Digiqole ad

Abafite ubumuga ngo bafite imbogamizi mu kubona serivize z’ubuzima, n’izo kwirinda SIDA

 Abafite ubumuga ngo bafite imbogamizi mu kubona serivize z’ubuzima, n’izo kwirinda SIDA

Karangwa Francoins Xavier umuyobozi w’umushinga w’urugaga rw’abafite ubumuga mu kubona serivise zo kwirinda SIDA n’izindi serivise z’ubuzima UPHLS

Inama yahuje abahagarariye abatite ubumuga butandukanye, abakozi b’Urugaga rw’Abafite ubumuga n’abafatanya bikorwa batanga izo serivise, abafite ubumuga bagaragaje ko mu bikorwa by’ubuzima no kwirinda SIDA imbogamizi zikiri nyinshi kugira ngo babone serivisi.

Karangwa Francoins Xavier umuyobozi w'umushinga w'urugaga rw'abafite ubumuga mu kubona serivise zo kwirinda SIDA n'izindi serivise z'ubuzima  UPHLS
Karangwa Francoins Xavier umuyobozi w’umushinga w’urugaga rw’abafite ubumuga mu kubona serivise zo kwirinda SIDA n’izindi serivise z’ubuzima UPHLS

Mu mbogamizi zagaragajwe harimo imiterere y’imyubakire y’ahatangirwa izo serivise, ubushobozi bw’abakozi bake batanga izo serivise badashobora kumvikana n’abafite ubumuga, guhohoterwa, guhezwa no kutamenya amakuru.

Bavuga ko uretse inyubako ziba zifite amadarage agora abafite ubumuga bw’ingingo kuzijyamo, ngo nk’abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga, kutabona cyangwa ubwo mu mutwe ngo baracyafite imbogamizi ikomeye mu bijyanye no kumvikana n’umuha serivise.

Bavuga ko abafite ubwo bumuga bahura n’imbogamizi z’ubwumvikane hagati yabo n’abaganga n’abaforomo n’abandi batanga serivise z’ubuzima. Bemeza ko bahura n’imbogamizi ku kumenya amakuru nk’amatangazo menshi avuga iby’ubuzima aba adafite inyandiko z’abatabona n’amatangazo menshi yatambutse mu majwi abatumvi ntabagereho.

KARANGWA Francois Xavier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abafite ubumuga avuga ko umushinga umaze imyaka ibiri utangite wo gufasha abafite ubumuga kubona serivise zo kwirinda SIDA n’izindi serivise z’ubuzima umaze kugera kuri byinshi, ariko ngo haracyari imbogamizi nyinshi.

Ariko yongeraho ko hari ibikorwa byinshi bakoreye imiryango itandukanye y’abafite ubumuga kugira ngo babashe kwinjizwa muri izo serivise, nko guhabwa amahugurwa,  guhabwa ibikoresho no kubatera inkunga mu buryo bwo kuzamura ubushobozi.

Ku batanga serivise zo kwa muganga, na bo ngo hari ibyakozwe kugira ngo bajye babasha guha serivise abafite ubumuga no kwegereza ibikorwa byo kwirinda no kurwanya SIDA hafi y’abaturage nko kumanuka bakabasanga mu tugari.

Ati: “Hari ibyakozwe ku bantu batanga serivise zo kwa muganga, kuko niba uyu munsi dufite Centre de Sante 5  mu gihugu, hakaba harimo abaganga batanu muri buri imwe ni ukuvuga abanganga 25 mu gihugu hose basanga abandi twari twarahuguye 128. Bashobora gutanga serivise inoze ku muntu ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose.”

Imbogamizi igihari kandi ikomeye ari na cyo kintu cyo gufashanya mu bafite ubumuga butandukanye cyakemura, ngo ni ikibazo cyo kumenya amakuru kuko amatangazo n’ibindi bitangazwa biba bigenewe abaturarwanda ngo hari abo bitageraho kuko bitanyuzwa mu  rurimo bumva.

Arangwa Francoins Xavier avuga ko iyi nama icyo yari igamije ari ukurebera hamwe izo mbogamizi zose kugira ngo zishakirwe umuti urambye. Kuri ubu mu Rwanda hari abaturage bafite ubumuga 446 456 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rya kane ry’abaturage ariko iyi mibare ntirimo abafite ubumuga bari munsi y’imyaka itanu.

Bafashe n'ubutumwa buciye mu makinamico n'indirimbo, ibihangano byagaragazaga ko abafite ubumuga nabo gahunda zo kwirinda SIDA nabo zibareba .
Bafashe n’ubutumwa buciye mu makinamico n’indirimbo, ibihangano byagaragazaga ko abafite ubumuga nabo gahunda zo kwirinda SIDA nabo zibareba .
Abahagarariye abafite ubumuga n'abafatanyabikorwa batandukanye muri iyo nama
Abahagarariye abafite ubumuga n’abafatanyabikorwa batandukanye muri iyo nama

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish