Digiqole ad

Nyabihu: Icyorezo cy’ISERU kimaze guhitana abantu 5

 Nyabihu: Icyorezo cy’ISERU kimaze guhitana abantu 5

Dr Jose Nyamusare wo mu Ishami rishinzwe indwara z’Ibyorezo muri RBC

Mu mudugudu wa Bikingi, mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu hateye icyorezo cy’indwara y’iseru yibasiye abana n’abantu bakuru. Ku kigo nderabizima cya Bigogwe bamaze kwakira abarwayi bagaragaza ibimenyetso 35 muri bo batanu bamaze kwitaba Imana.

Dr Jose Nyamusare wo mu Ishami rishinzwe indwara z'Ibyorezo muri RBC
Dr Jose Nyamusare wo mu Ishami rishinzwe indwara z’Ibyorezo muri RBC

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ishami rishizwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo bavuga ko iki cyorezo cyagaragaye mu cyumeru gishize, ubwo bahise bakorera ibizamini abarwayi bari bageze ku kigo nderabuzima.

RBC yatangarije Umuseke ko abantu batanu ari bo bamaze gupfa batatu muri bo bakaba barapfiriye mu rugo abandi bapfiriye ku kigo nderabuzima.

Iki kigo gishinzwe Ubuzima gikangurira abaturage kujya bagana ibigo nderabuzima mu gihe bumva ubuzima bwabo hari uko bwahindutse.

Dr Jose Nyamusore uhagarariye ishami rishizwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC yagize ati “Iki cyorezo gifite ibimenyetso byose bishobora gusa n’iby’ibicurane bikaba bitandukanira ko umuntu urwaye ISERU agira agaheri mu matama imbere ‘Taches de Köplick’.”

RBC yasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima gukurikirana abarwayi bari kuza kwivuriza bareba ko bataba bafite ibimenyetso by’iki cyorezo cy’Iseru.

Mu bindi bimenyetso biranga umuntu wafashwe n’ISERU, ni ukugira umuriro mwinshi, gusesa uduheri duto mu maso tutarimo amashyira, gutukura amaso cyane ndetse no mu kanwa hagatukura.

Dr Jose Nyamusore yongeyeho ko n’indi midugudu ituranye n’uyu wa Bikingi bagomba kumenya ko iki cyorezo gihari kandi kigomba kwirirwa, hari ugaragayeho ibimenyetso by’iki cyorezo agomba kugana ikigo nderabuzima kugira ngo atanduza abandi.

Bimwe RBC isaba Abanyarwanda kwirinda harimo guhoberana, kuko bishobora gutuma abantu bahuza imwuka bikaba byaba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo.

RBC yashyizeho ingamba zo gukingira icyorezo cy’Iseru mu murenge wa Bigogwe guhera ku bana bafite amezi atandatu kugeza ku myaka 15 kuko ni yo nzira yonyine yo guhangana n’iki cyorezo.

Iseru ni indwara yandura cyane, kuyirinda bisaba gutegura ahantu hihariye aho abafite ibimenyetso byayo bakurikiranirwa kugira ngo batanduza abandi.

Iyi ndwara yica mu gihe gito ahanini abantu bakicwa no gucibwamo n’umuriro mwinshi, ariko ni n’imwe mu ndwara zikingirwa abana mu Rwanda.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Dukosorane: Utwo dusebe twera, dukikijwe n’utuziga dutukura dusa n’ubushye, tugaragara imbere mw’itama, mbere gato ko iseru isesa, batwita “Taches de Köplick”. Ntabwo ari Tache de Complique nk’uko mwabyanditse. Batwitiriye umuganga w’umunyamerika witwaga Köplick, ni we watubonye bwa mbere, arabyandika.
    Murakoze.
    Dr Alexandre RUCYAHANA
    ORL
    Tel: 0787400577

  • Bite na ya mvugo ya MINISANTE yagiraga iti Hehe n’iseru mu mwaka w’2000 yagiye he?! Ngo yari gahunda ya OMS/WHO! Ko ntaho yagiye aba babitangazaga icyo gihe basobanura iki muri ibi bihe?!

  • DR Funy Rucyahana ,birya wita Tache de complique wabimye hehe? niba utari un comedien?

    cyangwa urashaka nawe kuvumbura?

    • Musabe imbabazi kuko wamwunvise nabi. Yakosoraga ibyo umwitiriye ko ariwe wabyanditse

    • Humuka we wahumutse ahubwo!! Dr. yadufashije aradukosorera,yewe, anashyiraho na numero ze kugira ngo ushaka kumenya ibiruseho anamuhamagare. Soma neza ibyo uyu muganga yanditse hanyuma urebe nawe ibyo urimo wandika. Urabona muhuje?

  • Aha si hamwe haherutse gutera macinya ! Umuntu uyobora ako karere k’ubuzima kuki adavanwa muri ako kazi ko adashoboye ! Ikindi, iyo RBC ibeshya ngo ifite depertment yo gukumira indwara z’ibyorezo, ubindi ikora iki ko numva imeze nka polisi igera ahantu ibintu byarangiye kera ?

    Ibintu by’iseru najyaga mbyumva muri za 1980’s bavuga kuyirwanya, ubunza ayri yaragiye mu ndake.

Comments are closed.

en_USEnglish