaze, tayali target yanjye nari nayigezeho kuko nifuzaga ko arya!! Ubwo tukimara kurya, Soso yahise atangira kumbaza cyane ikintu cyiza nshaka kumubwira mba mwongoreye mu gutwi ndamubwira.

Jyewe – Soso!! You are so sexy !! Soso yahise aseka cyane  ari na ko ankubita udupfutsi!!

Soso – “Eddy, koko ni cyo washakaga kumbwira!?”

Jyewe – None se  Soso, sinkubwiye akantu abandi batakubwiye kuva bwacya!!

Soso – “Cyakoze byo! Ariko nari niteze ikindi!”

Jyewe – Wari witeze iki se Mukobwa mwiza!?

Soso – “Uuuuuh nako urakoze!”

Ubwo tukiri aho James yahise aza adusanga aho twari turi aradusuhuza!

James – “Soso, bite se rata!?”

Soso – “Ni byiza!”

James – “Ko musa se !?”

Soso – “Ni Brother wanjye!”

Jyewe – Arabeshya ni cherie, na bo bajya basa!

Ubwo nkimara kuvuga gutyo Soso yahise andebana udusoni mu by’ukuri Soso yari umukobwa utuje bidasanzwe, maze  aba aravuze!

Soso – “Arakubeshya rata yaranyanze!”

James- “Eeeeeh niba ari uko ntiyaba agitashye ahitwa kwa James!”

Soso – “Hahhhhhhhh, nabeshyaga rata!”

James – “Noneho njye nkwita Queen Eddy!?”

Soso – “Hahhhhhh, Eddy nabyemera njye ntacyo bintwaye!”

James – “Eddy wowe urabyemera ?!”

Jyewe – Umva sha, urakina nibere umwana yisonzeye!? Urumva nakwanga kwemera ?

James – “Hahhhhhhhhh, na njye mbahaye umugisha mu izina ryanjye!”

Twese twasekeye rimwe kubera ari twe twari dusigaye muri refectoire  duhita duhaguruka turisohokera! Twageze hanze basonnye duhita dutandukana buri wese muri class ye! Saa kumi zageze vuba birantungura mpeka bag ndasohoka njya kuri gate ngo ndindire James dutahe!

Ubwo namurindiriye nk’iminota icumi mubuze njya kuri class yabo ninjiyemo nsanga ntawurimo naho mpita mfata umwanzuro wo kuba ntashye! Naragiye ngeze aho nitaga mu rugo ndafungura ntangira gucuruza, birinda bigera nka saa mbiri James atari yaza! Ariko numvaga nta kibazo igihe cyose yari buzire!

Byageze nka saa tatu mbona James arinjiye mu kureba neza mbona ku munwa we hari kuyaga ukuntu mba ntangiye kumuseka!

Jyewe – Bro, kuva ryari witera ibirungo se?

James – “Oya man, ubibonye hehe se?”

Jyewe – Rahira Bro, ahubwo se ni hehe bitagaragarira!

James – “Reka da, Bro, none se byangiyeho bite?”

Jyewe – Hahhhhh, nari ndi kumwe nawe se??

Ubwo James yahise akuramo umupira w’imbeho yari yambaye mu kureba neza na none nsanga ishati ye ya  uniform yari yambaye irahindurije noneho si uguseka njya hasi!

Jyewe – Hahhhhh, Bro, noneho  dore wanaraburije ! Sinaherutse utambaye impindurize!?

Ubwo James yahise areba na we ariseka cyane!

James – “Bro, mbega umwana!”

Jyewe – Umwana w’intama se?

James – “Hahhhhhhh oya, Umwana w’umuntu sha!”

Jyewe – Ndabona ibinezaneza ku minwa!

James – “Wabimenye! Uzi ko ntarinzi ko yankorera akantu nka kariya bana! Yeeeeeeeh!”

Njyewe – Umwana nzi se cyangwa ni umushyashya waje mu kigo uno munsi!

James – “Eeeeeh ni umwana uzi Bro!”

Jyewe – Uuuuh none se ngo yagukoreye iki gitumye uza wacitse feri  My Bro!

James – “Hahhhh, nyine twari turi muri class ndi kumwe na Patoss na ba Clovis bariya twari kumwe cya gihe turi kureba match ya basket! Nyine ndebye ku ruhande mbona  umwana unyuze ku idirishya mbona hari aho muzi mba ndamuhamagaye aba Djama banjye barikanga.

Ubwo yaje arabasuhuza angezeho ati “Haguruka umpobere” na njye sinazuyaza mba ndahagurutse mugwamo. Si bwo mubajije aho agiye akambwira ko agiye kureba umwana bararana kwa muganga! Ubwo aba ansabye ko niba ndi libre twajyana!

Patoss aba anshiriye agasiri na njye menya icyo gukora, ako kanya mpita mbasezera  ndamukurikira turasohoka afata uruhushya tujya kwa muganga. Si bwo tugezeyo tugasanga uwo mwana yakize ndetse aranatashye!!

Ubwo twahise dupanga kwigarukira, sinzi ukuntu mu kugaruka twanyuze kwa ba Patty mba ndamwinginze ngo dusuhuze abandi  na we ntiyazuyaza kwemera tuba tugiyeyo!

Ubwo twicaye hashize akanya mbona afite ubwuzu! Ba patty na bo sinamenye igihe bagendeye nashidutse turi twenyine tuba twigiriye mu dukino tw’abana bari mu kigero kimwe nkatwe!

Bro, twakomeje ari uko bigeze aho nibuka story ya Queen Eddy (Soso) mpita nibuka feri! Bro, ubuhamya bwa Queen wawe uzi ko ari bwo bwatumye ngarukira hafi! Mbaza ngo uwo mwana ni nde?”

Jyewe – Umvugiye ibintu Bro! Ni nde se??

James – “Kandi uramuzi!”

Jyewe – Mbwira Bro, amatsiko kabisa ni menshi!

James – “N!!!!i Djalia man, uzi ukuntu ndikumva natakaye mu rukundo…………..!!!!”

Ntuzacikwe na Episode ya 24 …………………….

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • yaweeeeee mbega byiza

  • aho nisawa kbsa kumenya kwifata. courage basore

  • Kari kugenda kaba muzuri n’utundi twinshiiiii mutuzane, umuseke.rw turabemera muri aba mbere

Comments are closed.

en_USEnglish